Imvura nyinshi iri mu Rwanda yitezweho guteza ibiza

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzweUbumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 240.

Iyo mvura nyinshi iravugwaho kuba ishobora guteza ibiza bitandukanye mu bice bitandukanye bt’Igihugu harimo nko kuzamuka kw’amazi y’imigezi n’imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, inkangu, kutabona neza umuhanda bishobora guteza impanuka, gutwarwa k’ubutaka ahatarwanyije  isuri, amazi menshi mu mihanda ashobora kubangamira abayikoresha, kugwa kw’amashami, n’ibindi biterwa n’imvura nyinshi.

Imvura nyinshi cyane igwa muri iyo minsi 10  iri hagati ya milimetero 200 na 240 ikaba iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Musanze, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Gicumbi.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 160 na 200  iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru no mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, mu  burengerazuba bw’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga.

Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 120 ari yo nke iteganyijwe mu bice by’umujyi wa Kigali no mu turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.

Imvura iziyongera cyane ugereranyije niyaguye mu bice byabanje mu gihugu hose. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu hose (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 90).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi 7 n’iminsi 10, hakaba hateganyijwe iminsi ikurikiranye iteganyijwemo Imvura, imyinshi ikaba iteganyijwe mu burengerazuba bw’igihugu ikazagabanuka ugana mu burasirazuba. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda niwo uteganyijwe mu Gihugu. Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda (ibara ry’icyatsi kibisi) uteganyijwe mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Igihugu no mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Huye, Gisagara na Nyaruguru.

Umuyaga mwinshi uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda (ibara ry’umuhondo) uteganyijwe mu bice bisigaye by’Igihugu.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022, hateganyijwe ko ubushyuhe buzagabanuka ugereranyije n’ibihe bishize, ubushyuhe bwinshi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 28 mu Rwanda.

Mu bice byinshi by’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, mu Mayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu Turere twa Bugesera, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28. Mu bice by’Uturere twa Ngororero, Rutsiro,  Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi no muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 22

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE