MINAGRI yahagurukiye ikibazo cy’ibura ry’imbuto nziza y’ibirayi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa yahagurukiye gushaka uko ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi cyakemuka, hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutubura imbuto nziza y’ibirayi hakaboneka umusaruro mwinshi w’ibirayi, Igihugu kikihaza ndetse kigasagurira n’amasoko.

Byagarutsweho ku wa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibirayi 2022 (Potato Week 2022), gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guteza imbere udushya n’ikoranabuhanga mu guhagarika itakara ry’imbuto y’ibirayi’.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’impuguke, abahagarariye amakoperative ahinga ibirayi mu Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC, Uganda, u Buholandi, u Bufaransa, n’ubuyobozi bwa AGRITERRA. Hagaragajwe ikoranabuhanga mu gutubura imbuto y’ibirayi rikorwa n’umushinga SPPF-Ikigega, mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse, avuga ko hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu gutubura imbuto nziza y’ibirayi itanga umusaruro mwinshi.

Yagize ati: “Ubu buryo bw’ikoranabuhanga, inyubako yo gutubura imbuto nziza y’ibirayi mu buryo bugezweho ni ukongera imbuto nziza […..]  Muri MINAGRI hari Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi kigakora  urugemwe rwa mbere rw’ibanze  ni ukugira ngo twa tuntu duto baheraho bakora imbuto tuboneke, kandi  tube twinshi mu buryo bushoboka, [….]gahunda ni ukugira ngo tubone imbuto nziza  mu gihugu.[….] Imbuto nziza izagera ku bahinzi ifite umusaruro ushimishije”.

Umunyamabangawa Leta muri MINAGRI Dr. Musafiri lldephonse akangurira abahinzi gukoresha imbuto nziza kuko itanga umusaruro ushimishije

Yagarutse ku gukangurira abahinzi guhinga neza batera imbuto nziza zitanga umusaruro. Ati: “Abahinzi bagomba guhindura imyumvire bagakoresha iyi mbuto nziza kuko itanga umusaruro mwinshi ugereranyije n’iyo bahinze ya yindi yabo iba yararambiwe ubutaka cyangwa yaratangiye gufatwa n’indwara.”

Umuyobozi Mukuru wa SPF_Ikigeza, Mbarushimana Salomon, yatangarije Imvaho Nshya ko imirimo yo gutubura imbuto y’ibirayi igenda neza kandi yatangiye gutanga umusaruro kuko imbuto zitunganywa ziyongereye.

Ati: “Ubu mu bigega byacu harimo imbuto nziza zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo inani mu gihe mbere mu Gihugu habonekaga igera ku bihumbi magana atanu na mirongo itandatu gusa. […] Ikirayi kimwe gitanga ibindi biri hagati ya 50 na 60 by’imbuto mu gihe mu buryo bundi bwari busanzwe bukoreshwa, ikirayi kimwe cyatangaga ibirayi biri hagati ya 5 na 6 gusa.”

Yongeyeho ati: “Iyo uhinze iyi mbuto nziza umusaruro wikuba inshuro zirenga icumi, murumva ni inyungu ku bahinzi no ku Gihugu turasaba kandi n’abandi bantu ko bakora ubutubuzi bw’iyi mbuto kugira ngo iboneke ku bwinshi tujyane no ku masoko yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo twihaze ku musaruro.”

Uwavuze ahagarariye abahinzi, akaba n’umwe mu bayobozi b’Urugaga rw’abahinzi mu Rwanda ‘Imbaraga’; Gafaranga Joseph yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gushyigikira ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko ubuhinzi bw’ibirayi.

Umushinga wa SPF Ikigega ugeze ku bushobozi bwo gutubura imbuto z’ubwoko icyenda bifashishije tekinoloji ihambaye y’ingufu z’izuba zihindurwa amashanyarazi, mu kugaburira ibirayi hakifashishwa mudasobwa.

Abahinzi b’ibirayi bashishikarizwa gukoresha imbuto nziza kuko ari yo itanga umusaruro, bagakoresha ifumbire y’imborera kuko ibungabunga ubutaka bityo bikabungabunga ibidukikije aho gukoresha ifumbire mvaruganda gusa.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko mu bakora ubuhinzi bw’ibirayi abagera kuri 15% gusa ari bo bakoresha imbuto nziza ndetse ko abarenga 250 ari bo batubura imbuto y’ibirayi.

Gutubura imbuto muri ubu buryo ikirayi kimwe gitanga ibindi biri hagati ya 50 na 60 by’imbuto
Imbuto nziza y’ibirayi ituburwa mu buryo bw’ikoranabuhanga
Abayobozi batandukanye batambagijwe inzu ituburirwamo imbuto y’ibirayi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE