Abagabo bafite uruhare rukomeye ku buzima bw’umubyeyi n’umwana-MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima ( MINISANTE) ivuga ko abagabo bafite uruhare rukomeye mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana haba mu ngo zabo ndetse no gushishikariza bagenzi babo kwita ku bagore babo batwite, bakabafasha gukurikirana gahunda zo kwa muganga bagenerwa.
Dr Uwariraye Parfait Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko n’ubwo umugore aba ari we utwite ariko n’umugabo afite uruhare rw’ingenzi cyane mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’uwo atwite.
Yabigarutseho ku wa 14 Ugushyingo 2022, ubwo mu Rwanda hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu rwego rwo kuzirikana ingamba zo kurwanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara”.
Mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, Dr Uwariraye yagize ati: “Umugore igihe atwite, umugabo akaba yamuherekeza kwipimisha, akabimushishikariza, n’igihe kigeze cyo kubyara akaba yamuherekeza ndetse no mu zindi gahunda zakurikiraho, nk’igihe bahisemo kuboneza urubyaro bakajyana bakaba babona izo serivisi”.
Asaba abagabo hagati yabo gukomeza gushishikarizanya izo gahunda z’umubyeyi n’umwana kuko umugore utwite aba afite ubuzima bubiri yitaho, bityo kumutererana bishobora gutuma atakaza ubuzima abyara n’umwana akaba yagira ibyago agapfa, akaba atakaje abantu babiri.
Muhawenimana Jean de Dieu wo mu Kagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, ni umwe mu bagabo bavuga ko basobanukiwe uruhare bafite mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, akaba anakangurira bagenzi be bakiri ba “ntibindeba” guhindura imyumvire.
Ati: “ Uruhare umugabo agira ni ukumushakira indyo yuzuye kugira ngo umwana yonke akure neza, agashaka ibyo kurya bihagije kandi birimo intungamubiri byo kugaburira umwana kugira ngo akure neza […]. Ndumva nta kindi cyatera imbogamizi ku mwana igihe se amwitayeho na nyina akamwitaho, ndumva yagira ubusugire bwiza bw’ejo hazaza”.
Mugenzi we witwa Majyambere Coronel, na we yagize ati: “Umugabo agomba kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri ya minsi igihumbi, akamushakira indyo yuzuye kugira ngo azavuke ameze neza. Hiyongeraho no kwirinda amakimbirane mu muryango; niba umugore yariye agahaga ariko umugabo akamuhoza ku nkeke bya bindi nta cyo biba bimaze”.
Uwayisaba Pelagie utuye mu Mudugudu wa Muti, mu Kagari ka Rwangara, afite umwana w’amezi atatu, avuga ko kwita ku mwana bireba ababyeyi bombi, bagafatanya gukurikirana inama bagirwa n’inzego z’ubuzima.
Nk’uko bigarukwaho na Uzamukunda Madeleine Umujyanama w’Ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Busigari, giherereye mu Murenge wa Cyanzarwe, muri izo nama ababyeyi bagirwa harimo kujya kwipimisha bakimara kumenya ko umugore yasamye, kandi bagakomeza kugeza yujuje inshuro enye zagenwe, igihe cyo kubyara cyagera akabyarira kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique, yagaragaje ko uretse kuba muri gahunda yo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bahanganye n’imibare iri hejuru y’abana bagwingiye (40,5%): abaturage bakaba baratangiye gusobanurirwa icyo igwingira ari cyo n’aho ritandukaniye n’imirire mibi n’icyakorwa mu kurirwanya, hari ikindi gishya kiyongereyeho basanze ababyeyi batagifiteho ubumenyi.
Ati: “ Hari igishya kiyongereyeho twasanze ababyeyi badafiteho ubumenyi kijyanye no konsa, twajyaga tuvuga ngo ababyeyi mwonse umwana amezi atandatu nta kindi kintu avangiwe ariko tuza gusanga hari n’uburyo bwo konsa umwana ibere umubyeyi agahumuza atonkeje amazi gusa. Ibyo twasanze ababyeyi nta bumenyi babifiteho kikaba ari ikintu turimo kwigisha muri iyi minsi, dutekereza ko na cyo kizagira icyo cyongera mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ”.
Ikindi ni ukubakangurira isuku no kwirinda amakimbirane. Ati: “Twajyaga tureba ngo igwingira ni ku mire mibi ariko twaje gusanga harimo no kuba umuryango ufitanye amakimbirane”.
Hashize imyaka irenga 20 hashyizweho icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, gitangirwamo ubukangurambaga na serivisi z’ubuzima zikomatanyije zisanzwe zitangirwa ku mavuriro, zigahabwa umubyeyi n’umwana.
Muri iki cyumweru cyatangijwe kizasozwa ku wa 18 Ugushyingo 2022, hazatangwa serivisi zo gupima abagore batwite, gupima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka 5, gutanga ikinini cy’inzoka na Vitamini A ku bana bafite amezi 6 kugeza kuri 59, ikinini cy’inzoka zo mu nda ku bana bafite kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 15 ndetse n’abantu bakuru, gutanga ikinini cya “Praziquantel” mu tugari tumwe na tumwe twagaragayemo inzoka ya bilariziyoze ku bana bafite kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 15 n’abantu bakuru.
Hazatangwa serivisi zo kuboneza urubyaro ku babyifuza, gukingira imbasa hatangwa urushinge n’izindi.
Gutangiza iki cyumweru byanahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki n’uwo kugira ubwiherero.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage (RDHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2020, bugaragaza ko abagore bapfa babyara bageze kuri 203 ku bihumbi 100 babyara, abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000 bavuka.











