Perezida Kagame yavuganye na Guterres ku mutekano muke muri RDC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye agiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aba bayobozi bombi baganiriye ku nzira n’ibisabwa mu guhosha amakimbirane n’intambara bikomeje gufata indi ntera muri RDC, u Rwanda na rwo rukisanga muri ibyo bibazo nk’Igihugu cy’abaturanyi.
Mu byo bagarutseho kandi harimo kuba haramaze gushyirwaho inzira zemejwe n’Akarere zijyanye no gukemura ibibazo mu mahoro.
Perezida Kagame ati: “Uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro buri kumwe natwe twubakiye ku biganiro bya Nairobi, Luanda ndetse n’izindi mbaraga mpuzamahanga! Dusabwa gusa kwiyemeza kubyubahiriza.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’aho Guverinoma y’ u Rwanda igaragarije ko yababajwe n’icyemezo cya RDC cyo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu.
Icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, cyafatiwe mu Nama Nkuru ya gisirikare ku wa Gatandatu, aho yasabye Guverinoma ya RDC kumuha amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bw’icyo gihugu gikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za 23 nta bihamya bifatika cyerekana.
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko ibirego bya RDC ari ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse rugaragaza ko ingabo za FARDC ari zo zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka irenga 25 ugerageza ibishoboka byose nu guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uwa RDC udasigaye.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse ku Cyumweru, rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y’Ingabo z’iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagararagara n’ubuvugizi bwa Guverinoma y’ u Rwanda rinavuga ko Ingabo za Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo kugerageza gutera imbibi z’ u Rwanda bakoresheje intwaro ziremereye, ibi byiyongera ku makuru agamije kwangisha abaturage ba Congo u Rwanda atambutswa ku bitangazamakuru bya Leta y’iki gihugu.
U Rwanda kandi rurahamagarira Umuryango Mpuzamahanga kwita cyane ku mvugo z’urwango, ubushotoranyi, ihohoterwa n’ibikorwa bya mfura mbi n’itotezwa bikorerwa abanyarwanda bari muri iki gihugu ndetse n’abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda ku karubanda, ibi bikorwa n’inzego z’ubuyobozi zemewe muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu bahagarikiwe.
Itangazo rikomeza rivuga ko ugutotezwa gukorerwa Abanyarwanda n’abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda muri iki gihugu, ari umusaruro w’ubufatanye bw’ Ingabo za Congo FARDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko bibabaje kubona Leta ya RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk’iturufu yo guhisha intege nke zayo mu miyoborere ndetse n’umutekano irugerekaho ibibazo biri muri iki gihugu.
U Rwanda kandi ruvuga ko rukomeje gushyira imbere icyazana amahoro arambye muri aka karere binyuze mu byemeranyijweho mu masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola ndetse n’amasezerano ya Nairobi.