Perezida Kagame yakebuye abayobozi batera abaturage guhora batabaza

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ugasanga abaturage bahora batabaza bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Muri iyi nama iteraniye i Kigali kuva ku wa 27-28 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi badakurikirana ibikorwa bizamura ubuzima bw’abaturage kandi biri mu nshingano zabo, wababaza ugasanga badafite amakuru kuri ibyo bikorwa; batazi niba bikorwa cyangwa bidakorwa.
Yagize ati: “Mu buryo bw’imikorere rero ntashobora kuva aha ntavuze, kandi nsubiramo buri munsi; guhera ku bayobozi bo hejuru kumanura ukagera ku bayobozi bo hasi mu nzego zo hasi z’ibanze z’abaturage, abayobozi mudakurikirana ibikorwa byagombaga gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage, mwibera mwese mu yindi si ntazi iyo ari yo.
Hari igihe ufata umuyobozi uwo ari we wese ukamubaza uti cya gikorwa cyagombaga gukorwa aha gifite inyungu z’abaturage kigeze he? Ni we ugishinzwe, agatangira inkuru ndende zitari n’ibyo wamubajije, ugasanga nta makuru afite y’ibyo akwiriye kuba akurikirana. Byaba bikorwa byaba bidakorwa, byaba byarapfuye nta byo azi”.
Yakomeje avuga ko iki kibazo usanga kitari ahantu hamwe.
Ati: “Ahubwo abaturage akaba ari bo bikurikiranira ukajya kubona no ku mbuga nkoranyambaga, umutarage ari no mu nzira gusa yashobewe, aratabaza, agasakuza akavuga ati ariko mwadutabaye, ukamubaza uti wowe uri uwa hehe ? Nta bayobozi bahari? Akavuga ati barahari ariko ntitubabona, ntibatubona nta hantu duhurira. Abaturage barinda gutabaza buri munsi kuri buri kintu kubera iki, muba muri hehe abayobozi? Ntimujya kubakemurira ibibazo wenda ariko ibyanyu ku giti cyanyu murabikemura”.
Perezida Kagame yavuze ko iyi mikorere itanoze uyisanga no mu nzego z’abikorera; ibikorwa byagombaga gukorwa ntibikorwe, amafaranga agatangwa, uwitwaga ko agomba kubikora agakora ibintu biciriritse bitajyanye n’amafaranga azahabwa cyangwa yahawe.
Avuga ko akenshi ari uwakoraga ari n’uwakoreshaga bigabanira ya mafaranga bakamererwa neza abaturage ntibagerweho na bya bikorwa byagombaga kubagirira akamaro.
Yakomeje avuga ko hari abayobozi bamwe baba batazi amakuru kuri ibyo bikorwa rimwe na rimwe ugasanga baba bazi amafaranga yasohotse yari abigenewe ariko aho yasohotse ajya ugasanga ntibahazi.
Perezida Kagame ati: “Iyo ni imikorere ki idacika burundu? Niba ari ishuri rigomba kubakwa, niba ari umuhanda, biri no ku nzira biragaragara, bikagenda bikamara imyaka, abantu barabivuze, uburyo bwo kubaka bwarashatswe bwo kubaka icyo gikorwa, umuyobozi agahora abinyuraho abona kitubatse ntihagire icyo bimubwira”.
Yavuze ko hari abashobora gukomeza gukora ibibi bumva ko ababakurikirana bazagera aho bakarambirwa, ariko baba bibeshya.
Ati: “Ntabwo tuzabareka. Uzajya amenyekana, uwo uri we wese ni uguhangana, twarahendahenze mukanga mugakora ibyo mukora, kandi ntabwo muyobewe ibikwiriye kuba bikorwa”.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abayobozi bahinduye imyumvire bakareka gukora amakosa nk’ariya Igihugu cyatera imbere kurushaho, ubukungu bukazamuka bukaba bwagera no kuri 12%.
Ati: “Ukagira utya ukabona Igihugu kiratera imbere n’ubwo ibyo biba byakozwe, ubukungu bukazamuka buri mu bwa mbere bwihuta muri Afurika kandi mukora biriya. Tekereza ibyo tubiciye burundu, bigahagarara noneho twagera kuri kangahe? Aho kugera kuri 6% twagera no ku 10 na 12%, twakwihuta”.
Yanavuze no ku kibazo cy’abayobozi bamwe bari mu nzego zinyuranye zirimo na za Minisiteri, bishoye mu bimeze nka tombola, bimeze nk’ubujura, bakabishyiramo amafaranga biteze inyungu zihuse z’umurengera, bamara guhomba bagasaba Leta kubafasha bitwaje ko ari ugufasha abaturage.
Avuga ko ari uwishoye muri ibi bikorwa ari n’uwabishoyemo abantu bose baba bakwiye gukurikiranwa mu butabera.
Perezida Kagame yasabye abayobozi guharanira imikorere inoze. Abasaba guhaguruka bagakemura ibibazo by’abaturage, aho yakomoje no ku kibazo cy’igwingira mu bana gikomeje kugaragara.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni kimwe mu bisubizo by’umwimerere byahanzwe n’Abanyarwanda, ugamije guteza imbere imiyoborere abaturage bagizemo uruhare, kandi idaheza.
Ni inama ihurirwamo n’abayobozi bo mu nzego nkuru za Guverinoma n’Abanyarwanda bari imbere no hanze y’Igihugu, bakarebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaganira ku mbogamizi ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo Igihugu kirusheho gutera imbere.