U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kudaheza abafite ubumuga bwo mu mutwe

Umuryango Special Olympics Rwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, muri Kanama 2020 watangije gahunda y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bigo by’amashuri ikaba ihuriweho n’abadafite ubumuga “Unified Champion Schools”.
Iyi gahunda ikaba igamije muri rusange kwerekana ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bashoboye bakwiye guhabwa amahirwe aho guhezwa.
Taliki 25 Ugushyingo 2022 muri Kigali Convention Centre habereye ihuriro ry’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite bo mu Rwanda ndetse n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika mu rwego rwo kubafasha kuzamura ubumenyi bwabo mu bijyanye no kuyobora “Youth Leadership Summit”.
Pasiteri Sangwa Deus, Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda yatangaje ko iyi gahunda igamije kugaragaza ubushobozi buhishwe mu rubyiruko rw’abafite ubumuga bwo mu mutwe basaba ko bahabwa amahirwe binyuze mu nzego zose zaba iz’abagira neza, iz’igihugu yaba mu burezi, muri siporo n’ahandi.

Yakomeje avuga ko abari bitabiriye bahagarariye MINISPORTS, MINEDUC, UNESCO na UNICEF biyemeje gukomeza kurwanya ihezwa ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Muri iri huriro kandi abana bitabiriye basusurukijwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda umenyerewe cyane mu njyana ya “Hip Hop”, Riderman.


Gahunda y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bigo by’amashuri ikaba ihuriweho n’abadafite ubumuga “Unified Champion Schools” yatangijwe mu Rwanda ku nkunga y’igikomangoma cya Abu Dhabi akaba na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan.
Kuva muri 2020 iyi gahunda imaze kugera mu bigo 170 byo mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, Intara y’Iburengerazuba ndetse n’Intara y’Amajyaruguru. Muri ibi bigo hamaze guhugurwa abarimu n’abatoza bagera kuri 340 hanatangwa ibikoresho byifashishwa mu mupira w’amaguru, imikino ngororamubiri na Bocce.
Pasiteri Sangwa yagize ati : “Iyi gahunda yatanze umusaruro mwiza cyane kuko hari nk’abana bigiraga mu kigo ariko ntibahabwe umwanya wo gukinana n’abandi badafite ubumuga, kubera iyi gahunda rero byatumye bibona mu bandi, abarimu basobanukiwe uburyo bwihariye bafasha abafite ubumuga n’abatabufite bagakinana. Ubu umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ntabwo akigira ikibazo cyo gukinana n’abandi”.
Muri rusange abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bamaze kwandikwa barenga ibihumbi 21 imibare ikaba ishobora guhinduka kuko hari n’abandi barimo kwandikwa.
Umuyobozi wa Special Olympics muri Afurika, Charles Nyambe yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri iyi gahunda yo kudaheza abafite ubumuga bwo mu mutwe. Akaba Ashimangira ko ari urugero rwiza ku bindi bihugu.

Iyi gahunda y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bigo by’amashuri ikaba ihuriweho n’abadafite ubumuga “Unified Champion Schools”, u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu 6 yatangirijwemo ari byo Argentine, Misiri, u Buhinde, Pakistan na Romania. Muri Mutarama 2023 ibi bihugu biziyongera bibe 17.
Igihugu cy’ u Rwanda cyagenewe inkunga ya miliyoni zisaga 580 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi gahunda kuva yatangira muri ibi bihugu yageze mu bigo by’amashuri 577 ku bana ibihumbi 411 naho abarimu n’abatoza ibihumbi 4 bahabwa amahugurwa.
