Mu myaka igera kuri 30 ishize, Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso bimaze kwakira no guha serivisi ababarirwa hagati ya miliyoni imwe n’igice na miliyoni ebyiri, ugereranyije n’abantu bagera kuri 200 byakira buri munsi.
Nkurikiyinka Leonard w’imyaka 68 y’amavuko utuye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ni umwe muri iyo mbaga y’abahawe serivisi zamunyuze, kuri ubu akaba yishimira ko yatandukanye n’akaga ko guhuma kari kamwugarije.
Mu masaha ashyira saa sita, Nkurikiyinka yicaye ku ntebe hamwe na bagenzi be benshi barimo abazindutse mu museke, buri wese ategereje ko izina rye rigerwaho.
Yumvise nomero yatoye akigera ku bitaro mu ndangururamajwi amenya ko ari we ugezweho, ahita yerekeza ku muganga w’amaso. Akihagera yasobanuye uburyo inshuro ebyiri amaze kuza kwa muganga zahinduye byinshi kuko ari gusezera ubuhumyi yabonaga bumwugarije, kuri ubu asigaye areba neza nubwo ikibazo asigaranye ari ukutabasha gusoma inyuguti nto.
Muganga w’amaso yaramusuzumye amwandikira guhabwa indorerwamo z’amaso, asohokana icyizere cy’uko agiye guca ukubiri no kugira ingorane mu gusoma. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Nkurikiyinka yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo ubwo yabonaga kurora neza bimuca mu myanya y’intoki.
Ati: “Nagiraga ikibazo cy’uduhwa twazaga mu maso mu gitondo nkarira, nareba umuntu uri imbere yanjye gato simenye uwo ari we. Mu nshuro ebyiri naje kwivuza hari ikintu cyahindutse; nari mfite ibintu by’ibihu mu maso byagiye bigabanyuka, umuntu araturuka hariya nkamumenya. Ikibazo nari nsigaranye ni icyo kutareba mu bitabo neza, na bwo bankoreye ibizamini banyandikira indorerwamo z’amaso.”
Nkurikiyinka ashimira abaganga b’Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso ubunyamwuga bagaragaza bita ku barwayi, agashishikariza abantu bose kujya bihutira kwa muganga mu gihe bumvise mu jisho hari ikibazo kuko abaganga bemeza ko nta nsimburajisho iraboneka.
Ati: “Ni ukuri abaganga bita ku barwayi b’amaso ndabashimira kuko batanga serivisi nziza, n’ukihagera bwa mbere rwose ntibamurindagiza barakuyobora bakakurangira aho ujya kwaka imiti. Abafite ubwoba ko kubaga bibabaza nabamara impungenge ko bagutera ikinya mu jisho, ntumenya uko byagenze. Abantu benshi bagira ubwoba ngo kubaga birababaza, nta kintu bibabazaho rwose bagomba kuza kwa muganga bakisuzumisha iyo basanze ari ngombwa barabavura.”
Mutumyinka Jacqueline utuye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, na we yishimira ko inshuro ya mbere yageze ku Bitaro bya Kabgayi bivura amaso yahaboneye serivisi nziza bituma atahana icyizere cyo gukira vuba.
Yagize ati: “Numvaga ndwaye amaso, andya, hakaba ubwo ntabasha kureba nkumva n’umutwe urandya nyine mpitamo kuza kwivuza; usibye ko nabyumvaga gusa ni bwo bwa mbere nari nje ntabwo nari mbizi ko ndwaye.”

Akomeza avuga ko ubuhumyi ari ikintu gikomeye cyane, kuko butuma umuntu yibagirwa Isi yari azi agasigara ayishushanya mu mutwe we gusa. Ati: “Se ubwo iyo utareba uragira ngo ibindi byose ntibiba bipfuye? Ntabwo wabasha kwigira mu kazi bisanzwe, ntacyo wabasha gukora nyine, iyo utarora uba ukeneye umuntu ukurandata…”
Dr. Livin Uwemeye, Umuganga w’inzobere mu Bitaro bya Kabgayi bivura amaso, yavuze ko nubwo umubare munini w’Abanyarwanda bumva neza agaciro k’ubuvuzi bw’amaso, hari benshi baza kwa muganga bakererewe kandi ijisho riri mu bice by’umubiri bitihangana igihe kinini.
Yavuze ko uko umuntu akererwa bituma n’amahirwe yo kongera kubona neza agenda agabanyuka, ati: “Nkaba nsaba rero ababyeyi ndetse n’abantu bakuru muri rusange, ko igihe umuntu agize ikibazo agomba kwihutira kugana ubuvuzi bw’amaso bumwegereye kuva ku kigo nderabuzima kugera ku bitaro. Ijisho ni urugingo rutoya ariko rutihangana, iyo rero umuntu agize ikibazo agashyiramo ibyatsi cyangwa akigurira imiti, ashobora kwangiza byinshi kurusha uko byari bimeze.”
Yahishuye ko uretse indwara z’amaso zishobora gutuma umuntu ahuma, hari n’izishobora gutuma atakaza ubuzima igihe yaba ativurije igihe, harimo nka kanseri y’amaso n’izindi ndwara zigaragarira mu maso ariko zifite ibindi bice by’umubiri zafashe, ndetse n’impanuka za hato na hato.
Amateka na serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Kabgayi bivura amaso
Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso ni ishami ry’Ibitaro Bikuru bya Kabgayi ryatangiye mu mwaka wa 1993, rishinzwe na Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye n’Umuryango wa Gikirisitu CBM.
Byatangiye bifite inshingano yo gufasha no kuvura abaturage benshi mu Rwanda bari bafite ikibazo cy’amaso ariko batabonaga uko bivuza.
Dr. Theophile Tuyisabe, inzobere mu buvuzi bw’amaso akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, avuga ko yari serivisi nshyashya kandi ikenewe cyane mu Bitaro bya Kabgayi biri ku rwego rw’Akarere. Iyo serivisi yavuye ku rwego rw’Akarere igera ku rwego rw’Igihugu bita urwa gatatu (Referral Hospital) guhera mu mwaka wa 2012.
Nubwo ari ishami ry’Ibitaro bya Kabgayi, rifite urwego rwihariye (centre spécialisé) mu buvuzi bw’amaso, ari na yo mpamvu rifite uburenganzira n’ubushobozi bwo kwakira abarwayi baturutse mu Turere twose tw’Igihugu boherejwe ngo babone serivisi zisumbuyeho.

Dr. Tuyisabe yavuze ko batanga serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma amaso bisanzwe, aho umuntu wese urwaye ndetse n’ushaka kwisuzumisha bitabwaho uko bikwiye.
Gusuzuma ni serivisi yiyongeraho gutanga indorerwamo z’amaso (Lunettes) zihabwa umuntu wese bigaragaye ko ari ngombwa kuzihabwa, yaba akiri muto cyangwa ari mukuru.
Dr. Tuyisabe ati: “Hanyuma kuri ibyo hiyongeraho serivisi zo kubaga amaso. Iyo serivisi yo kubaga amaso ni umwihariko wa Kabgayi kuko turagerageza tugashaka abaganga b‘inzobere kandi bameze neza ku rwego rw’Igihugu, ku buryo baba batanga serivisi zifatika.
Ni yo mpamvu uyu munsi ushobora kuza ugasanga hagati y’abantu 20 na 30 barabazwe ku munsi wagereranya n’abantu nka 150 baza kwisuzumisha kuri uwo munsi ugasanga ko ari umubare ufatika kandi ukeneye koko abantu b’inzobere babishoboye.”
Indi serivisi y’umwihariko ku Bitaro bya Kabgayi mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda ni iyitwa “low vision” cyangwa “basse vision” igarurira umuntu ubushobozi bwo kubona neza mu gihe ubundi buvuzi bwose butakunze.
Dr. Tuyisabe yakomeje agira ati: “Hari udukoresho dufite dushobora kongerera inyuguti ubunini. Wa muntu wabonaga gakeya, akaba ashobora gusoma nka Bibiliya, ubutumwa buje muri telefoni n’ibindi.”
Hakurikiraho urwego rw’ibizamini bikorerwa amaso akeneye ibipimo birenze ibisanzwe. Ibitaro bya Kabgayi bifite imashini zo ku rwego rwo hejuru zipima ijisho mu buryo bwimbitse, hamenyekana serivisi ya nyayo ijisho ryari ryananiranye rikwiriye guhabwa.
Ikindi kintu cyihariye ku Bitaro bya Kabgayi bivura amaso ni uko umuntu mukuru yivuriza ukwe n’abana bakivuriza ukwabo. Ibyo ngo byakorewe kurushaho kunoza serivisi zihabwa buri wese mu cyiciro cye, by’umwihariko abana bakabona amahirwe yo kuvurwa bishimiye gukina no kuganira na bagenzi babo ari na ko barindwa kuba bakwandurira izindi ndwara mu kavuyo k’abantu benshi.

