Harifuzwa ko Inkoni yera yashyirwa kuri Mituweli

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Inama y’umuryango nyarwanda y’abafite ubumuga bwo kutabona(RUB), barasaba ko Inkoni yera yashyirwa ku bitangwa n’ubwisungane mu kwivuza kuko hari benshi batabasha kuyigondera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Dr. Kanimba Donatile avuga ko bagifite imbogamizi y’inkoni yera itaragera ku bafite ubumuga bwo kutabona, kuko hari benshi batabasha kuyigurira agasaba ko yakongerwa mu bitangwa kuri Mituweli.

Ati “Abafite ubumuga bwo kutabona ni benshi badafite ubushobozi bwo kugura iyi nkoni, nk’icyifuzo twasabaga ko yatangwa kuri mituweli, kuko byafasha abafite ubu bumuga kuko ni yo twifashisha mu ngendo zacu za buri munsi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Dr Kanimba Donatile (ibumoso)

Ibi yabivuze ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe inkoni yera, usanzwe wizihizwa ku Isi taliki ya 15 Ukwakira, ariko ntiwizihirijwe igihe kuko wahuriranye n’umunsi w’umugore wo mu cyaro wimurirwa igihe.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022, waranzwe n’urugendo rwavaga kwa Rubangura mu mujyi rwerekeza ahazwi nka downtown, witabiriwe n’abantu batandukanye bifatanyanyije n’abafite ubu bumuga, aho bapfukwaga mu maso bakambukiranya umuhanda bifashishije inkoni yera.

Bikaba byakozwe mu rwego gushyiraho uburyo bwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, kubona serivisi ndetse naho batambuka kuko Inkoni Yera ari ryo jisho ry’ubana n’ubu bumuga.

Nyuma y’urugendo abantu b’ingeri zitandukanye bahuriye mu isangira ryiswe “The Dinner In The Dark”, aho buri wese yamaze igihe kirenga amasaha atatu adakoresha imboni ze nk’uko bisanzwe.

Ni igikorwa cyateguwe na MTN Rwanda muri gahunda iyi sosiyeye yatangije ya ‘Twese Inniviative’, igamije kutagira uwo isiga inyuma.

Iri sangira ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe inkoni yera, ifasha abafite ubumuga bwo kutabona kubasha kugenda neza nta kibatega.

Abashyitsi batumiwe na MTN Rwanda bageze kuri Kigali Marriott Hotel, bambwikwa ibitambaro by’umukara mu maso ku buryo batareba ikintu na kimwe.

Iki gitambaro bacyambikiwe ku muryango kugira ngo babashe gutambuka bagera aho isangira ryagombaga kubera, bifashishije inkoni yera isanzwe ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Ni ibintu byagoye benshi kuko bari bamenyereye kugenda bisanzuye, gusa kuko bari biyemeje kubikora, bagerageje bakoresha izi nkoni, bayoborwa n’abasanzwe bazimenyereye bafite ubu bumuga.

Aha niho buri wese wakoze uyu mwitozo yatunguriwe no kubona umuntu ufite ubumuga amuyobora akamugeza aho agomba kwicara, nta kibazo kibayemo.

Ibikorwa byose byabaye babikurikiranye bagifunze mu maso, bajya no gufata amafunguro muri ubu buryo, byose babona ko izi nkoni zifite agaciro gakomeye cyane.

Nyuma y’amasaha arenga atatu bisanishije n’abafite ubumuga bwo kutabona, abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko babonye ubuzima aba bafite ubu bumuga babamo ndetse babonye n’agaciro k’inkoni yera.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko yagowe no kwizera ko ari bubashe gutambuka atareba aho ajya.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula (iburyo)

Yavuze ko yagize umwanya wo gutekereza cyane ku buzima bw’abafite ubu bumuga mu gihe yamaranye igitambaro mu maso.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko uyu ari umwitozo ukomeye ukwiye kuba isomo ku bantu bose, bakishyira mu buzima bw’abafite ubumuga, bakabafasha kubona inkoni yera ibafasha kugenda.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israël Bimpe, yavuze ko iri ari isomo rikomeye ku bigo bitandukanye, ko bikwiye gushyiraho uburyo bwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, kubona serivisi.

Abitabiriye iki gikorwa nyuma yo kubona ko nta kintu bari kubasha gukora iyo baba badafite inkoni yera, bahisemo kugira icyo bakora kugira go abafite ubumuga zibagereho ari benshi.

Ibigo n’abantu ku giti cyabo bitanze uko bashoboye, hakusanywa inkoni zera zisanga 250, zizahabwa abafite ubumuga bwo kutabona bari hirya no hino mu gihugu badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Umuyobozi muri MTN ushinzwe imikoranire n’izindi nzego, Alain Numa, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo bakore ubuvugizi hanakusanywe inkoni zera.

Umuyobozi muri MTN ushinzwe imikoranire n’izindi nzego, Alain Numa

Ati “Uyu munsi kuko ari icyumweru cyahariwe inkoni yera, twashyigikiye RUB kugera kuri iki gikorwa kugira ngo abantu basangire, ariko bishyize mu mwanya wa bariya bafite ubumuga bwo kutabona.”

“Impamvu yari ubuvugizi, indi yari ugukusanya inkoni zera kugira ngo tuzibashyikirize kuko zirahenda kandi si buri wese uyifite, kugira ngo tubafashe kuzibona.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR), Dr. Mukarwego Nasiforo Beth, yashimye MTN kuba yarateguye igikorwa nk’iki.

Ati “Ndishimye cyane, ndashaka gushimira MTN yateguye iki gikorwa igatuma abantu babasha kumva uko tubaho buri munsi. Ndashaka gushimira abantu batanze inkoni zera kuko aya ni amaso y’abafite ubumuga bwo kutabona, batanze umusanzu ukomeye ku buzima bwacu.”

Yakomeje avuga ko abantu bamaze iki gihe bafunze amaso, ubu bamaze kubona imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bahura nazo, bakazajya babafasha.

Inkoni yera yemejwe n’umuryango w’abibumbye mu 1964, mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE