Perezida Kagame yihanganishije Tanzania yaburiye abantu 19 mu mpanuka y’indege

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abaturage ba Tanzania muri rusange, babuze abantu 19 baguye mu mpanuka y’indege ya Precision Air yarohamye mu Kiyaga cya Victoria igerageza kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Bukoba giherereye ku mwaro.

Ubuyobozi bwa Precision Air, buvuga ko mu bantu 43 bari muri iyo ndege 24 ari bo babashije kurokoka. Abapilote babiri ni bo bahise babimenyesha ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege bagize ikibazo, ariko bikekwa ko na bo batabashije kurokoka.

Iyo ndege yarohamye mu Kiyaga, ahagana ku mpera z’inzira y’indege ku kibuga ikora ku nkengero z’ikiyaga. Itsinda ry’ubutabazi ryinjiye mu mazi ribasha kurokora abagumye mu ndege bari bakiri bazima ndetse rinarohora imirambo y’ababuze ubuzima biganjemo abari bicaye mu myanya y’imbere.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo yashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo, agira ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida Suluhu Samia Hassan, ku bw’ababuriye ubuzima mu mpanuka y’indege. Imitima yacu iri kumwe n’imiryango yabuze abayo n’ababuze abo bakundaga.”

Abdul Nuri, umwe mu bari ku kibuga cy’indege cya Bukoba ubwo iyo mpanuka yabaga ategereje ko iyo ndege imusubiza i Dar es Salaam, yavuze uburyo yiboneye indege icubira mu kiyaga, ati: “Twatunguwe cyane. Abantu bagize ubwoba bwinshi bamwe batangira kurira no kuvuza induru. Abari bategereje ababo baje muri iyo ndege na bo ubwoba bwabarenze kuko abenshi bari bategereje abavandimwe n’inshuti.”

Yavugishije abarobyi ari na bo babaye aba mbere kugera ahabereye iyo mpanuka, bamubwira ko bahise binjira mu ndege batabara abantu nyuma y’aho umwe mu bakira abantu muri iyo ndege afunguriye umuryango indege ikimara kugwa mu mazi.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa mbili n’iminota 50 zo ku Cyumweru ku isaha y’i Dar es Salaam, bikaba bivugwa ko yatewe n’ikirere kibi cyatumye abapolite batabasha kureba neza aho berekeza.

Richard Komba, umwe mu barokotse iyo mpanuka yabwiye itangazamakuru ko Igihe indege yari igeze Igihe cyo kururuka ari bwo ikirere cyahise gihindura isura bituma umupilote yongera guhindukira kugira ngo abone umuhanda neza, ariko biba iby’ubusa.

Yagize ati: “Batumenyesheje ko indege igiye kururuka mu gihe gito, ariko haba haje imvura n’umuyaga byinshi. Nyuma ni bwo twaje kwisanga turi mu kiyaga. Amazi yinjiye mu ndege maze abari bicaye imbere bahita barengerwa. Nari nicaye mu ntebe y’inyuma ndetse abenshi muri twe twari inyuma twarimo kurwana no gusohoka.”

Yakomeje avuga uburyo abakozi bo mu ndege bagowe cyane no gufungura imiryango y’indege, gusa avuga ko yagize amahirwe yo kwisanga mu barokotse. Ati: “Tugeze hanze, nta bwato bwari hafi aho, byabanje gufata umwanya ngo haboneke abaza kudutabara…”

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa, yavuze ko abatabawe bahise berekezwa ku Bitaro ndetse ngo nta wakomeretse cyane ubarimo nubwo bacitsemo igikuba bakaba bagifite ubwoba bwinshi.

Perezida Samia Suluhu Hassan na we yafashe mu mugongo abaturage babuze ababo n’Abanyatanzaniya muri rusange, asaba abaturage kwihangana no kwiragiza Imana.  

Guverinoma ya Tanzania ivuga ko iperereza rikorwa ku cyaba cyateye impanuka nubwo byabanje kuvugwa ko yatewe n’ikirere, ndetse ikibuga cy’indege cya Bukoba cyahise gifunga imiryango kugeza igihe hazatangirwa irindi tangazo rigifungura.

Abakozi bashinzwe ubutabazi bakoresheje imigozi mu gukurura iyo ndege yo mu bwoko bwa ATR-42, bayegeza ku nkengero z’ikiyaga nubwo igice kinini cy’indege cyari kikireremba hejuru y’amazi. Ni mu gihe impanuka ikiba, umurizo w’indege ari wo wagaragaraga gusa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE