Sosiyete ikora ubucuruzi bwo gutega ku mikino n’indi mikino y’amahirwe izwi nka ‘Premier Bet’, yashimye abakiliya bayo yagura ishami rya Gikondo-MAGERWA, mu rwego rwo kwagura no kunogereza serivisi abayigana.
Aganira n’Imvaho Nshya Edouard Seillier, impuguke mu kunoza ibicuruzwa bya Premier Bet (Product Specialist), yavuze ko iki gikorwa kibaye ho mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo, no kubereka ko ubusabe bwabo ari ingenzi kuko kubaho kwayo ari kubera umukiliya.
Ati: “Umukiliya wacu ni we mufatanyabikorwa wa mbere mu Rwanda, igihembo twamugeneye cyangwa twabahaye cyari ukwagura iri shami ryacu rya Gikondo-MAGERWA, aho twarikuye kuri metero kare 10 tukazigeza kuri metero kare 100, bagaragaje ko aha hantu ari hato duhitamo kubaha igihembo cyo ku hagura.”
Yongeyeho ko ari iby’agaciro kuba Premier Bet yongereye ingano y’iri duka rya Magerwa, kuko ryari rifunganye ndetse abarigana ntibabashe kubona serivisi zinoze, avuga ko muri Premier Bet bita cyane ku cyo umukiliya akeneye kuruta icyo bo bifuza.
Yashimangiye ko abifuza kubagana imiryango ikinguye, kandi bazahasanga serivisi nziza mu bijyane n’imikino y’intego mu Rwanda utasanga ahandi.
Patrick Kaka ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa (Head of Sales & Marketing) muri Premier Bet, yavuze ko iki gikorwa kiri muri bimwe by’ingenzi mu kwagura no kunoza imikorere kugira ngo ababagana barusheho guhabwa serivisi uko babyifuza.

Ati: “Muri Premier Bet umukiliya ni umwami, mu minsi ishize twahembye umufatanyabikorwa mwiza, ariko ubu hari hagezweho umukiliya twabikoze mu rwego rwo gukurikiza ubusabe bw’abatugana, kuko hano MAGERWA dufite umubare munini w’abatugana kuruta aho twakoreraga, ni yo mpamvu twabahaye impano yo kwagura hano kugira ngo umukiliya arusheho kugira ubwisanzure.’
Iri shami rya MAGERWA ririmo amateleviziyo 12, arimo imikino yo gutega itandukanye, ku buryo buri mukiliya yashyizwe igorora bitewe n’icyiciro ashaka kugeragerezamo amahirwe, ndetse na za mudasobwa 10 zizajya zibafasha guhabwa serivisi nziza zinoze kandi ku gihe.
Yongeyeho ko ibi bikorwa bizakomeza gukorwa mu gihugu hose, mu rwego rwo kurushaho gukomeza kunoza serivisi ku babagana ndetse no kuborohereza gutega ku mikino.
Kugeza ubu muri Premier Bet habarizwa serivisi zo gukina no gutega z’ubwoko butandatu, harimo iyitwa Spin and Win, VHR Ifarashi, harimo 5/90 bita Imibare mu Kinyarwanda, gutega ku mupira w’amaguru (Sports Bets), ndetse n’iyo bita self-service ikorerwa kuri mudasobwa.
Serivisi yo gukinira kuri mudasobwa ngendanwa irategurirwa gukwirakwizwa mu Gihugu hose kugira ngo abakiliya ba Premier Bet barusheho gutsindira amafaranga menshi ari ko banabona inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga.
Kaka Patrick yasobanuye ko by’umwihariko muri iyi minsi isoza umwaka wa 2022, hari amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo byo ku rwego ruhanitse mu gufasha abakiliya ba Premier Bet gusoza umwaka neza no kuryoherwa n’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani (Intangiriro z’umwaka wa 2023).
Kandi nka Premier Bet twifurije abakiliya bacu kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023 !



