Inama mpuzamahanga ya 19 ku ruhererekane rw’ikawa yitezweho kungurana ubunararibonye

U Rwanda ruzakira inama n’imurikagurisha ry’Afurika ku nshuro ya 19 (AFCC & E) kuva ku italiki ya 15 kugeza ku ya 17 Gashyantare 2023, yitezweho kungurana ubunararibonye mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi bw’ikawa.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane na Komite ihuriweho n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ishyirahamwe nyafurika ry’ikawa (AFCA).
Umuyobozi muri NAEB ushinzwe Ishami ry’ikawa n’icyayi, Nkurunziza Alexis, yatangarije Imvaho Nshya ko inama ihuje ibihugu by’Afurika yitezweho kuzamura urwego rw’ubuhinzi bw’ikawa.
Ati: “Iyi nama ihuje ibihugu ni urubuga ruhuriramo abantu bose bari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi bw’ikawa harimo abahinzi, abayitunganya muri ibyo bihugu byose, abaguzi abacuruzi b’imashini n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu buhinzi bw’ikawa , amabanki atanga amafaranga, abo bazaterana baganira icyateza imbere ikawa muri ibi bihugu byacu”.
Yongeyeho ati: “Iyi nama kuri NAEB, ku bahinzi, ku bayitunganya, ku bayohereza mu mahanga ni umwanya wo kwiga no kwigira ku bindi bihugu. Tukareba ngo ese nubwo dufite ikawa nziza ni gute twazamura umusaruro. Ni umwanya mwiza wo kugira ngo abahinzi bahure n’abaguzi ngo bazabashe kubagurira ku biciro byiza”.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yashimye kuba inama ku ruhererekane rw’ikawa iteganyijwe kuzabera mu Rwanda, ndetse asaba abafatanyabikorwa kagura urwego rw’igihingwa cy’ikawa rugatezwa imbere.

Ati: “Ikawa ikomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’Afurika. Bigira impinduka nziza ku mibereho y’abaturage ibihumbi n’ibihumbi [……] Byagize uruhare runini mu kwinjiza amadovize no mu bukungu bw’icyaro. Kubera imbaraga z’abahinzi-borozi bato, ubu ikawa yacu iramenyekana ku Isi hose”.
Yanakomoje ku myiteguro y’iyo nama yizeza ko ihagaze neza, kuko ibiteganyijwe bizakenerwa ku migendekere myiza yayo byateguwe.
Umuyobozi Mukuru wa AFCA, Amir Hamza Esmail yashimye uburyo u Rwanda rutegura neza inama n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’uruhare rudahwema kugaragaza mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa.
Ati: “Turashimira Guverinoma y’u Rwanda, n’Ubuyobozi bwa NAEB kuba barateguye igikorwa nk’iki, kandi mu izina rya AFCA, dusezeranye ubufatanye bukomeye mu gihe dutegura ku nshuro ya 19 AFCC & E iteganyijwe muri Gashyantare 2022.”

Amir Hamza yanashimangiye ko uko guhura ari ingenzi kuko hazigwa uko ikawa yatezwa imbere binyuze mu ruhererekane rw’abahurira ku gihingwa cy’ikawa.
Ati “Mu bihugu 54 bigize Afurika, 24 bitunganya ikawa [….] bose baba abayikora, abayisogongera ndetse n’abayicuruza bakeneye guhura ubwabo bakiga ku buryo yatezwa imbere”.
Biteganyijwe ko iyo nama izitabirwa n’abarenga 1000 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye birimo ibiri mu ihuriro ’African Fine Coffees Assosiation, AFCA’ n’ibindi aho abahinzi ba kawa, abayitunganya, abayicuruza, abaguzi bazaba bahuriye hamwe bareba uko kawa y’Afurika yatezwa imbere.
AFCA igizwe n’ibihugu 12 ari byo u Rwanda, Afurika y’Epfo, u Burundi, Cameroun, Ethiopia, Kenya, Malawi, RDC, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.


