Imyaka 69.6 Umunyarwanda ashobora kubaho iri hejuru- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza intambwe ishimishije mu bwiyongere bw’icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 40 mu myaka ya 1970 kikaba kigeze ku myaka 69.6 mu mwaka wa 2022 nk’uko bigaragara mu Ibarura rusange rya Gatanu ry’Abatturage n’Imiturire ryakozwe mu mpera z’umwaka wa 2022.

Iki cyizere cyo kubaho cyageze kuri uru rwego cyashyize u Rwanda mu bihugu icyenda bya mbere bifite icyizere cyo kubaho muri Afurika inyuma y’Algeria, Moroco, Cabo Verde, Tunisia, Ibirwa bya Maurice, Libya na Seyshelles na Misiri.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuba Abanyarwanda bashobora kuramba imyaka irenga 69 ari kimwe mu bishimangira uburyo iterambere ryagezweho, ubwo yagezaga Ijambo ku basaga 1,500 bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteraniye i Kigali ku nshuro ya 18 ikaba ikurikiranwe n’amamiliyoni y’Abanyarwanda mu Gihugu no mu mahanga.

Perezida Kagame yagize ati: “Urebye, turi hafi kurangiza imyaka 30 twongera kubaka Igihugu cyacu. Imyaka  30 rero ni igisekuru (Generation). Urubyiruko rwose mu myaka 30 tumaze iyo dusubiza amaso inyuma ntituze kubona icyahindutse, byaba ari agahomamunwa. Ariko urebye ubu ku Munyarwanda, ashobora kubaho kugeza ku myaka 69. Uzi aho twahereye ubwo? Uwageraga kuri 40 yabaga yagerageje. Byari amahirwe… Iyo myaka 69 kandi ni imwe mu myaka yo hejuru no ku Isi hose.

Ntabwo ari yo ibanza hari abagera hejuru gato, ariko kuba tugeze kuri 69 byari amahirwe kugeza kuri 40 urumva ko ibikorwa bimwe tuvuga umuntu abishyize muri ubu buryo ni bwo byumvikana.”

Perezida Kagame  yakomeje ashimangira ko ubwo bwiyongere bujyanye n’imibereho myiza y’abaturage irushaho gutera imbere, amazi meza n’amashanyarazi akaba akomeza kugera kuri benshi. Indi ntambwe yagarutseho ishimangira icyo cyizere cyo kubaho cyiyongereye ni uko Abanyarwanda hafi ya bose bafite ubwishingizi bw’ubuzima.

Yashimiye Abanyarwanda n’inzego zose zikora ibishoboka byose kugira ngo ibyo byose bigerweho, akanashimira inshuti n’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abandi bose bakorana n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere.

Yibukije ko kubaka ibyo byose bijyana no guharanira kubirinda. Ati: “Iyo wubaka rero, nko kubaka igihugu cyacu, inzira turimo duhereye ku busa. Iyo wubaka uba ufite ibintu nka bibiri cyangwa bitatu utekereza. Iyo wubaka utekereza ku buziranenge, ubwiza bw’ibyo wubaka. Kandi iyo wubaka ntabwo ureba ubuziranenge gusa uba ureba n’uburambe bw’ibyo wubaka.

Uburambe si ikindi ni n’umutekano wabyo. Ugomba kubirinda; kubirinda ni ko uba urinda n’Igihugu. Abanyarwanda bacu baramba bakamara imyaka imaze kuba 69 twavugaga, uba wifuza ko babaho mu mutekano. Umutekano rero mvuga ni uw’ibintu ni n’uw’abantu. Umutekano ni ngombwa ntusubirwaho.”

Yibukije buri wese ko ibyo byose bisaba gukorana kw’abantu hagati yabo ndetse bagahahirana n’amahanga, birinda gukora ibibavuna bitari ngombwa.

Nta Munyarwanda wishimira guhora asindagizwa

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda kwimakaza imyumvire y’uko bagomba guhora basindagizwa kuko akenshi abasindagiza babikorana n’incyuro.

Ati: “Umuntu ufite intege nke, yaba umurwayi yaba ukirutse, yaba ufite ibindi bibazo, baramusindagiza. Badusindagize, tuzasindagizwa kugeza ryari? Hari ubwo wireba ukiyumva ukabona ko buri wese ari ko ameze cyangwa se ukumva ko ibyo ukora ari wowe wikorera gusa, wireba nta wundi uri iruhande rwawe. Ni byo abantu bafite imiryango, ariko hari Igihugu. Iyo tuvuga igihugu tuba tuvuga abaturarwanda bose n’abatari Abanyarwanda batuye mu Rwanda.”

Yavuze ko guhora ufite ugufata akaboko bikagera n’aho kukugaburira nta gaciro bifite ari nay o mpamvu ahora ashishikariza buri wese guharanira kwigira kugira ngo atazasindagizwa igihe cyose.

Ati: “Ugufata ukuboko akakurandata nk’umuntu utabona, nk’umuntu udafite umutima wo gushaka uko ugera aho ushaka kujya, kandi inzira yo kubivamo ni ibikorwa. Inzira irahari wahitamo kuyinyura cyangwa se ukicara ugakora ubusa cyangwa se ugakora ariko na none ukora ubusa.”

Yibukije ko abayobozi ubwabo batikorera ahubwo baba bakora kugira ngo bigere no ku bandi, anavuga ko hariho gusindagizwa bizima biganisha umuntu ku kwigira.

Yaboneyeho kwibutsa ko bamwe mu basindagiza bakabigerekaho n’incyuro, cyangwa gushaka kuguhindura uwo utari we. “[…] Aragucunaguza bikakugeza n’aho umuntu akwigisha imico, akwigisha uko ukwiriye kuba wifata. Ikintu gishobora kubikiza abantu ni kimwe gusa: ni ugukora… ni ukumenya, ni no kwimenya kumenya icyo uri cyo n’abo bacucunaguza na bo ni abantu nk’abandi.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE