Raporo ku nganda z’imiti zikomeye ku Isi yamurikiwe mu Rwanda

Raporo y’uyu mwaka ( Access to Medicine Index 2022), igaragaza imbaraga ibigo bikora imiti n’inkingo bikomeye ku Isi bishyira mu kugeza ibicuruzwa byabyo ku Isoko ryo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere (LMICs), yamurikiwe mu Rwanda ku wa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2022.
Iyo raporo yemeza ko muri uyu mwaka hagenzuwe imikorere y’ibigo 20 bikomeye ku Isi na gahunda bifite mu kurushaho kwegereza imiti bikora abatuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Iyo raporo ivuga ko ibigo 19 muri byo byateguye ingamba zihamye zo kugeza imiti mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, mu rwego rwo kurushaho kunoza ubuvuzi rusange. Ibigo nka GSK, Pfizer na Takeda biza imbere y’ibindi mu kugeza myinshi imiti bikorwa mu muri ibyo bihugu.
Gusa na none mu bijyanye n’ingamba zihamye, uruganda GSK ni rwo ruza ku mwanya wa mbere, rukaba rukurikirwa na Johnson & Johnson ku mwanya wa kabiri ndetse n’urwa Astra Zeneca ruza ku mwanya wa gatatu.
Jayasree K. Iyer, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Access To Medicine Foundation yakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko raporo yamurikiwe mu Rwanda kubera uburyo rukomeje kuba intangarugero muri Afurika mu birebana no gushora imari mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi rusange, kwimakaza ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, Jayasree K. Iyer yavuze ko gutoranya u Rwanda nk’igihugu cyamurikiwemo iyo raporo bitanga amahirwe yo kuba ibigo bitunganya imiti birushaho kuhabona nk’ahantu hizewe ho kwagurira ubufatanye.
Yagize ati: “Ni mu rwego rwo gushaka kwihutisha uburyo bwo kugera ku buvuzi bwihuse kandi bwizewe. U Rwanda kuri twe ni igihugu cy’ingenzi kandi ni n’intangarugero mu bindi bihugu by’Afurika birwigiraho mu ntambwe ifatika rwateye yo kunoza ubuvuzi.”

Yakomeje ahamya ko guhera mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, Umuryango Access To Medicine Foundation ukomeje kubona ubwiyongere bw’inganda zikora imiti zihitamo gutangiza ibikorwa byazo muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda.
Akomeza agira ati: “Mu bihugu nk’u Rwanda, Kenya n’ahandi, twabonye ko ibigo bikora imiti byerekana ubushake bwo kuhatangiza gahunda nyafurika nk’uko bazita, zikaba ari gahunda zongera uburyo bwo kugeza imiti yabyo ku isoko ry’Afurika.”
Jayasree K. Iyer yavuze ko hakigaragara ubusumbane bukomeye mu kubona hagati y’abaturage bo mu bihugu byateye imbere ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, ariko ngo icyo cyuho cyagabanyuse cyane kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi.
Indi mpinduka yagaragaye muri raporo, ni uko bimwe mu bigo bikomeye bitunganya imiti ku Isi byateye intambwe yo gutanga uburenganzira bwo kugeza imiti yagenerwaga ibihugu bikize gusa (generic medicine), ku masoko y’ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
James Hazel, Umuyobozi ukuriye Ibikorwa by’ubushakashatsi muri Access to Medicine Foundation, yongeyeho ko mu gihe iyi raporo yategurwaga, ibigo bitandatu byiyongereye ku bimaze gusinya amasezerano yemerera ko imiti bikora yagezwa ku masoko y’ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Ati: “Raporo ya 2022 yerekana ko hari impinduka zifatika mu gutegura ndetse no kwagura uburyo bwo kugeza ibicuruzwa biy’inganda z’imiti mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ibigo bikora imiti bikwiye kwita ku buremere bw’igenamigambi bikora, kongerera imbaraga uruhererekane rw’ubucuruzi, ndetse bikanavugurura ibiciro kugira ngo bigeze serivisi no ku baturage bababaye kurusha abandi.”

Ubu bushakashatsi bwamurikiwe mu Rwanda mu gihe mu mwaka utaha na rwo ruzaba rufite uruganda rw’inkingo n’indi miti, aho ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora nibura doze miliyoni 50 ku mwaka.
Ubwo ibikorwa byo kubaka urwo ruganda byatangizwaga muri Kamena uyu mwaka, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko gukorera inkingo n’indi miti ku mugabane w’Afurika bitajyanye n’ibyabaye kera, ahubwo yerekeye ejo hazaza hitezwemo ibindi byorezo nyuma y’icya COVID-19.
Mu nama y’iminsi ibiri y’Umuryango w’Ibihugu bikize ku Isi iteraniye i Bali muri Indonesia kugeza kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame na ho yavuze ko nubwo urugendo rwo kugera ku mutekano w’ubuzima rusange ari rurerure ariko ari urw’agaciro gakomeye.
Yavuze ko icyafasha abatuye isi gusoza urwo rugendo ari ubufatanye mpuzamahanga, ubushake bwa politiki bwo gushyira ubuzima mu izingiro rya gahunda zose z’iterambere, no kuzirikana ko hejuru ya byose umuntu ari nk’undi.
