Umurwayi w’imbasa aheruka mu Rwanda mu 1993, gukingiza biri hejuru ya 90%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Ukwakira, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, rwishimira ko hashize imyaka 29 iyo ndwara itagaragara ku butaka bw’u Rwanda, kandi ibikorwa byo gukingiza abana iyo mbasa bikaba byitabirwa ku kigero kiri hejuru ya 90% buri mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nubwo hashize igihe kirekire iyi ndwara itagaragara mu gihugu, abaturarwanda bose barashishikarizwa kutirara no gukomeza gukingiza abana kuko inkingo zihari kandi zitangirwa ubuntu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati: “Turishimira ko ubwitabire mu gukingiza abana buri hejuru ya 90% ku rwego rw’Igihugu hose kandi tukaba twifuza kugera ku 100%. Ntitwirare ariko, imbasa iracyagaragara mu bihugu duturanye ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi, Amerika n’Aziya. Dukomeze kwitabira gukingiza abana inkingo zose uko ziteganyijwe cyane cyane ko ari ubuntu, kandi ugaragayeho ibimenyetso by’imbasa twihutire kumugeza ku ivuriro riri hafi.”

Ubushakashatsi bwakozwe muri Kamena umwaka ushize muri Uganda, bwagaragaje ko habonetse virusi y’Imbasa mu mazirantoki y’abantu yapimwe muri Laboratwari, icyorezo cya COVID-19 kikaba cyaragaragaje uburyo virusi ishobora kuboneka ahantu hamwe bugacya yakwiye Isi.

Ni muri urwo rwego abaturarwanda basabwa kwitwararika kuko iyo virusi ishobora kugera mu gihugu ikuwe aho ikigaragara, ikongera guteza ibibazo mu Rwanda cyane cyane ku batarikingiza.

Inzego z’ubuzima zirakangurira ababyeyi kwitabira gukingiza abana iyi ndwara kuko itera ubumuga bwabaviramo uwayirwaye n’urupfu.

Iterwa na virusi ikunze kuba mu mwanda w’umusarane, igafata uwariye cyangwa uwanyoye ibirimo iyo virusi. Kimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira ubumuga butunguranye bw’akaguru kamwe cyangwa yombi, akaboko kamwe cyagwa yombi, bigenda bihinamarara cyangwa bikanyunyuka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko gahunda isanzwe y’ikingira ku bitonyanga by’imbasa umwana ahabwa inshuro 4, ni ukuvuga kuva akivuka kugeza agize amezi 3 n’igice, kuri aya hiyongeraho urushinge rukingira imbasa.

Hari  impinduka zabayeho mu ikingira guhera mu mwaka wa 2016 ari zo zituma abana bavutse mu 2016 na 2017 bakeneye na bo guhabwa urukingo rw’urushinge.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE