Cricket: Ikipe y’u Rwanda U-19 mu bakobwa igiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi

Taliki 15-01-2023
Pakistan-Rwanda (Senwes Park-10h00)
Taliki 17-01-2023
Zimbabwe-Rwanda (Absa Puk Oval-10h00)
Taliki 19-01-2023
England-Rwanda (Absa Puk Oval-10h00)
Kuva taliki 14 kugeza 29 Mutarama 2023 muri Afurika y’Epfo hazabera ku nshuro ya mbere imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023”.
Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka i Kigali kuri iki Cyumweru taliki 01 Mutarama 2023 yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izakomereza imyiteguro mbere y’uko irushanwa ritangira.
Taliki 30 Ukuboza 2022 ni bwo iyi kipe y’u Rwanda yashyikirijwe ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’uko bagiye bahagarariye igihugu ndetse banahabwa ubutumwa. Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya mbere izatangira taliki 14 isozwe 29 Mutarama 2023.

Uyu muhango wabereye mu Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali aho wari witabiriwe n’intumwa ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda “MINISPORTS”, abayobozi batandukanye mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, ababyeyi ndetse na bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ishimwe Gisele yatangaje ko kubona itike y’igikombe cy’Isi bitari byoroshye kuko bitabiriye imikino yo gushaka itike ku rwego rw’Afurika muri Botswana bahura n’amakipe 8 barayatsinda.
Akomeza avuga ko nyuma yo kubona itike biteguye bihagije ubu bakaba bagiye bafite intego yo kugenda bagakina umukino wabo mwiza kandi bizeye kuzitwara neza.
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yatangaje ko imyiteguro yagenze neza aho bakinnye imikino ya gicuti itandukanye kandi ikipe imeze neza.
Yakomeje avuga ko iyo ugiye mu irushanwa uba wifuza kuryegukana ariko batazishyiraho igitutu. Ati : “Turashaka kuva mu cyiciro cy’amatsinda turifuza gusoreza mu makipe 6 ya mbere.”
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe n’u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe. Umutoza Leonard Nhamburo avuga ko bari kumwe n’amakipe akomeye ariko bose ari ubwa mbere bagiye gukina iri rushanwa. Ati : “Ntabwo twagira ubwoba tuzakina umukino wacu mwiza kandi turasabwa gutsinda byibura umukino umwe tugakomeza mu cyiciro gikurikiraho.”
Perezida wa RCA, Musaale Stephen yatangaje ko iyi ari intambwe ya mbere ikomeye bateye kuko bari bamaze imyaka myinshi bitegura. Ati : “Gutwara igikombe cy’Afurika ukajya ku rwego rw’Isi ni ikintu gikomeye.”
Yakomeje avuga ko intego bihaye ari uko bakwitwara neza, ikipe y’u Rwanda ntizongere gushaka itike ahubwo ijye ibona itike ihoraho. Ibi bikaba bisaba ko izasoreza ku myanya itatu ya mbere mu itsinda igakomeza mu kindi cyiciro.

Ati : “Turabyizeye kuko aba bakinnyi bamaze iminsi batsinda bafite inyota yo gukomeza gutsinda kandi bazabikora.”
Perezida wa RCA, Musaale yashimiye MINISPORTS ku bufasha bageneye ikipe burimo ishimwe bageneye abakinnyi ndetse n’inkunga batanze y’ibikoresho ikipe izifashisha.
Kayisire Jacques wari uhagarariye MINISPORTS yatangaje ko bishimira ko aba bakinnyi bahesheje ishema igihugu babona itike y’igikombe cy’Isi. Yakomeje avuga ko babafashije ibishoboka mu kwitegura kandi babifurije amahirwe no kuzitwara neza muri iyi mikino.

Uko imikino izagenda
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 aho agabanyije mu matsinda 4. Itsinda A ririmo Australia, Bangladesh, Sri Lanka na USA. Itsinda B rigizwe n’u Rwanda, u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe. Itsinda C ririmo Indonesia, Ireland, New Zealand na West Indies naho itsinda D rigizwe na India, Scotland, South Africa na United Arab Emirates.

Muri buri tsinda amakipe azakina hagati yayo hanyuma 3 ya mbere akomeze mu kindi cyiciro “Super 6” aho amakipe 3 yo mu itsinda A na D azajya mu itsinda rya mbere naho ayo mu itsinda B na C na yo ajye mu rindi tsinda.
Muri iki cyiciro naho amakipe azakina hanyuma abiri ya mbere muri tsinda akomeze muri ½ , ayitwaye neza azahurire ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda izatangira ikina na Pakistan taliki 15 Mutarama 2023 nyuma ikine na Zimbabwe taliki 17 Mutarama 2023 isoze imikino yo mu matsinda ikina n’u Bwongereza taliki 19 Mutarama 2023.

Muri Nzeri 2022 ni bwo iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike nyuma yo kwitwara neza ikegukana irushanwa ry’Afurika ryabereye muri Botswana.
Abakinnyi ikipe y’u Rwanda izifashisha
Ishimwe Gisele (Kapiteni), Uwase Merveille, Isimbi Henriette, Tumukunde Marie Josee, Uwase Giovannis, Niyomuhoza Shakila, Usabyimana Sylvia, Ishimwe Henriette, Ishimwe Divine, Murekatete Belyse, Uwera Cynthia, Muragajimana Cesarie, Irera Rosine, Uwera Cynthia na Zurafat Ishimwe.









