Depite Musolini yibukije ko kubyara ari umushinga, asaba kuboneza urubyaro

Imyaka 20 irashize hashinzwe Ihuriro Riharanira Iterambere n’Imibereho Myiza by’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko (RPRPD). Iri huriro ryabonye izuba taliki 28 Mutarama 2003 rigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu butumwa bwatanzwe na Depite Musolini Eugene, umwe mu Badepite bagize RPRPD, yasabye abaturage ba Kiyombe mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba kubyara abana ari uko ababyeyi bombi babiganiriyeho.
Depite Musolini ashimangira ko ababyeyi bakwiye no kuganira ku buzima bw’imyororokere, ku mirire y’abana, uko bazabarera nuko bazabigisha.
Abanyakiyombe bibukikwe ko kwigisha umwana agahera mu irerero, agatyaza ubwenge bityo ngo ntabe ikirara ko uwo ari we munyarwanda igihugu cyifuza.
Yagize ati: “Umushinga wo kubyara ukenera kuganira ndetse n’igenamigambi mu rwego rwo kubungabunga urugo kugira ngo ruzagire imirire myiza. Kuboneza urubyaro kuri twe abagabo ni ibyacu biratureba”.
Yakomoje ku nda ziterwa abangavu ashimangira ko ababikora batuma abana bata icyizere cyo kubaho no gucamo kabiri ubuzima bwabo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore babyarira kwa muganga, 5% bari hagati y’imyaka 15 na 19 hakaba hari n’abahitanwa n’inda.
Ni mu gihe kandi abagore 13.5% bifuza kuboneza urubyaro, batabona serivisi zo kuboneza urubyaro.
Depite Musolini avuga ko abana 33% bari mu mirire mibi biturutse ku kubyarwa mu buryo butatekerejweho burimo no kutaboneza urubyaro.
Yagize ati “Ababyeyi bataboneje urubyaro bazagirwaho n’ingaruka zo kuguma mu bukene, umugabo bimushobere ahunge urugo n’aho ageze abyare abandi bana. Ihuriro ryacu (RPRPD) riradushishikariza twe abagabo kuboneza urubyaro.
Mu cyerekezo 2050 imiryango izaba yaraboneje urubyaro, izaba ibayeho neza”.

Abagabo ba Kiyombe beretswe ko gahunda zo kuganiriza abana zitareba abagore. Depite Musolini yavuze ati: “Kuganira n’abana si iby’umugore, aha ni uruhare rwawe kandi niho ruzingiye”.
Nyiramana Alphonsine umukecuru w’imyaka 60 utuye mu Murenge wa Kiyombe ahamya ko ababyeyi bajya kuboneza urubyaro kugira ngo bashobore kubyara abo bashoboye kurera.
Yahamirije Imvaho Nshya ko kutaboneza urubyaro bigira ingaruka mbi ku muryango. Ati “Iyo babyaye abana b’indahekana kubarera birabagora”.
Nyirabiziyaremye Grace avuga ko yaboneje urubyaro nyuma yo kubyumvikanaho n’umugabo we. Agira ati “Ubu umwana dufite afite imyaka ine kandi ntawundi turabyara.
Ibyiza byo kuboneza urubyaro nasanze hari ikiyongera mu rugo ndetse n’amakimbirane akagabanuka ikindi nuko imitungo yiyongera”.
Habumugisha Emiliane, umugabo w’abana batatu, ahamya ko iyo yaganiriye n’umugore we baboneza urubyaro kandi ntawe bibangamiye.
Ashimangira ko umugore we mu gihe yaba ataboneje urubyaro, babiganiraho bityo na we akaba yajya kuruboneza.
Yahamirije Imvaho Nshya ko bamaze kubyara bwa mbere yajyanye n’umugore we kwa muganga bakamubaza uburyo yifuza kubonezamo urubyaro kandi akoresha ubwo yifuzaga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu 2019 yatangaje ko imibare y’abagana serivisi zo kuboneza urubyaro ikiri hasi cyane kuko mu bagore 91 bajya kubyarira kwa muganga, abasaga 36 bahava baboneje urubyaro.
Raporo ya gatanu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS 5) yerekanye ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 13,497, bugaragaza ko mu 2005 umugore umwe yabarirwaga impuzandengo y’abana 6.1, mu 2014/2015 yageze kuri 4,2. Intego ni uko baba 2, 3%.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku kuboneza urubyaro mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko Abanyarwanda bangana na 60% mu mwaka wa 2024 bazaba bafite uburyo bugezweho bwo kubafasha kuboneza urubyaro.