Indege y’intambara ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, ahagana saa tanu n’iminota 20(11: 20), indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Ni igikorwa u Rwanda rwamaganye, aho rugifata nk’ubushotoranyi nubwo Leta ya RDC yemeye ko cyabaye.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta gikorwa na kimwe cya gisirikare cyigeze kiba ku ruhande rw’u Rwanda nubwo habayeho ubwo bushotoranyi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko ukwinjira kwa SuKhoi-25 mu kirere cy’u rwanda ndetse ikanagwa ku butaka bw’u Rwanda ari kimwe mu bigize ubushotoranyi bwa RDC bumaze kuba akarande, bwiyongera ku kuroha ibisasu ku butaka bw’u Rwanda byabaye inshuro zitandukanye by’umwihariko muri uyu mwaka.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bitakwihanganirwa birimo kuba mu gihe hari imbaraga za dipolomasi zirimo gukorwa i Luanda, Nairobi n’i Bujumbura.”
Iyi ndege iguye ku butaka bw’u Rwanda mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bahuriye i Luanda bakongera kwemeza ko umwuka mubi urangwa hagati y’ibihugu byombi ugomba gukemurwa binyuze mu biganiro.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda kugaba ibitero mu Burasirazuba bwa Congo rwambaye umwenda w’inyeshyamba za M23, ibirego bimaze igihe ariko byaburiwe ibihamya bifatika.
Kimwe mu byo Leta ya RDC ishingiraho ni uko abarwanyi ba M23 barimo abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, mu gihe ari Abanyekongo bisanze bakivuga kubera amateka ibihugu byombi bisangiye.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zafashe intwaro kubera ko zasanze Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’abo mu Bwoko bw’Abatutsi batanakizi bahohoterwa bashinjwa kwitwa Abanyarwanda, kandi abenshi muri bo batanahazi ndetse nta n’imiryango bahafite bahasanga.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC ifata abo baturage bayo nk’ibyihebe, ndetse Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yigeze kwemeza ko izo nyeshyamba zikuwe mu biganiro by’i Nairobi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya, yavuze ko inyeshyamba za M23 zakuwe mu biganiro by’amahoro biteganyijwe ku ya 16 Ugushyingo i Nairobi, ndetse anashimangira ko izo nyeshyamba zizahabwa urubuga rwo kuganira na Leta igihe zizaba zemeye kurekura ibice byose zigaruriye.
Yagize ati: “Ikiriho uyu munsi kandi bikwiye kumvikana, M23 igomba kuva mu birindiro yafashe mbere yo gusubizwa mu biganiro nk’indi mitwe yose kubera ko niba barakuwe mu biganiro byatewe n’uko bahisemo gufata intwaro.
Inyeshyamba za M23 ni zo zonyine zakuwe mu biganiro na Guverinoma, zikaba zikomeje gushikama ku ruhande rwazo kugeza igihe Leta izemera ibiganiro zikabona kurekura ibice zafashe birimo Bunagana, Rutshuru na Kiwanja.
Byukusenge fidele says:
Ugushyingo 7, 2022 at 2:09 pmMbese amaherezo yabaturanyi mubyukuri azarangirirahehe
Cyokora icyombona cyarigikwiye nukwicara Bagasasa inzobe buriwese akabwira mugenzewe
Icyoyifuza kuberako m23
Yagiyekujyamuntamba harimpamvu
Nuba ikibabaje Nuko nabaturage byakomeje kuhahombera 2013
Haribisansu byagwaga kubutaka bwurwanda
Binahica abaturage ibyotwagiye tubyumva gusa icyombona rurema naturengere gusa