Ngiruwonsanga Melchior ni we mufatanyabikorwa w’Ikigo Premier Bet gicuruza imikino y’amahirwe mu Rwanda, washyikirijwe iduka (shop) rishya nk’igihembo cy’ubudakemwa yagaragaje mu kugeza serivisi nziza ku bakiliya muri uyu mwaka wa 2022.
Ni igihembo ngarukamwaka gitangiranye n’uyu mwaka kikazajya gihabwa umufatanyabikorwa w’indashyikirwa wa Premier Bet (Express of the Year) mu gucuruza neza, ahagarariye Premier Bet neza ndetse no gukurikiza amabwiriza n’ibindi bikorwa by’iki kigo kimaze kuba ubukombe mu Rwanda.
Ngiruwonsanga Melchior ni umwe muri abo bafatanyabikorwa bishimira ko kuba bakorana n’iki kigo cyabahinduriye ubuzima, kikabuhindurira abo mu muryango ndetse n’abo bahaye akazi.
Uyu mufatanyabikorwa yari asanzwe afite amaduka ya Premier Bet arindwi mu bice bitandukanye by’Igihugu harimo amaduka atatu mu Mujyi wa Kigali nk’iriherereye i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo, iriherereye i Karama mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’iribarizwa Kicukiro Centre mu Karere ka Kicukiro.
Yiyongeraho andi yo mu ntara arimo iryo mu Karere ka Gatsibo, Huye, Ngororero na Rubavu, akaba yishimira irindi duka yahawe na Premier Bet riherereye ahitwa kwa Mushimire, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Ngiruwonsanga Melchior yagize ati: “Nishimira kuba nkorana na Premier Bet kuko hari byinshi yangejejeho. Yampinduriye ubuzima, ibuhindurira umuryango wanjye n’abo nagiye mpa akazi.”
Yakomeje ashimira Premier Bet, ati: “Premier Bet ndayishimira cyane. Mu by’ukuri ni by’igiciro kubona ibigo by’abanyamahanga biza mu Gihugu bikabasha guha amahirwe n’abenegihugu bakabasha gukora bakagira byo binjiza bakunguka. Ibyo bituma n’abenegihugu bagira umusaruro bakura muri izo kompanyi bigatuma n’abaturage bayiyumvamo.”
Yashimiye kandi na Leta y’u Rwanda ireshya abashoramari b’umumaro baha amahirwe Abanyarwanda bakabasha kubona icyo gukora, ati: “Mu by’ukuri turashimira Leta y’u Rwanda ihora buri gihe ishaka abantu baza gushora imari muri iki gihugu kugira ngo abenegihugu babashe kubaho neza.”

Edouard Seillier, impuguke mu kunoza ibicuruzwa bya Premier Bet (Product Specialist), yavuze ko intego ya “Express of the Year” ari iyo guhemba umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu Rwanda, mu birebana no gucuruza neza no gukorana neza n’andi maduka.
Ati: “Ubu ni iby’agaciro kuri Premier Bet kuba yatanze iri duka rishya rizajya ryerekanirwamo imikino yose. Buri muntu wese ashobora kuba umufatanyabikorwa wa Premier Bet, twemerera buri wese ufite iseta nziza yo gukoreramo, ufite ibitekerezo bizima kandi bijyanye n’igihe. Kugira ngo ufungure iduka, icyo dukora ni uko Premier Bet itanga uruhushya maze umufatanyabikorwa agakora ubucuruzi bwe mu mutuzo.”
Yashishikarije abifuza kuba abafatanyabikorwa kubagana bakabona ibisobanuro biruseho bijyanye n’ubufatanye yifuza kugirana n’ikigo ubwo ari bwo.
Patrick Kaka ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa (marketing) muri Premier Bet, yahishuye ko ibihembo bya ‘Express of The Year’ bizajya bitangwa buri mwaka uhereye muri uyu mwaka.
Yavuze kandi ko kugeza ubu Premier Bet imaze kugira amaduka arenga 100 mu gihugu hose, aho abakiliya bayagana baba bafatwa nk’abami kuko bitabwaho mbere y’ibindi byose, kandi n’ibihembo batsindira bakabigezwaho mu kanya nk’ako guhumbya, haba ku manywa cyangwa nijoro.
Kugeza ubu muri Premier Bet habarizwa serivisi zo gukina no gutega z’ubwoko butandatu, harimo iyitwa Spin and Win, VHR Ifarashi, harimo 5/90 bita imibare mu Kinyarwanda, gutega ku mupira w’amaguru (Sports Bets), ndetse n’iyo bita self-service ikorerwa kuri mudasobwa.
Serivisi yo gukinira kuri mudasobwa ngendanwa irategurirwa gukwirakwizwa mu Gihugu hose kugira ngo abakiliya ba Premier Bet barusheho gutsindira amafaranga menshi ari ko banabona inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga.
Yasobanuye ko by’umwiharko muri iyi minsi isoza umwaka wa 2022, hari amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo byo ku rwego ruhanitse mu gufasha abakiliya ba Premier Bet gusoza umwaka neza no kuryoherwa n’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani (Intangiriro z’umwaka wa 2023).
Niba ushaka kuba umufatanyabikorwa wa Premier Bet ugafungura Express Shop yawe wahamagara kuri iyi numero: 078524666 cyangwa ukatwandikira kuri: express@premierbet.com

