Perezida Kagame yifurije Ingabo z’u Rwanda umwaka mushya wa 2023

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Ingabo z’Igihugu n’izindi Nzego z’umutekano umwaka mushya muhire wa 2023, ashimira abagabo ne’abagore bazigize ubunyangamugayo bagaragaje mu mirimo yabo muri uyu mwaka.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2022 yageneye Ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano.
Perezida Kagame yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, no mu izina ryanjye bwite, nifurije abagabo n’abagore mu Ngabo z’u Rwanda n’Inzego z’umutekano mu Rwanda, n’imiryango yanyu, umwaka mushya muhire wa 2023.”
Umukuru w’Igihugu yashimye abari mu Nzego z’umutekano uburyo bagaragaje ubunyangamugayo no kuba intangarugero mu mirimo yabo mu kurengera Abaturarwanda.
Yagize ati: “Mu gihe twegereje impera za 2022, ndashaka gushimira umurimo wanyu w’intangarugero, akazi gakomeye n’ubunyamwuga mu gusohoza inshingano nyamukuru zo kurengera abaturage n’imbibi z’u Rwanda, no gukemura ibibazo by’ingutu bibangamiye umutekano w’abantu nk’urifatiro rw’amahoro arambye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’umutekano zagize uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano hakurya y’imbibi z’u Rwanda cyane cyane mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Yagize ati: “Hakurya y’imbibi zacu Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’umutekano zagize uruhare mu gukemura ibibazo biri mu bihugu by’abafatanyabikorwa muri Afurika binyuze mu bufatanye bw’ibihugu, cyane cyane mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique, no kugira uruhare mu kugarura no kwimakaza amahoro muri Repubulika ya Santrafurika.”
U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi. Hari abari muri Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique. Rufite kandi abapolisi barenga 1200 muri Haiti, Sudani y’Epfo, Sudani na Santarafurika.
Binyuze mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Mozambique, Ingabo na Polisi by’u Rwanda byatangiye ubutumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga 2021.
Ibyo byihebe byari bimaze imyaka ine byarigaruriye ibice buinshi by’iyo ntara byahise byirukanwa munbirindiro byabyo bitarennze mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.
Nyuma y’umwaka urenga Ingabo z’u Rwanda zigeze muri iyo Ntara aho zifatanyije n’iz’icyo gihugu ndetse n’izoherejwe na SADC, umutekano wongeye kugaruka ndetse abaturage bakabakaba 200,000 bamaze gusubira mu byabo.
Batangiye kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe aho bakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa bigamije kubateza imbere.
Perezida Paul Kagame kandi aherutse gutangaza ko u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique ku buryo hamwe n’abapolisi ubu bagera mu 2500, banahabwa ubutumwa bushya bwo gukurikirana ibyihebe aho bihungiye hose.
Yavuze kandi ko Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zikomeje guhagararira neza u Rwanda, mu gukomeza indangagaciro nziza ziranga Abanyarwanda.
Ati: “Nifuje kubashimira byimazeyo mwese kuba mwarahesheje ishema Igihugu cyacu.”
Yavuze ko bitoroshye kuba hari abari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ariko bigaragaza ikimenyetso cy’ubwitange, bityo ko igihugu kibashimora.
Yafashe umwanya wo kunamira ababuriye ubuzima mu bikorwa byo kwitangira Igihugu n’Isi muri rusange, muri uyu mwaka wa 2022, ahumuriza imiryango yabo ndetse abahamiriza ko abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange bitanyije nabo.
Yasabye ko intangiriro z’umwaka utaha ziba umwanya wo kuvugurura imihigo yabo no kurinda igihugu iterabwoba iryariryo ryose kugirango u Rwanda rubashe gukomeza gukataza mu bukungu n’imibereho myiza.
Perezida Kagame yasoje ubu butumwa yongera kubifuriza umwaka mushya muhire yongeraho ati: “Imana ihe umugisha u Rwanda.”