Abasenateri batangiye kugenzura umutekano wo mu mihanda y’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuva ku wa 14 kugera ku wa 22 Ugushyingo 2022, Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye ingendo hirya no hino mu Turere dutandukanye aho bari mu gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Muri iki gikorwa, Komisiyo izasura imihanda irebe imyubakire n’ibindi byangombwa byo gukumira no kurinda impanuka z’umuhanda, kandi izasura n’ibigo bikorerwamo igenzura ry’ibinyabiziga mu Turere twa Gasabo, Rwamagana, Musanze na Huye.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yagize ati: “Tugiye mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura umutekano wo mu muhanda ariko cyane cyane tureba impanuka. Ese bihagaze bite? Ibikorwa byose Leta imaze gukora mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda ariko ukabona imibare iracyameze nabi.”

Yagaragaje ko Sena yafashe uyu mwanzuro wo kujya kugenzura umutekano wo mu muhanda ishingiye ku ihame remezo ryo kugendera cyangwa kubahiriza amategeko (rule of law).

Yavuze ko muri iryo hame remezo harimo  agapimo karebana n’uburenganzira bwo kubaho no kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo, kuko bagomba guhora bameze neza. Ibyo ngo biri mu byo Abasenateri bashinzwe kubera ko bigenda neza.

Ati: “Ako gace ni ko kaduha kwinjira neza muri iki gikorwa tukareba ngo mbese umutekano wo mu muhanda urahari? Ese ko ibyo Leta imaze gukora ko ari byinshi ko tubibona birapfira hehe kuki imibare y’impanuka itagabanyuka?”

Komisiyo ya Sena izagera mu Turere 12 mu Turere 30 tugize Igihugu, kandi isure Umurenge 1 muri buri Karere izageramo, aho izaganira na Sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu modoka, Koperative zitwara abantu kuri moto no ku magare n’abayobozi b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga.

Komisiyo izagirana ibiganiro n’abaturage batuye mu nsisiro, n’abari ahahurira abantu benshi nk’aho abagenzi bategera imodoka.

Nyuma y’ingendo, Komisiyo izahura n’inzego zo ku rwego rw’Igihugu zirebwa n’ibyo izaba yabonye bijyanye no gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE