Intumwa ya Loni yashimye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibikorwa by’amahoro Amb. Jean Pierre Lacroix, kuri Iki Cyumweru yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’uwo muryango bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA).
Itsinda rya Rwabatt8 ni ryo yasuye ku birindiro bikuru byaryo biherereye i Socatel M’poko mu Mujyi wa Bangui, Umurwa Mukuru wa Repubulika ya Santarafurika.
Muri urwo ruzinduko, yakiriwe n’Umuyobozi w’iyi batayo Col Augustin MIGABO, wamugaragarije ibikorwa byabo ndetse n’imbogamizi bahuye na zo guhera taliki ya 27 Mata 2021 ubwo boherezwaga muri ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Amb. Jean Pierre La Croix yashimye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa kubera uruhare ntangereranywa zagize mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika nubwo hari mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati: “Twanyuzwe kandi tunashimira by’umwihariko imikorere ya Rwabatt8, ndetse n’abandi Banyarwanda bose boherejwe mu butumwa bw’amahoro kuko bafite amateka meza y’ikinyabupfura n’imyitwarire myiza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Yakomeje ashishikariza Rwabatt8 gukomereza uwo mujyo mu kuzuza inshingano za MINUSCA.
Nyuma yo kuganira n’abasirikare, Amb. Jean Pierre Lacroix yanateye igiti cy’urwibutso nk’ikimenyetso cy’amahoro no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’ibidukikije.
Amb. Jean Pierre Lacroix yari aherekejwe n’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA akaba n’Intumwa yihariye ya Loni muri Santarafurika Mankeur Ndiaye, Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Lizbeth Cullitty, Umuyobozi Wungirije w’ingabo za MINUSCA Maj Gen Paulo Emmanuel Maiia PEREIRA n’abandi.



