Rubavu: Abagowe no gukorera Perimi bajya kuzigura muri RDC 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bari mu gikorwa cyo gusura uturere dutandukanye tw’Igihugu hagamijwe kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, ubwo bari mu Karere ka Rubavu bagaragarijwe ibibazo biri mu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga (permis).

Mu bibazo byagaragajwe harimo kuba gukorera izi mpushya bitacyihuta, abazikeneye bakajya gushaka izo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bamwe bakanazigura zikaba intandaro y’impanuka. Hari n’abaturanyi bo muri kiriya gihugu  bazana imodoka n’ibyangombwa bagakorera mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda babibuze.

Iyi ni ingingo kandi yanagiye igarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko serivisi zijyanye n’izi mpushya za burundu by’umwihariko zanozwa. 

Uwitwa Ntakirutimana Christophe yagize ati: “Mutuvuganire, iyi serivisi yabaye mbi cyane, maze umwaka nshakisha umwanya wo gukora ariko byaranze, n’iyo mbonye umwanya  ku Irembo bambwira ko kubona Code (umubare banga) yo kwishyura bidakunda[…]”.

Hari uwagize ati: “Si Rubavu gusa, ikibazo cya Perimi  kiri mu Rwanda hose, kuyibona ni ikibazo, uriga ukamara imyaka 2 ugitegereje gukora ikizamini  ugaheba, kugeza permis provisoire (uruhushya rw’agateganyo) itaye agaciro, mudufashe”.

Senateri Uwizeyimana Evode yijeje ko bagiye gukora ubuvugizi. 

Yagize ati: “ Turatekereza gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda  kugira ngo imbogamizi n’inzitizi zose zituma abantu badakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziveho, aho gukomeza kuzuza impushya mpimbano mu Rwanda”.

Abasenateri bijeje gukorera ubuvugizi ibibazo bagaragarijwe

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri twitter, yagize iti: “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa turimo kunoza uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kugira ngo abakenera iyi serivisi babashe kuyibona ku buryo buhoraho kandi bunoze”.

Polisi y’u Rwanda yasabye Abaturarwanda kwirinda kujya kugura impushya zo mu mahanga ndetse bakirinda gukoresha impushya mpimbano kuko bitemewe n’amategeko. 

Abasenateri bageze n’ahakunda kubera impanuka muri Nyakiliba, bareba imiterere yaho n’ibyapa byahashyizwe biburira. Basuye n’Ikigo Nderabuzima cya Nyakiliba kiri hafi y’uwo muhanda, baganira n’abakozi bacyo bakunze kwakira abakoze impanuka.

Basuye n’Akarere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe, bagaragarizwa ibibazo biteza impanuka zo mu muhanda birimo ibiraro bidakoze neza, ibyapa bidahagije, moto zitagira ibyangombwa, abanyonzi batazi amategeko y’umuhanda. Hanagaragara ibyangombwa mpimbano byo gutwara ibinyabiziga.

Nk’uko byasobanuwe na Senateri Murangwa Ndangiza Hadija, igikorwa cyo kumenya no kugenzura umutekano wo mu muhanda cyane cyane harebwa uko impanuka zihagaze, gikorwa hashingiwe ku ihame remezo riri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo kugendera ku mategeko ari na ryo rigaragaramo agapimo k’uburenganzira bwo kubaho no kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo kandi bakaba bagomba guhora bameze neza. 

Yagize ati: “Ako gace ni ko kaduha kwinjira muri iki gikorwa tukareba ngo ese umutekano wo mu muhanda urahari? Ese ibyo Leta imaze gukora ko ari byinshi ko tubibona  birapfira hehe ko imibare y’impanuka itagabanyuka?”  

Imibare iheruka yagaragajwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku birebana n’impanuka mu kwezi kwa Nzeri, igaragaza ko   Umujyi wa Kigali wihariye 69%, ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 13%, Intara y’Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa gatatu ikaba ifite 8.6%, Amajyaruguru 7.4%, Iburengerazuba zikaba ari 4.6%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Nyirimanzi says:
Ugushyingo 16, 2022 at 8:06 pm

Ikibazo cyo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ikibazo kirengagijwe igihe kirekire, giharirwa police gusa, kandi ikigaragara n’uko itabishoboye. Igitima police ikomeza kubyizirikaho kandi itabishoboye nuko biyinjiriza amafranga menshi. Nyama nkuko Minijuste yigomwe amafranga yakuraga mukunotifiya inyandiko zitandukanya ikabiahyira no mu bikorera, na police yari ikwiye kwemera ko itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga byayinaniye ikabyegurira abikorera bikaba indi nzira yo kugabanya ubushomeri no kurema imirimo mishya.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE