NAEB yatangaje igiciro cy’ikawa muri sizeni ya 2023

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), bwatangaje  ko muri sizeni ya 2023, igiciro kidahinduka cy’ ikawa yeze neza igemurwa ku ruganda ari amafaranga y’u Rwanda 410 ku kilo.

Igiciro cy’ikawa yarerembeshejwe (floaters) ni amafaranga 100 ku kilo. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe n’iki kigo uyu munsi ku wa 23 Gashyantare 2023,  ibi biciro birahita bitangira kubahirizwa.

Ubu buyobozi bukaba busaba buri munyaruganda wese kugura ikawa muri zone yemerewe gukoreramo kandi ko  kugura no gukusanya umusaruro bikorerwa ku nganda nyirizina cyangwa kuri za site zagaragajwe n’abafatanyabikorwa (inganda cyangwa amakoperative) bakorera muri iyo zone kandi zamenyeshejwe inzego z’ibanze.

Bwanasobanuye ko nta muntu  wemerewe kugura cyangwa gukusanya ikawa mu bahinzi atari umukozi w’uruganda rwemerewe gukorera muri iyo zone cyangwa undi wese wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe kandi agomba kuba afite ibimuranga, bityo utazubahiriza amabwiriza  azabihanirwa.

Ni ibiciro bitangajwe habura iminsi mike ngo sizeni itangire kuko itangira muri  Werurwe, na ho muri Gicurasi na Kamena umusaruro watunganyijwe ugatangira koherezwa mu mahanga.

Binashyizeho nyuma y’Inama y’Ihuriro ry’Abahinzi b’Ikawa bo hirya no hino ku Isi (World Coffee Producers Forum/ WCPF) iherutse guteranira i Kigali, aho abahinzi bagiye bagaragaza ko igiciro bagurirwaho ikawa kikiri hasi ugereranyije n’imirimo igoye bakora guhera ku rugemwe kugeza ikawa igeze mu gikombe ikanyobwa.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bo mu Rwanda bifuza   ko igiciro kitajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 1000. Ibi ngo bikaba byatuma iterambere ryabo rirushaho kwihuta.

Ni mu gihe kandi bavuga ko muri iki gihe bafite impungenge z’umusaruro kubera ko ibihe bitagenze neza.

Murekatete Beatrice wo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke yagize ati: “Ubu noneho uyu mwaka nta n’iziriho, nta musaruro, ni imvura yabaye nyinshi n’uruyange rwari rwajeho rukeya rurahunguka”.

 Abahinzi bifuza ko ubuhinzi bw’iki gihingwa kiri mu bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’Igihugu bwarushaho kwitabwaho ku buryo ubukora na we arushaho gutera imbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Jean Bosco says:
Werurwe 7, 2023 at 7:39 am

Yewe mbabwije ukuri iki giciro kiracyari hasi cyane ugereranije n’ukuntu abahinzi ba kawa bavunika, reba Kubagara, gusasirirra, gutera imiti, warangiza ugategerezaaaaa umwaka wose ugashira ukabona gusarura, warangiza ngo ikiro kigure n’atageze kuri 500Frw, ahubwo jye nabonaga gikwiye kugera ku 1000Frw byibuze. naho ubundi rwose aracyari macye ugereranije n’ukuntu ibintu byose hanze aha byahenze.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE