Umujyi wa Kigali wakomoje ku bikorwa intore zo ku rugerero zakoze

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umujyi wa Kigali uratangaza ko urugerero ruciye ingando rwakoze ibikorwa bihuzwa na gahunda za Leta. byagarutsweho ubwo hasozwaga itorero ry’inkomezabigwi mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Gashyantare 2023.

Ni urugerero rwitabiriwe n’intore zisaga 1000 mu Karere ka Kicukiro.

Pudence Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali, agaragaza ko ibikorwa byakozwe n’intore mu Mujyi wa Kigali byafashije muri gahunda z’ubukangurambaga.

Yagize ati “Bimwe mu bikorwa inkomezabigwi zakoze mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ni ukwegera abaturage aho batuye, gufasha muri gahunda z’ubukangurambaga mu baturage, gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa bya mituweli n’ibikorwa bya Ejo Heza”.

Avuga ko bakoze ibikorwa byo gusanira inzu abatishoboye no kububakira inzu.

Yakomoje ku ntore zakoze ikoranabuhanga rifasha mu ikoranabunga, avuga ko Umujyi wa Kigali witeguye kubafasha ariko na wo wifasha kuko ukeneye gukoresha iryo koranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwagaragaje ko butewe ishema no kuba aka karere karabaye indashyikirwa mu Mujyi wa Kigali.

Habarurwa intore 1,381 zakoze urugerero mu Karere ka Kicukiro, abagore 645 n’abagabo 706.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko bashimira Perezida Paul Kagame wagaruye itorero.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Umutesi Solange

Yakomeje agira ati “Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, turatekanye kandi turasobanutse”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bunashimira MINUBUMWE uburyo ikora ibikorwa byo guhuza Abanyarwanda n’ibindi bikorwa bigamije kwigisha indangagaciro.

Inkomezabigwi mu Mbanzarugamba za Kicukiro zakoze uturima tw’igikoni mu ngo z’abaturage, zakoze ibiganiro bitoza ishyaka ry’u rwanda, akarasisi n’intambwe y’intore.

Hasanwe inzu 7, hubakwa inzu 1 havugururwa ubwiherero 38.

Hatunganyijwe imirima y’igikoni 182, hatunganywa imihanda ibilometero 14,8. hasukuwe imiyoboro y’amazi n’amateme abiri.

Hatewe ubusitani, ibiti by’imbuto 2,292 n’ibiti by’imitako bisaga 160.

Intore za Kicukiro zakoze ubukangurambaga kuri gahunda ya Ejo Heza, zirwanya imirire mibi y’abana, zinatanga umusanzu mu ikoranabuhanga.

Zabaruye imiryango idafite ubwisungane mu kwivuza, zikangurira abaturage kwishyura imisoro ituruka ku bukode bw’inzu.

Mucyo Emeline, intore yo ku rugerero mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, asobanura ko ku rugerero yigiyemo ibikorwa by’urukundo.

Baganiriye n’abaturage bamenya ibibazo bafite n’icyo babafasha kugira ngo bakemure ibyo bibazo.

Ati “twebwe ntabwo twavuga ngo turabikemura ariko twafashije ubuyobozi bw’ Akagari kugira ngo bamenye ibibazo abaturage bafite.

Twaganirije abaturage ibijyanye no kurwanya imirire mibi, uburyo bagomba kwita ku bana kuko abana ni bo Rwanda rw’ejo”.

Kubwimana Lionceau, intore yo ku rugerero mu Murenge wa Nyarugunga, avuga ko ubwo bari ku rugerero bakoze ikoranabuhanga (software) ryiswe ‘Nyarugunga urugerero system’.

Yabwiye Imvaho Nshya ko iri koranabuhanga rizafasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kwiyandikisha bidasabye kujya ku Kagari cyangwa ku Murenge.

Ayo makuru azajya abikwa muri sisiteme akazajya yifashishwa mu kumenya ubwitabire n’ibindi bikorwa yagiye yitabira ku rugerero.

Asobanura ko ku rugerero babwiwe gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga cyane ko we na mugenzi we bize ikoranabuhanga.

Mukayiranga Laurence umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe gushishikariza abaturage uruhare rwabo mu bikorwa bibakorerwa, asobanura ko urugerero ari imwe muri gahunda y’igihugu kandi ko rwabayeho imyaka myinshi.

Avuga ko icyiciro cyasojwe ari icya 10. buri mwaka urugerero rwitabirwa n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.

Ubwitabire bumeze neza kuko mu Karere ka Kicukiro hitabiriye intore ku kigero cya 87%.

Imibare y’abitabiriye urugerero uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igera kuri 75% nkuko bitangazwa na MINUBUMWE.

Akarere ka Kicukiro ni ko kaje ku isonga mu Mujyi wa Kigali, Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, Karongi mu ntara y’Iburengerazuba mu gihe Akarere ka Kamonyi kaje ku isonga mu Ntara y’Amajyepfo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE