Nyagatare: Abaturage ba Kiyombe basabye kubakirwa umuhanda n’ibiraro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 28, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko bakubakirwa umuhanda n’ibiraro kugira ngo ubuhahirane n’indi Mirenge ndetse n’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru burusheho kuba bwiza.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bahuriza ku mvune bahura na zo mu gihe cyose bashatse kujya gusaba serivisi ku biro by’akarere cyangwa kurema isoko rya Karama.

Bahamya ko kugira ngo bashobore kugera ku karere bisaba gutega moto y’ibihumbi 10 kugenda no kugaruka. Ni mu gihe ushatse kujya mu karere ka Gicumbi, bimusaba gutega moto y’amafaranga ibihumbi bitatu kandi akanyura Rushaki ikamugeza ku Murindi.

Abanyakiyombe basabye kubakirwa umuhanda mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange wa nyuma w’ukwezi wabereye mu Murenge wa Kiyombe kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Mutarama 2023.

Rutayisire Ephrem utuye muri Rwagakuba mu Murenge wa Kiyombe, yashimye umuganda bakoze wo gusiba ibinogo byo mu muhanda ariko agasaba ko wakubakwa neza.

Yagize ati “Uyu muganda twakoze ni mwiza ariko ikibazo dufite nuko utameze neza tukaba dusaba akarere kuwukora ndetse n’ibiraro, ibyo bizatuma tworoherwa kujya Nyagatare, Karama ndetse n’i Gicumbi”.

Dusabimana Sylvestre utuye mu kagari ka Karujumba mu Murenge wa Kiyombe ashimangira ko umuganda bakoze ari ingirakamaro.

Ati “Uyu muhanda ujya wangirika iyo imvura yaguye, hakajyamo imikuku bityo ugasanga amagare, moto n’imodoka bitahanyura neza.

Depite Musolini Eugene n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bifatanyije n’abaturage ba Kiyombe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama (Foto Ismael)

Uyu muganda uradufashije kuko nkatwe dufite ibinyabiziga uyu muhanda udufasha kujya guhaha. Turasaba umuhanda wa kaburimbo kuko uyu w’ibitaka uranyerera cyane kandi kuva hano ujya Karama na Tabagwe ubona ko umeze nabi kubera ibinogo biwurimo”.

Mukamurara Angelique utuye mu mudugudu wa Gitenga mu kagari ka Nyabubare avuga ko kubera ikibazo cy’umuhanda mubi, bakunze kuwugiriramo impanuka agasaba ko wakorwa.

Ati “Icyo twifuza nuko muri uyu muhanda baduha kaburimbo ukaba umuhanda mwiza uduhuza n’i Byumba. Iyo abaturage tugiye gufata ingendo biratugora kuko bidusaba kujya gutegera Karama”.

Ahamya ko kugira ngo bagere i Byumba, mbere byabasabaga kwishyura moto ibihumbi bibiri ngo imihanda ikiri myiza ariko ubu bigeze ku bihumbi bitatu cyangwa bine bavuye muri santeri ya Kiyombe.

Gasana Stephen, Meya w’akarere ka Nyagatare, yahamirije Imvaho Nshya ko hari imihanda abaturage bagaragaza ko ikwiye kwitabwaho ku buryo buhoraho.

Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko hari ubwo imihanda ikorwa mu buryo bwa VUP, hakaba abakozi basaga 300 bakora mu mirenge 6 ikora ku mupaka bagakora mu mihanda ndetse no gukora umuganda hifashishijwe uburyo bw’umuganda.

Agira ati “Muri gahunda tuganira n’ikigo cya RTDA na Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo nuko bazi uyu muhanda kandi ubushobozi nibuboneka uzahita wubakwa”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyombe bugaragaza ko hari ikibazo cy’ibiraro bitameze neza bugasaba ko hakorwa ubuvugizi.

Musolini Eugene, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, wifatanije n’abaturage ba Kiyombe mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muhanda wa Kiyombe ari umuhanda uzakorwa uhuza Nyagatare, Rwempasha, Tabagwe, Karama ukanyura Kiyombe ugatunguka ku Murindi.

Ati: “Ni umuhanda uri muri gahunda ya Leta. Uyu muhanda wa Kiyombe Rushaki ngira ngo habanje gukorwa uwa Nyagatare Rukomo urimo urarangira. Ubu rero ukurikiyeho mu karere ka Nyagatare ni uyu, igice cya Nyagatare cyararangiye hakurikiyeho Karama, Kiyombe, Rushaki”.

Depite Musolini yasabye Abanyakiyombe ko bashonje bahishiwe ko uyu muhanda uzakorwa.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye, nuko ikiraro cya Rwamiko mu Murenge wa Kiyombe kigiye gukorwa nyuma y’icya Rwensheke gihuza Umurenge wa Mukama na Katunda.

Meya w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yijeje abaturage ba Kiyombe ko umuhanda Karama, Kiyombe, Rushaki uzakorwa (Foto Ismael)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 28, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE