Politiki na Demokarasi ntibihindura kamere n’umuco by’abantu- Perezida Kagame

“Mu buzima bw’umuryango w’Igihugu, mu buryo buhambaye buteye imbere, abantu bajya muri Politiki, Politiki ikaba Politiki, bikaba demokarasi, bikaba ibintu byinshi. Iyo mvugo cyangwa se iyo myumvire ni amajyambere, y’ibiba bigezweho, ariko na mbere y’uko byaduka, abantu bariho, imiryango yabagaho, n’ibihugu mu bundi buryo butari ubw’imipaka na bwo byariho.”
Byakomojweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kiganiro kirambuye, cyiganjemo ubuhamya bw’ibyamubayeho mu rugendo rwo guhindura amateka mabi y’Umuryango Nyarwanda, yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yavuze ko Politiki na Demokarasi bifite ibyo byongera ku buzima bw’abatu ariko bidahindura kamere n’umuco by’abagize umuryango kuko ari wo musingi w’abagize umuryango n’igihugu nk’umuryango mugari.
Ati: “Ni na byo muhora mwumva, haba hari ibiganiro byinshi by’impaka n’abantu ukuntu babaho n’iki, twirirwa turwana hirya no hino, uwo mu kindi gihugu akakubwira ko ukwiye kubaho utya ukamubwira uti ariko nanjye nsanzweho n’ubundi mfite uko mbayeho, nuko tugahora muri izo ntambara; ntacyo zitwaye, abantu bahora bazirwana.”
Aha ni ho yahereye agaruka ku buryo kugira ngo u Rwanda rwubakwe rugere aha byasabye amahitamo yafatwaga buri munsi ashingiye ku biganiro abitabiriye Ihuriro rya 15 baganiriyeho, ahereye ku rugendo rw’inzitane uyu muryango Unity Club wanyuzemo kugira ngo ushingwe.
Ati “Buri muntu afite icyo yavuga kijyanye n’ubuzima bwe. Ibyamubayeho, ibyamugizeho ingaruka cyangwa se ibyamuteye imbaraga kuba muzima, akaba ari na ho n’imiryango yahera ikaba mizima n’Igihugu kikaba cyaba kizima. Njya nibuka muri uru rugendo rwo gushyiraho Unity Club, rwari rufite aho rwatangiriye, u Rwanda rwacu rufite amateka arimo ibyiciro byinshi. Hari ibyo nzi, hari ibyo ntumva neza byabayeho mbere yanjye, ibyabayeho ndi umwana, hari ibyabayeho nkuze, hari ibiriho n’ubungubu.”
Amasomo yakuye mu mpanuro za Se mu buhungiro
Nk’uko yari yijeje abitabiriye Ihuriro rya Unity Club ribaye ku nshuro ya 15, Perezida Kagame yavuze ko nta mbwirwaruhame yabateguriye ahubwo ari bubaganirize. Aho ni ho yahereye abaha ubuhamya bw’ibyamubayeho akiri umwana muto.
At: “Twabaye impunzi, umuryango wanjye warahunze mfite imyaka ine, ahongaho cyangwa se niba hari irenzeho yari irenzeho mikeya. Duhunga uko abantu bose bahunze, iyo abantu bahunze nta n’ubwo babanza bicara ngo bajye inama. Umwe afata inzira ye undi agafata iye wenda bagira amahirwe bakazagira iyo bahurira. Data we yanyuze i Burundi arakomeza anyura muri Congo i Bukavu, anyura i Goma arakomeza duhurira i Bugande ahantu bita Kamwezi hakurya y’umupaka hariya.”

Yakomeje avuga uburyo mu buhungiro hari ibintu byinshi byamubayeho byamusigiye amasomo n’ubu akizirikana. Icya mbere yagarutseho ni igihe we na Se umubyara bagiye gusura abaturanyi bagaruka bagasanga abahigi bateze umutego bagambiriye gufata akanyamaswa k’Ishyamba bita Isha, ariko kasimbuka kagahungira mu Nkambi.
Ati “Data icyo gihe arambwira ati: “urareba aka kanyamaswa, uko bariya bantu bagahigaga? Nti yego. Ati buriya ntuzi ko dufite ibibazo mu mpunzi hano tutabona n’ibyo kurya? Buriya tugeze mu rugo tugasanga kahungiye mu nzu yacu, uzi ko nta burenganzira dufite bwo kugafata ngo tukabage kubera ko dushonje? Ndamubaza nti kuki? Ati usibye ibyo nta n’ubwo twagafata ngo tugahe bariya bagahigaga. Icyo dukwiriye gukora cyangwa se dukora, ni ukukareka kakagenda kakazaba kagwa ku bandi. Buri gihe icyo kintu cyakomezaga kinza mu mutwe kugeza n’uyu munsi.”
Umubyeyi we yakomeje amusobanurira uburyo iyo nyamasa batahize igerageza guhungisha ubuzima bwayo baba bakoze ishyano ryabakururira umugayo mu gihe baba bahisemo kwica cyangwa kwicisha iyo nyamaswa, avuga ko ku bantu bo biba bifite icyo bivuze kiremereye kurusha inyamaswa.
Yakomoje ku buhemu bwakorewe umubyeyi we akamburwa Ikigo yashinze, bigatuma yumva ahaze ubuzima ari na byo byamuviriyemo kuganzwa n’indwara zatumye asazira imburagihemu mwaka wa 1972.
Ati: “Ahenshi aho yagiye aba, impunzi zatoraga abantu baziyobora, iteka bamutoraga kuba Umuyobozi wabo. Ariko ibyamwishe nubwo yazize uburwayi ariko bifite ahandi byakomotse. Aho byakomotse, ni icyo mu Cyongereza bita kuba broken. Impamvu ni iyihe? Hari bamwe babizi hano. Mwigeze mwumva ikintu bitaga Trafiporo, murayizi? Burya Trafiporo ni iya data.Ni we wayishinze mu mwaka wa 1955.

Amateka ni igitangaza mfite n’ibipapuro by’ahantu icyo gihe yasinye, ariko baje kuyimwambura muri aya mateka y’u Rwanda. Bamwe mu bayungukiyemo baracyahari, hari n’abo nagerageje kwegera ngo mbabaze n’ayo mateka bakampunga ahubwo ntibashake kuyambwira ariko hari n’abandi bayambwiye.
Ariko hari n’abo mushobora kuba muzi. Ubwo data amaze kuyishinga yashyizemo abantu harimo umugabo witwaga Posho mwene Mbuguje. Hakaba Murara, ubanza atakiriho, n’abandi. Ni we wayishinze n’amafaranga arahari yayishyizemo, n’abandi uko yabazanyemo bari nka barindwi, abo nibuka ni abo babiri, mwene Mbuguje na Murara.”
Yakomeje avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda mu 1977, yagiye mu iduka rimwe rya Trafiporo asanga ririmo ibintu byinshi ari byo. Kuba yari afite ibikorwa nk’ibyo akabinyagwa nka rwiyemezamirimo, yisanze mu buzima mu mutwe we yumvaga nta cyo yabukorera kugira ngo abubemo, ahubwo yahitamo gupfa.”
Nyuma yo kugaragaza uburyo Se yanze gukora imirimo imwe irimo no gufata isuka agahinga kuko bitari mu byo yari yarerekejeho umutima, Perezida Kagame yavuze ko yabivugiye ko buri wese mu buzima agira ibimugora ariko byose akabisohorwamo n’amahitamo yafashe.
Ati: “Wahitamo guhangana na zo ugakora ibishoboka byose n’ibyo utari uzi, n’ibyo utigeze wenda bikakugeza ku wundi munsi, ikindi gihe, bigatuma ugera ku bindi cyangwa se bishobora no gutuma ukora ibibi bidakwiye wenda n’iyo byakurenza iminsi, imbere ikibi wakoze kikahagusanga. Ubwo hagati aho abandi baba babiguyemo wenda ntibagira uko bangana. Cyangwa se icya gatatu, ushobora kwiheba ukavaho uti n’ubundi ntacyo nakora, ntacyo bimaze ukabigwamo nyine.”
Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwiza bwo guhitamo atari ugutegereza ukubwira cyangwa ukabaza abandi,ahubwo wowe uribaza. Ati: “Urivugisha, ugahora wipima nk’uwipima igipimo cy’ubushyuhe (temperature), cyangwa agapima umutima we ukuntu utera, kandi iyo wipima ni bwo umenya ukuri. Iyo ushaka ko abandi bagupima, uhora wibwira ko bakubeshya, cyangwa se banakugirira nabi, cyangwa se bituma n’umuntu akubwira ati ariko wowe uravuga iki. Wowe uri nde? Bituma abantu bamwe birwanirira n’iyo umuntu akubwiye ukuri kukureba, kenshi iyo bitari byiza ari undi muntu ubikubwiye haba impaka nyinshi zitari ngombwa.”
Yongeyeho ko umuntu wese uhisemo kwipima, birangira yikosoye cyangwa se yibeshye agahitamo nabi ari na byo bimuviramo guhura n’ingaruka za byo mu bihe bizaza, ariko iteka umuntu wese afite amahirwe yo kuba yakwibwira ukuri agahangana n’uko kuri muri we bitagombye guturuka mu wundi muntu.















