Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeye kubaka ibiro by’Akagari ka Kicukiro (Video)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro barishimira ko hari ibyo bagezeho bakavuga ko bagiye kwiyubakira ibiro by’akagari ka Kicukiro nyuma y’aho Umujyi wa Kigali n’Akarere kabahereye ikibanza.
Babigarutseho mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi kuri iki Cyumweru taliki 13 Ugushyingo 2022 mu Murenge wa Kicukiro.
Imvaho Nshya yamenye amakuru y’uko Akagari ka Kicukiro gakorera mu nzu gakodesha buri kwezi.
Kiwanuka Sudi, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kicukiro, biryo abanyamuryango bakaba bihayeumuhigo wo kubaka ibiro bishya by’ako Kagari na ko kakava mu ikode.
Avuga ko ibiro by’Akagari ka Kicukiro bikodesha bityo bakaba biteguye kukubaka nk’abanyamuryango nyuma yuko bahawe ikibanza.
Yagize ati “Twabiganiriyeho nk’abanyamuryango tukimara kumva inkuru nziza ko duhawe ikibanza, abanyamuryango dufatanyije n’abandi baturage Akagari tuzakubaka 100% nta nkunga ya Leta iduhaye, ni yo gahunda twihaye nkuko dusanzwe tubikora mu bindi”.
Avuga ko hari byinshi bishimira ko bafite umuhanda wa Betsida n’uwa Sonatube-Gahanga-Bugesera, iterambere ugiye kutuzanira ni iterambere risobanutse.
Ati: “Ndashimira Chairman wacu ku rwego rw’Igihugu wadutekerereje akaba mu by’ukuri yaraduhaye uyu muhanda ukaba urimo kutwungura”.
Gahizi Alex, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kicukiro, avuga ko hari imbogamizi z’aho urubyiruko rukinira ndetse n’aho kwagurira inyubako runaka.
Ati: “Umurenge wa Kicukiro usa nk’aho nta butaka ugira ni cyo kibazo mbona kuko ni ibintu bisaba kwimura abaturage ntabwo rero ari uburangare mu rwego rw’Umurenge ahubwo ni imbogamizi bene nk’izo ngizo”.
Mukamana Eliane avuga ko nk’abanyamuryango hari byinshi bagezeho bityo ko kwiyubakira Ibiro by’Akagari ari ikintu cyoroshye.
Avuga ko uretse ibiro by’Akagari bazubaka, hari n’inzu z’abatishoboye bazubaka muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Hagaragajwe ibyakozwe
Mukasafari Emelance, Umugenzuzi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kicukiro yavuze ko inzego z’Umuryango zujujwe kuko ngo n’ababuraga barasimbuwe.
Abanyamuryango bagize uruhare mu kurwanya COVID-19.
Mukasafari ahamya ko batanze itafari ry’umugenzuzi mu kubaka inzu z’abatishoboye mu Murenge wa Masaka.

Kuri gahunda ya Mituweli, abanyamuryango muri Kicukiro batanze 1,179,000 yo kwishyurira abatishoboye. Gutanga umusanzu ni inshingano za buri munyamuryango nkuko byagarutsweho na Mukasafari.
Nyirindekwe Jean Paul. Visi Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kicukiro, yatangaje ko abanyamuryango basaga ibihumbi 10 binjijwe mu Muryango Intore Solution.
Abanyamuryango basaga 300 bateye intambwe idasubira inyuma.
Abanyamuryango bakoze ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, banakora gahunda y’impamba mu biruhuko ndetse no kurwanya inda zitateganijwe. Kugeza ubu nta mwana n’umwe ubarurwa ko yataye ishuri.
Muri gahunda y’akaramata, imiryango 12 yarasezeranyijwe mu rwego rwo kurwanya amakimbirane yo mu ngo.
Abanyamuryango 900 bizigamye miliyoni 7 muri gahunda ya EjoHeza. Abagore basaga 300 bacuruzaga mu kajagari babonye aho bakorera.
Abakora imirimo y’ubucuruzi bariyongereye ku buryo ngo ababonye imirimo mishya basaga 200. Kurwanya Ruswa n’akarengane na byo biteguye kuzakomeza kubikoraho ubukangurambaga.
Umutesi Solange, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ikibazo cyo kwagura ikigo nderabuzimana cya Bethisida bizanyuzwa mu nzira za gahunda za Leta.
Yasabye ko inzego zituzuye abanyamuryango bakwiha gahunda zo kuzuza inzego z’umuryango zituzuye.
Ashimira chairman wa RPF Inkotanyi wabahaye umuhanda mwiza, agasaba abanyamuryango mu karere ka Kicukiro kuwubyaza umusaruro.
Agaragaza ko umuhanda Sonatube – Gahanga – Bugesera wabaye umuhanda mpuzamahanga bityo ko abawufiteho inzu zitajyanye n’igihe bazitaho.
Yasabye abanyamuryango kurangwa n’indangagaciro n’imyitwarire myiza.
Abitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kicukiro basusurikijwe n’umuhanzi Senderi International Hit ndetse n’Itorero ry’umurenge wa Kicukiro.






