Nyarugenge: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimiye ibyo bagezeho mu myaka 35

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ubayeho, Abanyamuryango bayo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bishimira ko hari byinshi bamaze kugeraho biturutse ku miyoborere myiza.
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rwezamenyo, Kajura Ally, agaragaza ko mu byo bishimira bagezeho ari uko bashoboye kurwanya imirire mibi, kubakira imiryango itishoboye n’ibindi bikorwa abanyamuryango bakoze bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.
Yagize ati: “Turizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, ni muri rwego ngira ngo dufatanye kwishimira ibyo twagezeho birimo guha abana bato indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, twubakiye imiryango itishoboye, twakanguriye abantu kwizigama muri gahunda ya EjoHeza, n’ibindi dukesha imiyoborere myiza ya Chairman wacu Paul Kagame”.
Kangabe Chadia yabwiye Imvaho Nshya ko hari byinshi ashima FPR Inkotanyi kuko ngo yashoboye kugarura ubumwe bw’abanyarwanda bityo ngo buri wese mu gihugu akaba ajya aho ashatse, agatura aho ashatse akongeraho ko ntawushobora kurengana ngo birangire aho.
Mu buhamya bwe, Kangabe avuga ko Rwezamenyo imaze gutera imbere biturutse ku bikorwa remezo bagejejweho n’ubuyobozi bwiza akizeza ko bazakomeza gushyigikira gahunda za Leta.
Ati: “Iyo ugeze hano muri Rwezamenyo ubona impinduka mu iterambere, urebye uko hari hamaze mu 2005 cyangwa mu myaka 5 ishize nibwo ubona icyerekezo igihugu kiganamo. Icyo nakwizeza nuko ntazatererana uwansubije ijambo, ikindi nuko nzakomeza gushyigikira gahunda za Leta uko zakabaye”.
Mu kiganiro cyatanzwe na Shiekh Abdul Karim Harerimana, yakomoje kuri amwe mu mateka yaranze Leta mbi ya Juvenal Habyarimana.

Yavuze ko yaranzwe n’ivangura no gutoteza Abatutsi.
Ati: ”Ku ngoma ya Habyarimana twabayeho nta bwisanzure, aho kuba muri Kigali cyangwa kuyigendamo byasabaga uruhushya ariko aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi byose byavuyeho umuntu aragenda amasaha yose, aratura aho ashatse ubwisanzure bwarabonetse harakabaho FPR Inkotanyi”.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ubonye izuba, byasojwe n’ubusabane. Umuryango FPR Inkotanyi watangiye tariki 25 Ukuboza 1987.
Mu 1990 hatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu gihe inzira y’ibiganiro yari imaze kunanirana. Ubutegetsi bwa Habyarimana ntibwemeraga ko Abanyarwanda bari mu buhungiro bataha mu gihugu cyabo, bukavuga ko igihugu cyuzuye nkuko ikirahuri cyuzuye amazi.
Muri Mata 1994, FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.



