Gukora muri MINALOC  byari icyubahiro gikomeye – Gatabazi ashimira Perezida Kagame 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Gatabazi Jean Marie Vianney wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wamugiriye icyizere, igihe amaze kuri izo nshingano kikaba cyaramuryoheye ariko kimubera n’amahirwe yo kwiga no gukura. 

Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumenya ko yasimbuwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Musabyimana Jean Claude wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). 

Muri ubwo butumwa yanditse kuri Twitter, Gatabazi yagize ati: “Ndagushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku nshingano mwanshinze nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Igihe namaze muri Minisiteri cyari icy’icyubahiro gikomeye, gukorera Igihugu cyacu, ndetse kimbera ubunararibonye bwo kwiga no gukura.”

Yakomeje agira ati: “Nzakomeza kuba indahemuka kuri wowe no ku muryango wa RPF-Inkotanyi kandi nzahora niteguye gutanga umusanzu wanjye. Ndasaba imbabazi ku ntege nke naba naragize mu nshingano kandi niteguye kwiga no kwikisora. Ndagira ngo nshimire abenegihugu mwese, abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa ku nkunga n’ubufatanye mwangaragarije.”

Gatabazi wasimbuwe yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, akaba yarahawe izo nshingano nyuma y’imyaka 14 yari amaze ari Umudepite.

Yari asimbuye Musabyimana Jean Claude uje kumusimbura ku mwanya wa Minisitiri na wo yahawe nyuma yo huhagarikwa ku mwanya wa Guverineri. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Mukeshimana Marie Rose says:
Ugushyingo 11, 2022 at 5:57 pm

Iruhukire na Musabyimana Abe akora.
Nta ko utagize rwose

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE