Abarimu barishimira ko bashyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu 7000 bahawe ubutumwa bwuko leta ishyigikiye byimazeyo umwuga bakora.
Ni ubutumwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye abarimu ku munsi wabahariwe, bwatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.
Bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, usanzwe wizihizwa ku wa 5 Ukwakira buri mwaka.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yasabye buri muntu wese uri mu mwuga w’ubwarimu ko akomeza kubahwa cyane ko abantu benshi bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye banyuze muri uwo mwuga.
Yakomeje ashimangira ko igihugu gishyigikiye umwuga w’ubwarimu ari nayo mpamvu hakorwa ibintu bitandukanye bigamije impinduka nziza ku burezi bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yikije cyane ku birebana na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka School feeding ko igomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo itange umusaruro nk’uko yatekerejwe.
Ati “Twese tuzi uruhare imirire y’umwana igira ku mikurire ye kuko bituma atagwingira kandi ntarware bwaki muranabizi ko umwana wariye neza yiga neza.”
Yakomeje agira ati “Ndasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bateraniye hano n’abarimu babafasha kuyishyira mu bikorwa mu buryo bw’intangarugero kuko Leta yayishoyemo amafaranga menshi, mureke tuyishyire mu bikorwa neza kugira ngo abana bacu barye neza kandi bige neza.”
Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda hatabonetsemo ikosa na rimwe.
Ati “Mureke tuyikore abana babashe kurya neza, bige neza, musabwa kubahiriza iyi gahunda ku buryo butarimo ikosa na rimwe. Umwana wariye neza burya yiga neza.”
Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirinda amakosa arebana n’imicungire y’amashuri n’umutungo wayo ashobora kubaviramo n’ibihano bikomeye.
Dr Ngirente yavuze ko abarimu aribo musemburo w’iterambere igihugu cyifuza abasaba gukomeza gukorana ubushake n’umurava mu kazi.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yashimiye abarimu ku musanzu bakomeje gutanga mu burezi bw’u Rwanda anabasaba gukomeza gukorana umurava kuko akazi bakora ari ubwitange aho kuba akazi gasanzwe.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngerente Edouard yagaragarijwe ibitekerezo n’ibibazo bikibangamiye iterambere rya mwarimu.
Umwarimu w’i Kayonza, Mushinzimana Emmanuel yagaragaje ko itumbagira ry’ibiciro bituma amafaranga umwana agenerwa akurwamo ifunguro aba make cyane bigatuma umwana atagerwaho n’ifunguro rikwiye kuko akurwamo imisoro asaba ko yakurwaho.
Turatsinze Tharcisse wo mu Karere ka Gicumbi yashimangiye ko iyi misoro yari ikwiye kuvaho anasaba ko buri kigo cy’ishuri cyafashwa kubona umurima wo guhinga iby’ibanze nk’imbuto, imboga n’ibindi.
Minisitiri Ngirente yagaragaje ko hagiye kuganirwa uburyo hakurwaho imisoro kuri ibi biribwa bigemurirwa abana ku mashuri kugira ngo abana babashe kurya nk’uko bikwiye
Yijeje ko ibijyanye n’imisoro yakurwaho kuri iyi gahunda ko bazabasubiza bitarenze iki gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yashimiye abarimu umusanzu wabo mu guha abana uburere bukwiye n’uburezi bufite ireme, abasaba guhuza imyigishirize, imyitwarire myiza n’indangagaciro.




