Ufite indangagaciro ukabura amasasu wajya kuyikopesha ukayabona- Kalinamaryo (Video)

Kalinamaryo Theogene, inararibonye mu mateka y’u Rwanda unakunze gutanga ibiganiro mu itorero ry’igihugu, yagaragaje ko umuntu udafite indangagaciro ntacyo yageraho ariko ko uzifite icyo yashaka cyose yakigeraho.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, yasobanuye indangagaciro z’ababohoye u Rwanda ndetse n’ibyagoranye nyuma yo kurubohora.
Avuga ko urugamba rw’imyaka 4 rwari rugizwe n’abana bato bahunze mu 1959 ari impinja bakurira mu mahanga.
Umubare munini w’ingabo zabohoye u Rwanda wari ugizwe n’abana bavuye mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza. Ati: “Batazi u Rwanda bamwe muri bo batazi n’Ikinyarwanda”.
Yifashishije urugero rwo mu itorero agaragaza ko hari u Rwanda dutuyemo, tukanarugendamo ariko hari n’u Rwanda rudutuyemo kandi tugendana.
Ati: “Urwo dutuyemo rero ni rwa rundi rutajya rwaguka ariko uruturimo tugendana ni indangagaciro na kirazira. Ibyo rero ababyeyi bacu barabyambukanye baraturera bashingiye kuri izo ndangagaciro, dukura ari zo zituyoboye ntabwo rero zajyaga gupfa ubusa”.
Aha ni ho ahera avuga ngo icyo Inkotanyi zari zifite, icyo izo kwa Habyarimana zitari zifite, ari indangagaciro zirimo cyane cyane iya Ndi Umunyarwanda n’iyo gukunda igihugu.
Ati: “Ntabwo ari amasasu si ikindi ibyo barabiturushaga, amasasu wayagura ariko indangagaciro ntiwazigura.
Uwari ufite indangagaciro akabura amasasu yajya kuyikopesha akayabona, ariko ufite amasasu atagira indangagaciro ntacyo amasasu amumarira”.
Hari ibyagoranye nyuma yo kubohora igihugu
Abakada ba RPF Inkotanyi bageze mu Rwanda kuba barakoraga badahembwa ngo byari ubusa kuri bo.
Ati: “Tugeze ino mu 1994 kuba uhembwa cyangwa udahembwa byari ubusa kuri twe kuko abasirikare bari bamaze imyaka ine badahembwa, twebwe twari tumaze imyaka irindwi cyangwa umunani dukora tudahembwa.
Kuba bangize Burugumesitiri ntahembwa ntabwo byari igitangaza kuko akazi ko kudahembwa nari nkamazemo imyaka 8. Ahubwo ibyatugoraga ni utarabibayemo twinjiza muri sisiteme tukamusaba kubaho nkuko kandi we atarabyigeze”.
Avuga ko bagowe no gukurikiza amategeko ya Habyarimana ariko ngo ikihutiwe ni uguhindura ayo mategeko.
Mu 1996 Leta yazanye indangamuntu nshya itarimo ubwoko, abasezeranaga icyo gihe bakazana indangamuntu nshya itarimo ubwoko, uko ni ko ngo kwandika amoko mu ndangamuntu byarangiye.
Kalinamaryo avuga ko nta bikorwa remezo byariho agahamya ko nta n’imodoka n’amapikipiki bari bafite ku buryo byabafasha mu kwihuta.
Ati: “Imihanda icyo gihe ntitwayigayaga kuko natwe ibihugu twaturutsemo nabo bari kuri urwo rwego, tubona abayobozi baho nubundi bagenda mu mihanda imeze nk’iy’inaha”.
Ashimangira ko mu myaka itanu ya mbere batasabwaga ibikorwa remezo ahubwo ko ikihutirwaga cyari ukubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda n’umutekano wabo.
Akomeza agira ati: “Ikindi cyatugoye, abo baje baratura he? Habayeho ibibazo byo kubohoza amazu atari ayabo, ba nyirayo baza ukajya gukuramo abayabohoje, ibyo ni byo twabonaga nk’ibibazo bikomeye”.
Ahamya ko iyo ageze aho yayoboye, abona ari ibitangaza kuko ngo hari igihe bajyaga kwigisha abaturage bakababwira ko nibagera mu mudugudu bazabona amazi n’amashanyarazi n’imihanda ikabageraho kandi ko na kaburimbo zaboneka.
Ati: “Ariko nkanjye ibyo nahoraga mbivuga za Masaka hariya n’ahandi na za Gahanga ariko nanjye ubwanjye ntabwo nemeraga ko hazabaho amatara ku mihanda nkiriho. Nanjye aho nabaye mu mahanga ntabwo nigeze mbona amatara ku mihanda mu mijyi, nagize umugisha sinabivuga ariko iyo mbivuga ntibiboneke […]”.
Avuga ko urubyiruko rwagize Imana kuko rwo ruhamagarirwa ku kintu kizewe ko kizagerwaho.
Agira ati: “Iyo tubwira urubyiruko njye ku bwanjye biranyorohera kuko bo tuba tubahamagarira ku kintu gifitiwe isezerano, nkubwiye icyo gihe 1994 ukuntu nasanze komini nayoboraga (Komini Kanombe) naho igeze ubu, sinatinya kubwira urubyiruko ko tuzabona ibirenzeho”.