Tesfazion Natnael  ni we  wegukanye Tour du Rwanda 2022

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kigali-Kigali (75, 3 km)

1. Mugisha Moise 02h08’16”

2. Dujardin Sandy 02h08’16”

3. Geniez Alexandre 02h08’16”

4. Teugels Lennert 02h09’58”

5. Mulueberhan Henok 02h10’05”

Urutonde rusange  (942.3 km)

1. Tesfazion Natnael  23h25’34”

2. Budiak Anatolii  23h26’00”

3. Ewart Jesse 23h26’22”

4. Madrazo Ruiz Angel 23h26’31”

5. Mulueberhan Henok 23h26’51”

6. Marchand Gianni 23h27’47”

7. Main Kent 23h27’55”

8. Alba Bolivar Juan Diego 23h27’56”

9. Manizabayo Eric 23h28’23”

10. Hayter Leo 23h28’44”

Imyanya Abanyarwanda basorejeho

15. Muhoza Eric 23h31’26”

16. Uwiduhaye 23h38’26”

22. Mugisha Moise 23h43’09”

25. Nsengimana Jean Bosco 23h52’14”

27. Niyonkuru Samuel 23h52’37”

30. Iradukunda Emmanuel 23h54’13”

52. Byukusenge Patrick 24h21’33”

56. Hakizimana Seth 24h26’56”

58. Rugamba Janvier 24h32’18”

Tesfazion Natnael  ukomoka muri Eritrea akaba akinira ikipe ya Drone Hopper-Androni mu Butaliyani nubwo atatsinze intera n’imwe ni we wegukanye Tour du Rwanda 2022 yakinwaga ku nshuro ya 14 kuva taliki 20 kugeza 27 Gashyantare 2022.

Intera ya nyuma ya 8 ya Tour du Rwanda 2022  yakinwe kuri iki Cyumweru taliki 27 Gashyantare 2022 itangizwa  na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Abasiganwa batangiriye kuri   Canal Olympia (Rebero) bazenguruka ibice bitandukanye bya Kigali aba ari na ho basoreza bakoze intera ya kilometero 75,3.

Mugisha Moise, Umunyarwanda ukinira ikipe ya Pro Touch muri Afurika y’Epfo yitwaye neza yegukana iyi ntera  aho yakoresheje amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 16  akaba yakoresheje ibihe bimwe na Dujardin Sandy na  Geniez Alexandre bakinira Total Energies mu Bufaransa .

Mugisha Moise ubwo yegukanaga intera ya nyuma ya Tour du Rwanda 2022

Kuva muri 2019 ubwo Tour du Rwanda yajyaga ku kigero cya 2.1 , iyi ni yo ntera ya mbere umukinnyi w’Umunyarwanda yegukanye, Mugisha Moise muri Tour du Rwanda 2020 yari yabaye uwa kabiri.

Tesfazion yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri

Tesfazion Natnael ufite imyaka 22 y’amavuko  yegukanye Tour du Rwanda 2022 aho muri kilometero 942,3 yakoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda 34. Ku mwanya wa kabiri haje  Budiak Anatolii ukomoka muri Ukraine akaba akinira ikipe ya Terengganu PC muri Malaysia aho yakoresheje amasaha 23 n’iminota 26 naho ku mwanya wa 3 haza Ewart Jesse ukomoka muri Ireland akaba akinira Bike Aid yo mu Budage  aho yakoresheje amasaha 23, iminota 26 n’amasegonda 22.

Tesfazion Natnael (hagati), Ewart Jesse (iburyo) na Budiak Anatolii (ibumoso)

Tesfazion  yegukanye Tour du Rwanda 2022 nta ntera atsinze, ibi byaherukaga kuba muri 2013 ubwo Tour du Rwanda yari ikiri ku kigero cya 2.2 aho  Dylan Girdlestone wo muri Afurika y’Epfo yegukanye iri siganwa na we nta ntera atsinze.

Kwegukana  Tour du Rwanda inshuro ya kabiri , Tesfazion Natnael ahise anganya na Ndayisenga Valens wari ufite aka gahigo kuko yegukanye tour du Rwanda muri 2014 na 2016. Tesfazion yiyongereye  ku bandi bakinnyi bakomoka muri Eritrea begukanye Tour du Rwanda nyuma ya Daniel Teklehaimanot (2010) na Kudus Merhawi (2019).

Imyanya Abanyarwanda basorejeho

Ku rutonde rusange, umukinnyi w’Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Manizabayo Eric wasoreje ku mwanya wa 9, abandi imyanya basorejeho, Muhoza Eric  (15), Uwiduhaye (16), Mugisha Moise (22), Nsengimana Jean Bosco (25), Niyonkuru Samuel (27), Iradukunda Emmanuel (30), Byukusenge Patrick (52), Hakizimana Seth (56) na Rugamba Janvier (58).

Manizabayo Eric

Mu bakinnyi 12 bari bahagarariye u Rwanda, babiri   nta bwo babashije gusoza  ari bo Mugisha Samuel wakiniraga Pro Touch na Uhiriwe Byiza Renus wakiniraga ikipe y’u Rwanda.

Abakinnyi bitwaye neza bahawe ibihembo

Tesfazion Natnael wegukanye isiganwa yambitswe umwambaro w’umuhondo   wa Visit Rwanda. Yegukanye kandi igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza gitangwa na  Prime Insurance ndetse n’igihembo cy’umukinnyi ukomoka muri Afurika witwaye neza gitangwa na RwandAir.

Mugisha Moise ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamutse kurusha abandi  gitangwa na Cogebanque, Manizabayo Eric ahabwa icy’Umunyarwanda witwaye neza gitangwa na Forzza Bet  naho ikipe ya mbere Bike Aid ihabwa igihembo n’Inyange.

Mugisha Moise wegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamutse kurusha abandi 

Abakinnyi 65 ni bo basoje Tour du Rwanda 2022 muri 89 batangiye isiganwa. Ikipe ya Bike Aid yegukanye umwanya wa mbere mu makipe 16 yabashije gusoza isiganwa kuko amakipe 3, B&B Hotels-KTM, Maroc na Grant Thornton-Bike Zone nta bwo zashyizwe ku rutonde kuko abakinnyi bazo  batasoje isiganwa. Muri  rusange  Tour du Rwanda 2022 yari yitabiriwe n’amakipe 19.

Ikipe ya Bike Aid
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE