Ngororero: Bafite icyizere cyo guhashya imirire mibi bakagera kuri 16%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko mu 2024, ikibazo cy’imirire mibi ituma habaho igwingira ry’abana rikihagaragara kizaba cyakemutse nibura bakagera kuri 16%.

Byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Ugushyingo cyabanjirijwe no gusura ibikorwa hirya no hino mu Mirenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yatangarije itangazamakuru ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu 2024, bazaba kageze kuri 16%.

Ati: “Dufite imibare myinshi mu bijyanye n’imirire mibi n’igwingira, ariko dufite icyizere ko mu cyerekezo NST1, Perezida Paul Kagame yahaye Abanyarwanda ni uko nibura mu gihugu cyose iyi mibare izaba iri kuri 19%, nubwo turi kuri 50,5%. Twamaze kubona ko nidufatanya n’abafatanyabikorwa bacu mu myaka 2 isigaye tuzabasha kugabanya kugera kuri 16% kuko natwe ntabwo twishimiye kuba duhaza abandi imbuto twebwe tukarwaza igwingira kuri iki kigero”.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine yagarutse ku mpamvu zitera igwingira.

Yagize ati: “Kudateka indyo yuzuye, kutabimenya, kubyara benshi bidahuye n’ubushobozi bw’umuryango ni zo mpamvu zitera igwingira.  104 bari mu mirire mibi ni abakurikiranye ari indahekana, kuri iki dushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro, izindi  mpamvu ni ubushoreke n’ubuharike.”

Yagaragaje uburyo butandukanye buhari bwo guhangana n’igwingira ahazarushaho kongerwa ubukangurambaga kugira ngo ifu ya Shisha kibondo igere ku bana igenewe.

Yagize ati: “Ni ukongera ubukangurambaga, Abajyanama b’ubuzima 4 muri buri Mudugudu basura abaturage mu ngo. Inshuti z’umuryango 2 ku Mudugudu n’Abajyanama b’imibereho myiza ngo ibihabwa abana ntibigurishwe. Gahunda z’inyunganiramirire zigomba gufatwa nk’umuti kuko ntawusangira n’undi umuti”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamadini n’Amatorero, akaba na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rususa, Padiri Ntirandekura Gilbert avuga ko ihuriro ryabo ryamaze gufata imyanzuro yo kugira uruhare mu guhangana n’imirire mibi igwingiza abana.

Yagize ati: “Dufatanya n’Akarere n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ibibazo by’igwingira, inama yarabaye n’abafatanyabikorwa b’itsinda rikora ku buzima cyane cyane bw’abana, tugiye no gushyiraho ikigega kiga gihereye ku bibazo aho biri [….] umufatanyabikorwa  akaba afite kuhakurikirana hanyuma akazajya abazwa ibyo aho akorera”.

Yongeyeho ko iryo huriro ryiyemeje guhindura imyumvire ku bijyanye no kunoza indyo.

Ati “Ni byo mu ihuriro ryacu twasanze dukwiye gufata imyanzuro yo kwigisha abayoboke bacu gukomeza kugira imyumvire myiza bakagira ubumenyi bushyitse bwo gutegura indyo yuzuye kuko usanga ubumenyi buke ari bwo twabonye ko bugira uruhare mu izamuka ry’iyi mibare, bityo ni ho twerekeje amaso”.

Akarere ka Ngororero ni ko kari aka mbere mu Rwanda mu kugira umubare w’abana bagwingiye kuko bari ku gipimo cya 55.5% nk’uko byagaragajwe n’Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa 2014-2015 bwerekanye. Mu mwaka wa 2019-2020 ako Karere kagize 50.5% mu gihe umwaka ushize w’ingengo y’imari bari ku gipimo cya 42%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE