Intumwa ya Kenya yakiriwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Dr. Alfred Mutua, Umunyamabanga wa Leta ya Kenya ushinzwe Ububanyi n’Amahanga na Diaspora, yaje mu ruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Ugushyingo. 

Amakuru agera ku Imvaho Nshya yemeza ko Alfred N. Mutua aje mu ruzinduko rugamije kuganira ku nzira zitandukanye zo kurushaho kunoza no gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Dr. Mutua yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Prof. Nshuti Manasseh, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.

Dr. Mutua yagizwe Umunyamabanga wa Leta mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri ubwo Perezida William Samoei Ruto yashyiragaho Guverinoma nshya. 

Kenya n’u Rwanda bifitanye umubano mu bya dipolomasi watangiye guhera mu mwaka wa 1965, ndetse icyo gihugu kikaba cyarafunguye Ambasade i Kigali  bwa mbere mu 1986. 

Iyo Ambasade yaje gufungwa mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yarongeye gufungurwa mu mwaka wa 2001. 

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano ya mbere y’ubutwererane rusange mu mwaka wa 1079. Kuva muri uwo mwaka ibihugu byombi byashyizeho Komisiyo ihoraho ihuriweho, ifasha mu gukurikirana itarambere ry’imibanire myiza y’ibihugu byombi. 

Binyuze mu bwumvikane, abahagarariye ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano atandukanye mu nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, imicungire y’amazi no kuhira imyaka, iterambere ry’amakoperative, umutekano, serivisi z’abinjira n’abasohoka, n’ubufatanye muri serivisi z’imfungwa n’abagororwa, ubutabera n’ibirebana n’Itegeko Nshinga. 

Umubano w’u Rwanda na Kenya usanzwe umeze neza kandi utanga umusaruro ndetse ntushingiye ku mateka gusa ahubwo ugaragazwa n’imikoranire ihamye mu mwuka umwe w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uganisha ku nyungu z’Akarere. 

Ibigo bitandukanye bya Kenya byashoye imari mu Rwanda, mu nzego zinyuranye zirimo amabanki, ubwubatsi, ubwishingizi, ubwubatsi, ubukerarugendo no kwakira abantu. 

Abanyakenya basaga 6,000 ni bo bakorera mu Rwanda, bakaba bahagarariwe n’urwego rukomeye rw’Ihuriro ry’Abanyakenya mu Rwanda (AKR). 

Hagati aho Kenya ni Igihugu gikomeje kugira uruhare rukomeye mu biganiro by’amahoro ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. 

Ibyo bibazo bigira ingaruka zitandukanye ku mutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, ubereye ku bushotoranyi bwa Giverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 ukageza ku bisasu birohwa ku butaka bw’u Rwanda ku bufatanye bwa FARDC na FDLR. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE