Nyagatare: Abayobozi b’Utugari bitezweho umusaruro 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abanyamabanga Nshingwabikorwa 56 b’Utugari mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba bahawe moto bavuga ko zizabafasha gutanga serivisi no kunoza inshingano zabo. 

Babigarutseho kuri iki Cyumweru taliki 29 Mutarama 2023, ubwo bahabwaga moto nyuma y’inama mpuzabikorwa yitabiriwe n’abayobozi basaga 800 kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Kagari. 

Kemirembe Odeth, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngendo mu Murenge wa Rwimiyaga, agaragaza ko bagiye gutanga umusaruro kandi ko moto ahawe izamufasha kwegera abo ayobora.

Yagize ati: “Uyu munsi twebwe turishimye kubera ko tubonye izi moto zizadufasha kugerera ku kazi igihe hanyuma n’umuturage waramuka agize ikibazo tukamutabarira ku gihe kubera ko inyoroshyangendo ari izacu”.

Ahamya ko bagorwaga no kutabona umumotari ubajyana ugasanga aratinze cyangwa ntanaje ariko ubu ngo bigiye kuborohera.

Akomeza avuga ati: “Tuzahera abaturage serivisi ku gihe kandi n’ugize ikibazo tumugereho vuba”.

Avuga ko bajyaga bashyashyanira umuturage ari uko abasanze aho bari mu biro ariko noneho ngo bigiye kujya biborohera kuko umuturage nagira ikibazo bazagenda bamusanga, bamwegere, bamuganirize, bamuvugishe hanyuma bamuhe serivisi zihuse. 

Byumvuhore Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntoma mu Murenge wa Musheri yabwiye Imvaho Nshya ko hari ubwo yigeze kubabazwa no kudahera serivisi umuturage ku gihe, bigatuma yiyambaza urwego rwisumbuyeho. 

Kuri we Moto ngo ni kimwe mu bisubizo byo gutanga serivisi nziza. Ati: “Ikigeze kumbabaza, ni igihe umuturage yigeze gukubitwa bakamukomeretsa bituma tutamugereraho igihe kubera ikibazo cyo kutabona ikinyabiziga kimfasha ako kanya. Byarambabaje kubera ko tutamugereyeho igihe bituma atanga amakuru ahandi kandi twakabaye tumugereraho igihe”.

Yizeza ko bagiye gutanga serivisi nziza hagamijwe gushyashyanira umuturage. Kuri we ahamya ko ‘Gushyashyanira Umuturage’ ari ukumuha serivisi nziza. 

Meya w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko nyuma y’inama mpuzabikorwa Utugari n’Imidugudu bagiye kwicara bakarebera hamwe ibitameze neza n’icyo bakora ngo bikosorwe. 

Yakomoje kuri moto zatanzwe, avuga ko utugari tugize imirenge y’Akarere ka Nyagatare ari tunini agashimangira ko hari ubwo abakozi babiri bo ku rwego rw’Akagari bibagora kuhagenda. 

Ati: “Turizera ko ubu buryo twashyizeho bwo kubafasha mu migendere bugiye kubafasha kugera ku bantu benshi igihe mu nshingano zabo hazaba harimo kwegeranya amakuru.

Biratuma mu nshingano zo mu rwego rw’akagari bashobora kuzikora neza kurusha uko bazikoraga”.

Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matima, yabwiye Imvaho Nshya ko Akagari ayoboye gakora ku mipaka y’ibihugu bibiri; Uganda na Tanzania. 

Agaragaza ko byamugoraga gutanga serivisi mu gihe bimusaba gusanga abaturage aho bari. Nubwo avuga ko aho ayobora nta misozi ihari ariko ashimira ETS VERMA, umushoramari wabahaye moto nziza zikomeye kandi ngo zijyanye n’imiterere y’akarere ka Nyagatare. 

Akarere ka Nyagatare gaherutse gutanga mudasobwa ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zihuse.

Akarere ka Nyagatare kahaye Moto Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 56 (Foto Ismael)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Aimable Sibomana says:
Mutarama 30, 2023 at 12:02 pm

Akarere ka Nyagatare katekereje neza muguha abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutugari moto n’igitekerezo cyiza cyane bizabafasha gukora akazi neza ahubwo n’utundi turere turebereho nabo batere intambwe nk’iya Akarere ka Nyagatare kuko bibafasha mungendo bakora bakagerera k’umuturage wagize ikibazo kugihe.

Nshimyimana Fidele says:
Mutarama 30, 2023 at 5:53 pm

Umuturage kwisonga mukemuye bimwe mubibazo abayobozi binzego zibanze baribafite aho wasanga umuturage ahabwa service abanje kugera kubiro by’akagali rimwe narimwe ugasanga service ashaka ntayihawe bite we nuko abona umuha service bimugoye turahamya tudashidikanya ko umuturage agiye gusigasirwa byumwihariko nyuma yo kubona abayo bozi bacu bahawe ibibafasha kubahafi umuturage.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE