U Rwanda rwohereje hanze ibyinjije miliyari 7.1 Frws

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 6,738,532, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda saga miliyari 7.1.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 374.6 z’ikawa ni zo zoherejwe hanze, zinjiza amadolari y’Amerika 2,241,043. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 7.3.
Ikawa yoherejwe muri Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu Budage, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Australia, muri Switzerland no mu Bwongereza.
Ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byoherejwe mu mahanga bingana na Toni 237.7 byinjije amadolari y’Amerika 461,891.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi, mu Bwongereza, mu Muryango w’ibihugu by’Abarabu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze icyayi kingana na Mega Toni 267.5, cyikinjiza amadolari y’Amerika 814,289.
Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, muri Kazakhstan no mu Bwongereza.
U Rwanda kandi rwohereje mu mahanga n’ibindi bicuruzwa harimo ibikomoka ku nyamaswa, ibinyampeke, ibinyamisogwe, ifu , ibinyamavuta n’ibindi byinjije amadolari y’Amerika 3,221,309.
Byoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Qatar na Burkina Faso.

