Abahuje ubutaka mu Rwanda barafashwa guhangana n’amapfa

Muri iki gihe cy’Umuhindo imvura yaguye nabi ndetse hamwe imyaka iruma, ariko Leta yunganiye abahinzi ahahujwe ubutaka kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe n’ibura ry’imvura hagamijwe guhangana n’amapfa, bahabwa nkunganire ku nyongera musaruro ndetse n’ibikoresho byifashihwa mu kuhira.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Karangwa Patrick yasobanuye ko hari ibyagendeweho kugira ngo abahinzi bahabwe nkunganire y’ifumbire ku buntu yo kubagaza ibihingwa byatoranyije, bihinzwe ku buso buhujwe.
Yagize ati: “Mu guhangana n’amapfa, Leta yatanze imbuto zera vuba harimo imboga, ingeri z’imyumbati, imigozi y’ibijumba, n’izindi bigomba guhingwa ku buso buhingwa buhujwe impamvu ari bwo dushaka ni uko ari ho hitezwe umusaruro uhagije”.
Ibyiza byo guhuza ubutaka
Yagarutse ku byiza byo guhuza ubutaka birimo ko bikumira uburiganya abahinzi bahuza imbaraga bikabafasha kugura no kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye.
Ikindi ni uko ubumenyi buzamuka, ukora neza abandi bamureberaho, abashinzwe ubuhinzi babagezaho ubutumwa kuko abahinzi baba bari hamwe.
Kubona amasoko biroroha, kuko iyo abahinzi batandukanye bigora umuguzi kugenda atoragura ibilo 2 cyangwa 3 hamwe akomeza ajya ahandi.
Ibikorwa remezo iyo abantu bishyize hamwe nko kuhira biroroha, kuhakoresha imashini kimwe no gufata neza umusaruro ahubatswe aho umusaruro wumishirizwa, ubuhunikiro bituma umusaruro utangirika.
Dr. Karangwa yavuze ko hatanzwe inyongeramusaruro zirenga Toni 30,000 n’imbuto zirenga Toni 4000.
Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, we yavuze ko igihe imvura isanzwe igwira bayibuze ariko muri iyi minsi 5 imvura itangiye kugwa.
Umuhinzi yagize impungenege kuko imvura yabuze mu Mirenge yose y’Akarere ariko icyizere cyagaruwe n’ubufasha bwatanzwe na Leta mu guhangana n’izuba, abaturage bakangurirwa guhinga ibihingwa bihangana n’izuba, bahabwa nkunganire mu bikoresho byo kuhira, guhabwa imbuto na hake hashoboye guhingwa hatangwa ifumbire kugira ngo hazamurwe umusaruro.
Yanavuze ko hari imyaka nk’ibigori n’ibishyimbo byumye, ariko bitewe n’uko ibihe byahindutse bateramo indi myaka izabasha kwera, ku buryo hari byinshi iyi mvura iguye muri iyi minsi yaramuye.

Murebwayire Virginie wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Gishari, Akagari ka Ruhimbi, Umudugudu wa Byimana ni umuhinzi wagize ikibazo cy’izuba ariko wakoresheje uburyo bwo kuhira ku buryo ahamwegereye hafi y’urugo yaravomereye ibigori bimeze neza, gusa n’ahandi hatamwegereye kubera ifumbire yari yakoresheje hari utwo azakuramo.
Ibyiza byo gufumbira
Umuyobozi wa RAB yakomeje agaragaza ibyiza byo gufumbira kuko igihingwa kigira imbaraga, ndetse n’abahinzi barabihamya.
Dr Karangwa yagize ati: “Ifumbire ihereza imbaraga igihingwa kigashora imizi, kigakomera kikabasha guhanga n’ikibazo cy’amapfa”.
Murebwayire yavuze ko mu guhinga yakoresheje ifumbire y’imborera n’iy’imvaruganda kuko imvura ya 1 yaguye yasanze ibigori byarameze, byari bifite imbaraga.
Ati: “Kuba narashyizemo ifumbire mbere bishobora kuba ari byo byatumye hari icyo ngiye kuramura”.
Mu turere dutandukanye mu byanya byatoranyijwe, ahahujwe ubutaka ibikorwa byo gutera ifumbire birakomeje, kandi abahinzi bashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu kuba bwarabatekerejeho bukabaha Nkunganire ku buntu.
Ifumbire irimo itangwa ku buntu ni iyo kunganira abahinzi ahahujwe ubutaka kugira ngo umusaruro waho uzabe mwinshi kuko iki gihembwe kitagushije imvura neza.
Dr. Karangwa yanibukije ko iyo fumbire itangwa ari iyo kubagaza kandi ko mu bihingwa hagomba kuba nta byatsi birimo kubera ko ubushakashatsi bugaragaza ko ibyo byatsi byangiza 70% by’umusaruro ndetse ko ntahazasigara hadahawe ifumbire haremejwe, gusa bigomba gukorwa vuba bigakorwa igihingwa kitarazana ururabo.
Ikindi cyagarutsweho ni uko inzego zitandukanye zikurikirana iki gikorwa hagamijwe guhashya abashaka kukibangamira.
Abahinzi bashishikarizwa guhuza ubutaka kubera ibyiza birimo ndetse ubuyobozi burakomeza gukurikirana imigendekere myiza yo gutera ifumbire.