Amashuri nderabarezi ni yo shingiro ry’ireme ry’uburezi-MINEDUC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rusizi asura ibigo by’amashuri areba imyigire n’imyigishirize, yibutsa ko amashuri nderabarezi ari yo shingiro ry’ireme ry’uburezi.

Minisitiri yabanje gusura Urwunge rw’amashuri rwa Nyakarenzo (GS Nyakarenzo) riri mu Murenge wa Nyakarenzo.

Dr. Uwamariya Valentine yakomereje uruzinduko rwe ku ishuri nderabarezi TTC Mururu mu Karere ka Rusizi, aho yagize ati: “Amashuri nderabarezi ni ryo shingiro ry’ireme ry’uburezi”.

Yasabye abanyeshuri kugira ikinyabupfura, kwirinda ingeso mbi, ibiyobyabwenge n’inzoga kuko byabicira ejo hazaza.

Mu biganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya yagiranye n’ubuyobozi bw’ishuri hamwe n’ababyeyi, yashimye imikoranire myiza rigirana n’ababyeyi mu guteza imbere ireme ry’uburezi, abibutsa gukomeza indangagaciro bafasha abana kwirinda ibiyobyabwenge harimo n’inzoga kuko byangiza ubuzima.

Yagaragarijwe ibibazo bitandukanye biri mu burezi ndetse bimwe abiha umurongo.

Yanasuye ishuri rya Giheke TSS ryigisha imyuga n’ubumenyingiro naho aganira n’ubuyobozi. Yakomereje kuri GS Gihundwe Saint Bruno. Naho yahaye abanyeshuri impanuro zo gukomera ku ndangagaciro.

Yongeyeho kandi ko umunyeshuri ufite ikinyabupfura atabura gutsinda. Ati: “Umunyeshuri ufite ikinyabupfura nta kindi cyamubuza gutsinda, mwirinde ababashuka babajyana mu biyobyabwenge, ingeso mbi n’inzoga.”

Yabasobanuriye ko inzoga ari mbi ku munyeshuri kuko zangiza ubwonko zigatuma badashobora kwiga neza.

Mu mashuri yasuye harimo na UR Rusizi Campus. Abanyeshuri basuwe bashimye inama bahawe biyemeza kuzishyira mu bikorwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE