Rutsiro: Abagore bakora ubuvumvu babuvuga imyato ko bwabateje imbere

Abagore bakora umwuga w’ubuvumvu mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, bo mu Karere ka Rutsiro bahamya ko uwo mwuga wabafashije kwiteza imbere, kandi ko ari umwuga winjiriza uwukora mu gihe awukoze neza kinyamwuga.
Ibi abo bagore bagera kuri 33 bibumbiye mu makoperative 3 babitangaje mu mahugurwa barimo guhabwa na Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), aho bongererwa ubumenyi ngo barusheho kunoza ubuvumvu, bityo bikazanagira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuki.
Uwitwa Nyirahabyarimana Felicite ukorera ubuvumvu mu Murenge wa Kigeyo avuga ko ubuvumvu bwamuteje imbere akagera kuri byinshi.
Ati: “Ubuvumvu bwangejeje kuri byinshi byamvanye mu manegeka ngera ku mudugudgu, nubatse inzu, nazanye umuriro, mfite amazi, abana barize mbese nanjye meze neza”.
Yongeyeho ko ashima Komisiyo ya UNESCO ibongerera ubumenyi kuko nubwo baba babukora hari byinshi bagenda bunguka bikabafasha kurushaho kunoza ubuvumvu, umusaruro ukiyongera na bo bakarushaho kubona amafaranga bikenuza.
Yagize ati: “UNESCO kuri ubu irimo kuduha amasomo azatuma tugenda tugahugura bagenzi bacu, [….] abagore bagenzi bacu nibakore bahereye no ku nzuki baziteza imbere. Ubuvumvu bwatunga umuntu neza cyane, usarura rimwe mu mwaka, ariko ntiwavuga ngo nakwagika ingahe, ushobora no kwagika 5 ikagutunga ku mwaka, biterwa n’umusaruro uvamo kuko nk’umuzinga mwiza wa kijyambere ushobora kuvamo ibilo 30 urumva ufite imizinga 10 amafaranga umuntu avanamo”.
Yavuze kandi ko isoko rihari bagemura ku ihuriro rikagemura ku ruganda kandi bahita babishyura, ikilo kikaba kigura amafaranga y’u Rwanda 3000.
Mukansonera Winifride na we yavuze ko ubuvumvu bwamufashije kwishyurira abana be amashuri.

Ati: “Abahungu batatu nari mfite babiri bashoboye kwiga, bakabona amakaye, amafaranga yose yavuye mu nzuki. abana barize, umwe yagiye muri kaminuza kubera inzuki, n’undi agiye kurangiza amashuri yisumbuye ashigaje umwaka umwe”.
Mukasine Emilienne ukora umwuga w’ubuvumvu mu Karere ka Rutsiro, akaba ari umuyobozi wa koperative y’ubuvumvu COOVED, na we yavuze ko ubuvumvu bukozwe kinyamwuga bugira uruhare mu kwiteza imbere.
Ati: ‘Ndi mu kiciro cya 3, aho nagiriye mu ruvumvu nateye imbere, inzu yanjye ntiyari isobanutse ariko ubu imeze neza, ifite agaciro ka miliyoni 5, byatumye abana biga, nishyurira abana, nageze igihe ngura n’inka”.

Yongeyeho ko nta mpamvu yo kwitinya ngo ni uko ari abagore.
Ati: “Kuba uri umugore akora ubuvumvu, biragoye ariko bifite ubufasha bwinshi, ibikoresho byarabonetse, kujya mu ruvumvu rwose mba nambaye neza nta bwoba mba mfite, mba nambaye imyenda yabugenewe.
Abagore bitinya turakomeza kubegera tubigishe batinyuke bagane umwuga w’ubuvumvu bitewe nuko hari ibyiza byinshi byatuma bazamuka bakahabo neza”.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Mvunabandi Dominique yavuze ko hateguwe amahugurwa hagamijwe kongerera abavumvu b’abagore ubumenyi cyane ko ari n’agace kabereye ubworozi bw’inzuki bitewe n’imiterere y’ikirere cyaho.

Ati: “Amahugurwa yateguwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na UNESCO bugaragaza ko aka Karere gaherereyemo Pariki y’Igihugu ya Gishwati– Mukura gafite amahirwe cyane cyane mu guteza imbere ubuvumvu, hagendewe ku miterere y’ikirere cyaho n’ibikorwa bihaboneka bituma hari ubuturo bw’inzuki, hari Pariki, hakaba n’amashyamba urwo rusobe rw’ibinyabuzima rufasha kororoka kw’inzuki”.
Yongeyeho ko harimo abafatanyabikorwa batandukanye bikazafasha abo bavumvu b’abari n’abategarugori kunoza umwuga wabo, kuko bunguka ubumenyi ndetse bagahabwa n’ibikoresho bijyanye n’igihe.
Ati: “Icyiciro bariho ntikigayitse ariko bazava hano hari icyo biyunguyeho uko ibihe bigenda ibintu bigenda bihinduka, hazamo tekinoloji, imizinga igezweho, imizinga ya kijyambere, ni igikorwa mu by’ukuri dufatanyijemo n’abantu batandukanye harimo UNESCO, Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, RDB biciye muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati- Mukura, uruganda Rutsiro honey rwakira rukanatunganya ubuki n’abandi.
Ati: “Bazava ku rwego rw’uko bakoraga ubuvumvu bafite amahugurwa navuga atajyanye n’igihe, naho ubu bazagira ubumenyi, kumenya uko abandi bakora, kubaha imfashanyigisho buri wese azaba afite imfashanyigisho, ni igitabo”.
Umuyobozi w’uruganda rutunganya ubuki Rutsiro Honey LDT, Nyirakamineza Chantal atangaza ko abagore b’abavumvu bakora umwuga wabo babishaka kandi bashima ko bongererwa ubumenyi n’ubwo hakiri zimwe mu ngorane zituma umusaruro ugabanyuka.

Yagize ati: “Umusaruro ni muke cyane cyane bigaragazwa n’amashyamba ahanini asigaye asarurwa adakuze cyangwa se atarabya indabo, uyu munsi hari ibiti bidatanga indabo, bitarabya ugasanga niba ari n’inturusu bigeze igihe cyo gutanga ururabyo babitema ku buryo ibijyanye n’ibiryo by’inzuki ubona byaragabanyutse cyane”.
Yongeraho ati: “Uyu munsi turimo kwakira Toni ziri hagati ya 25-30 ku mwaka ariko mbere tugitangira gutunganya ubuki hari n’igihe twagezaga muri Toni 40, ariko si mu ruganda mbere y’uko uruganda rujyaho nko mu myaka ya 2010, twasaruraga Toni 10, uyu munsi muri 2023 tukaba turi kuri Toni 20 urumva nyuma y’imyaka 10 hiyongereyeho Toni 10, ntiwavuga ngo umusaruro urimo kuzamuka, burya uba usa naho ugabanyuka, ubundi twagombye kuba tugeze nibura nko kuri Toni 50”.
Mu kunoza ubuvumvu, Mvunabandi kandi yavuze ko nyuma y’amahugurwa hazabaho kubakirwa site z’aho bazakorera h’icyitererezo cy’ubuvumvu, abantu bazajya baza kuhigira ubuvumvu bigasobanurwa n’abari n’abategarugori.
Ayo mahugurwa arimo guhabwa abagore 33 baturutse mu makoperative 3, buri yose ifitemo abantu 11, biteganyijwe ko azamara iminsi 10.