Urubyiruko rwitezweho guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Urubyiruko ruri mu Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi RYAF rutanga icyizere mu guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, rugira uruhare mu kumenyekanisha ko gukoresha ibihingwa byahinduriwe uturemangingo hagamijwe kongera umusaruro no guhangana n’ibibazo bigaragara mu gihe bukozwe mu buryo bwa gakondo.

Bamwe mu rubyiruko ruri mu buhinzi rwatangarije Imvaho Nshya ko mu gihe urubyiruko rusobanuriwe neza ibijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, ibihingwa bigahindurirwa ingingo ngo haboneke umusaruro nta mpungenge biteye ku buzima bw’umuntu, ahubwo urubyiruko rwafata iya mbere mu kubikangurira n’abandi bahinzi.

Umukozi wa RYAF, Ingabire Aliceyatangaje ko amahugurwa akenewe mu ngeri zitandukanye z’urubyiruko ku buhinzi bukoresha ikoranabuhanga avuga ko gutekereza ku rubyiruko ari iby’agaciro kuko ejo hazaza h’uru rwego ari urubyiruko.

Ati: “Ikoranabuhanga ni rigari aha turareba ikoranabuhanga mu buryo butandukanye, kuvomera na byo ni ikoranabuhanga, aha icyo tureba ni uguhindura uturemangingo tw’ibihingwa ngo bigere ku rundi rwego, [….] Ikibaho ni ugushaka ukuntu hakongerwa umusaruro ku buso buto dufite.”

Yongeyeho ati: “Ikoranabuhanga rica mu rwego rw’ubushakashatsi, imbuto yava mu bushakashatsi hakorwa igerageza nyuma hagasakazwa umusaruro wavuye mu ikoranabuhanga runaka. Urubyiruko rukora mu buhinzi ni bo bantu ba mbere bo kurishyira mu bikorwa, kurigira iryabo, bakwiye kurishyira mu bikorwa, bo kurikoresha ngo umusaruro  uboneke bahaze isoko”.

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi RAB, akaba n’umuyobozi wa OFAB, Dr. Uwumuremyi Athanase yatangaje ko urubyiruko ari ingenzi mu bikorwa by’ubuhinzi.

Ati: “Urubyiruko rukora ubuhinzi ni moteri y’ibintu byose, mu iterambere, urubyiruko ni ingenzi mu bikorwa byose rutaje mu buhinzi  twagira ikibazo kuko abahinzi bamwe na bamwe tugenda dusaza. Turufata nk’aho ari bo bantu bazadufasha kwihutisha iterambere mu buhinzi nk’uko turi gukora ubushakashatsi ku buhinzi bukoresha ikoranabuhanga ngo dukore imbuto zihangana n’ikirere kibi, zihangana n’uburwayi.

Urubyiruko rukora ubuhinzi rwibumbiye muri RYAF bahamya ko biteguye kugira uruhare mu kongera umusaruro binyuze mu ikoranabuhanga mu buhinzi

Urubyiruko turarwitabaza kuko rushobora kumva vuba kandi rukihuta, ni yo mpamvu twatumiye urubyiruko ngo  turusobanurire ibyo dukora, rwe kubyumva nabi kuko usanga ikibazo gihari  ahantu henshi mu bihugu by’Afurika, abantu ntibumva neza uburyo ibyo bihingwa biba byakozwe”.

Yongeyeho ko gukorana n’urubyiruko bizafasha gusobanukirwa ikoranabuhanga mu buhinzi kandi bakabisobanurira n’abandi bahinzi.

Atiu: “Nidukorana n’urubyiruko abahinzi kubageraho bizatworohera kandi byihute. Urubyiruko turakomeza kuruhugura noneho rudufashe kwihutisha ibyo dukora, umuntu iyo akwigishije, akaguhugura ni inkunga ikomeye kandi bizagira umusaruruo kubera ko urubyiruko turarwizeye ko rufite imbaraga zo kudufasha.

Abantu bakuru ni bo biganjemo, Urubyiruko ubundi mu bihugu byateye imbere usanga ubuhinzi budakorwa n’abantu benshi, usanga bukorwan’abantu bake babukora kinyamwuga. Mu Rwanda ababukora benshi barashaje, dukeneye ko ubuhinzi bwacu buzakorwa n’abantu bake, ariko bafite ubumenyi buhagije bakabukora kinyamwuga.

Ingabire Francoise ukorera mu Karere ka Rubavu mu buhinzi bw’imboga n’imbuto by’umwihariko ibinyomoro avuga ko  nk’urubyiruko ruri mu mahugurwa  ku ikoranabuhanga mu buhinzi ruhungukira byinshi birufasha kunoza wa musaruro ujyanw a ku isokondetse n’ubwiza, kugira ngo abantu bajye babigura babikunze babisobanukiwe.

Kidamage Jean Pierreuhinga amasaro  na sesame, ukorera mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare  yavuze ko guhabwa ubumenyi ku buhinzi bukozwe mu buryo bwa kinyamwuga bugiye kumufasha kongera umusaruro agahaza isoko.

Ati: “Ndimo kurushaho gusobanukirwa ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu buhinzi twari mu buhinzi bwa gakondo, ntabwo isoko warihaza ugikora ubuhinzi bwa gakondo, ni uburyo bw’ikoranabuhanga tukazamura umusaruro tukanageza ku isoko mpuzamahanga”.

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, akaba n’umuyobozi mukuru wa OFB, Dr. Uwumuremyi Athanase avugana n’itangazamakuru (Foto Nyiraneza J.)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
VINCENT NSABIMANA says:
Ugushyingo 14, 2022 at 9:05 am

Dukurikije ubwiyogere bw’abaturage n’uko ubutaka buto dufite bugenda bushira kubera gukurwaho hakwiye gukoreshya uburyo bw’ikoranabuhanga mu agribusness kugira ngo tubyaze umusaruro ubutaka buto busigaye ibindi bihugu birakaje muri biothechnology ,Bizadufasha kurengera ibidukikije no kwihaza mu biribwa GMO FOOD IS SAFETY
Ubyiruko ku isonga

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE