U Rwanda n’Afurika byiteguye gukoresha ingufu zisubira-Perezida Kagame

“U Rwanda na Afurika muri rusange twiteguye gushyira imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira. Ibyo turabikorera ahazaza hacu. Si ugutanga impushya zemerera bamwe gusohora ibyuka bihumanya ikirere, kugira ngo abandi bakomeze gukoresha amakara, no mugihe Afurika irimo gucika intege ku birebana no gukoresha ibikomoka kuri peteroli.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse kuri ubwo butumwa ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’Ikirere (COP 27), iteraniye i Sharm El-Sheikh mu Misiri ku nshuro ya 27.
Perezida Kagame yasabye buri gihugu hukora ibishoboka kigahagarika ibikorwa byose bituma ubushyuhe bw’Isi bukomeza kwiyongera kuko ingaruka z’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi zizaba zitagishoboye guhindurwa mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Ibyavuye mu nama ya 6 ihuza za Guverinoma ku mihindagurikire y’ikirere, byerekana ko ahazaza harambye hari mu maboko yacu. Ariko nubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko mu gihe cya vuba ikibazo cy’ubushyuhe bukabije ku Isi ntacyo tuzaba tugishoboye kugikoraho, birasa nk’aho abantu batumva uburemere bw’iyo mpuruza.”
Kugeza ubu Umugabane w’Afurika wohereza mu kirere 4% gusa y’imyuka ihumanya ikirere ari nayo ntandaro y’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ubutitsa mu gihe ibihugu bikize byihariye hejuru ya 80% y’iyo myuka.
Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bikize kureka urwitwazo urwo ari rwo rwose, bigahagarika kohereza imyuka ihumanya mu kirere, cyane ko igira ingaruka zikomeye ku bihugu byiganjemo iby’Afurika nubwo igira uruhare ruto mu guhumanya Ikirere.
Ati “Umusanzu ufite agaciro gakomeye ibihugu bikize bishobora gutanga ni ukugabanya vuba na bwangu imyuka ihumanya byohereza mu kirere bigafatanya n’Afurika kubaka ubushobozi bw’ingufu zirambye zitangiza ibidukikije. Kwibaza niba Afurika yiteguye gukoresha inkunga zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ntibikwiye kuba urwitwazo kuri ibyo bihugu ngo biterere agati mu ryinyo. Twabonye ingaruka mbi z’iyo mitekerereze mu gihe cy’icyorezo cya COVID19.”
Yakomeje agaragaza uburyo ibihugu bikeiri mu nzira y’amajyambere bidashobora kwishingikiriza gusa ku nkungaz’amahanga ari na yo mpamvu u Rwanda rwateye intambwe yo gutangiza ikigega Ireme Invest gitera inkunga imishinga yo kurengera ibiduhikije cyatangiranye miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari 109 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yashimye ibihugu byamaze kwemeza Amasezerano ya Kigali avugurura aya Montreal ku mihindagurikire y’ikirere, asaba n’ibitarabikora kugira bwangu. Ibyo bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iherutse ku yemeza mu bihe bishize.
Yagaragaje ko hari izindi gahunda z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) ari zo Commonwealth Clue Charter na Living Land zitezweho kugirira umumaro ukomeye by’umwihariko ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Nyuma y’aho, Perezida Kagame yanitabiriye igikorwa cyo ku ruhande (side event), aho yongeye gushimangira ko igihe cyo kuba hakosorwa ingorane zatewe n’imihindagurikire y’ikirere kirimo kurangira vuba ari na yo mpamvu yasabyeburi wese gukora byihuse amazi atararenga inkombe.