Abofisiye 568 bashya bibukijwe ko bashinzwe kurinda igihugu n’abagituye

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye n’igisirikare mu mahanga, abibutsa ko kujya mu mwuga w’igisikare ari ukurinda igihugu, Abanyarwanda n’abagituye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022 mu ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano w’igihugu cyacu, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga ni ukurinda Abanyarwanda, igihugu n’abagituye bose ndetse n’amajyambere tuganamo, twubaka. Ni ho duhera ntabwo dutangirira kumva ko ingabo z’igihugu muri uyu mwuga ari izo kurwana intambara ibyo biza hanyuma.
Ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, ni ukurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo ni bwo nyine ibyo bindi biza ni cyo navuze ko biza hanyuma.”
Yongeyeho ati: “Mu myumvire yacu, y’igihugu, mu myumvire y’abari muri uyu mwuga w’ingabo zirinda igihugu, aho ni ho duhera twubaka, twiyubaka, kurinda ibyo byose igihugu kigeraho, bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara ntabwo ari byo”.
Yakomeje agaragaza ko amasomo biga atagarukira gusa ku kurinda umutekano ahubwo bahabwa n’ubundi bumenyi bukenerwa mu mibereho ya buri munsi.

Ati: “Abajya mu gisirikare bashobora no kugira akamaro mu buzima busanzwe ari mu Rwanda no hanze y’igihugu. Ubuzima bujyanye n’ibyo bize, baha abiga mu mashuri yacu barangije.
Igisirikare kiriga, kirahugurwa kigira ubumenyi ndetse buhanitse ku buryo n’iyo byabaye ngombwa ubwo bumenyi bukoreshwa no mu gihe ya mahoro atabonetse tuyaharanira ngo aboneke, ari byo bivamo rimwe na rimwe no kurwana ya ntambara”.
Yongeyeho ko kuyirwana bishaka ubumenyi, uhera ku mutima wo gushaka gutsindira ibyawe, kurwanira igihugu cyawe, kurwanira uburenganzira bwawe, hanyuma ibindi bigakurikira.
Perezida Kagame yavuze ko abaza mu gisirikare bakwiye kumva ko ari ahantu hatangirwa ubumenyi butandukanye.
Ati: “Abaza mu gisirikare cyangwa abo dushishikariza kujyamo bakwiye kumva ko baje ahantu hatanga ubumenyi butandukanye harimo nubwo kurinda igihugu mu byo twubaka, ndetse ubwo bumenyi bukoreshwa aho ari ho hose, bukoreshwa mu Rwanda bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n’ibihugu by’inshuti”.
Umukuru w’Igihugu Kagame yasabye abo ba ofisiye bashya kurangwa na disipulini.
Ati: “Ba ofosiye icyo tubifuzaho kandi tubatezeho amaso ni uko ibyo mwize, umurimo mukora muwukorana disipulini hakavamo ibyo twifuza, namwe kandi ari byo mwifuza cyangwa mukwiye kuba ari byo mwifuza.
Ntabwo byakumvikana ko mwafashe iki gihe cyanyu cyose mukiga, mukanyura mu bikomeye byose, mukaba mugeze kuri uyu munsi mwambaye impeta ari zo zisoza urugendo hanyuma ngo munanirwe na disipulini, imico, imyifatire myiza”.
Abo bofisiye 568 bari mu byiciro bitatu, harimo abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, barimo abize ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.
Hari n’abanyeshuri 475 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa gisikare gusa, kigizwe n’abari basanzwe ari abasirikare bato 277 n’abari abasivili 198 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Muri bo kandi harimo 93 barangije amasomo mu gihe cy’imyaka ine. Ikindi cyiciro kigizwe n’abosifiye 24 barangije mu mashuri ya gisirikare mu bihugu by’inshuti.
Muri aba bahawe ipeti rya Sous Lieutenant harimo n’umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, akaba aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy.
