Buteera Andrew yahagaritse gukina umupira atangira ubutoza

Umukinnyi Buteera Andrew wakiniye ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” aratangaza ko yamaze guhagarika gukina umupira agatangira ibyo gutoza no kuzamura impano z’abakiri bato.
Buteera yatangarije Imvaho Nshya ko ubu yatangiye gahunda yo kwihugura mu bijyanye no gutoza cyane cyane ahereye mu bakiri bato kuko yifuza kubafasha kugira ngo bazamure impano zabo.
Kuri ubu, Buteera ari muri Uganda ariko arateganya ko ibikorwa byo gutoza azabikorera mu Rwanda.
Asobanura ko impamvu yahagaritse gukina nubwo hari ababonaga ko agishoboye ari ukubera imvune yagiye agira mu minsi yashize bigatuma amara igihe kinini adakina.
Mu butumwa bwe, Buteera wakiniye ikipe ya APR FC imyaka 9 ashimira abamubaye hafi bose barimo Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe, Gen Kabarebe James, abatoza bamutoje n’abandi bose muri rusange bamufashije mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.
Buteera Andrew ufite imyaka 28 y’amavuko yavukiye muri Uganda ari na ho yatangiriye gukina umupira w’amaguru aho yazamukiye mu ikipe ya Proline FC. Muri 2011 yahamagawe mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 aho yakinnye imikino y’Afurika “CAN U-17” yabereye mu Rwanda ndetse n’imikino y’igikombe cy’Isi yabereye muri Mexique.
Muri 2012, Buteera Andrew yerekeje muri APR FC ayikinira imyaka isaga 9. Muri Nyakanga 2021 yatijwe muri AS Kigali ari yo yaherukagamo.
