Miliyari 6.8 Frw zizashorwa mu kongera ubumenyi no kurwanya ubushomeri

Umushinga wo kongera ubumenyi no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko hifashishijwe ikoranabuhanga witezweho gutangira mu mwaka wa 2024 ukazasoza mu 2028, ukazashorwamo miliyoni 6.5 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 6.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umushinga urimo gutegurwa n’Ikigo cya Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) witezweho kubaka ubumenyi n’ubushobozi bihagije mu kurwanya ubushomeri mu buryo burambye.
Ubuyobozi bwa KOICA bwatangiye ubushakashatsi bugamije gutegura neza uwo mushinga hashingiwe ku bitekerezo by’Abanyarwanda.
Biteganyijwe ko kandi icyo kigo cya Korea y’Epfo kizahemba abantu 100 batanze ibisubizo byiza kurusha ibindi, bakazahabwa buri wese amafaranga y’u Rwanda 500 yo guhamagaza kuri telefoni.
Byitezwe ko ibisubizo bya buri wese bizagirwa ibanga kandi bizakoreshwa gusa mu kunoza uyu mushinga, ubuyobozi bwa KOICA bwifuza kubona ibitekerezo by’Abanyarwanda benshi bashoboka.
Leta y’u Rwanda irashimirwa kuba yarashyizeho politiki ndetse ikaba yaranashyize imbaraga zigaragara mu kurwanya ikibazo cy’ubushomeri ishyiraho Santeri zihuza abasaba imirimo n’abashaka abakozi.
Izo Santeri zitanga amakuru ku nzego zishinzwe gufata ibyemezo mu bijyanye n’igenamigambi ry’umurimo, zikageza amakuru n’amahugurwa ajyanye no gushaka imirimo ku bashomeri, ndetse n’ubundi bufasha bujyanye n’ubujyanama busoza ahanini buhindutsemo amahirwe y’umurimo.
Santeri za mbere nk’izo zashinzwe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Musanze ndetse n’aka Huye. Mu rwego rwo kurushaho kugera ku bantu benshi bashoboka, ubuyobozi bwa RDB na bwo bwashyizeho umuyoboro w’ikoranabuhanga witwa KORA (KORA Job Portal) ugaragaraho amoko atandukanye y’imirimo.
Muri ubu bushakashatsi, KOICA na RDB bizafatanya gusuzuma ikoranabuhanga ryifashisha mu gutanga akazi mu nzego za Leta y’u Rwanda, ndetse hanakusanywe ibitekerezo by’abarikoresha bikazifashishwa mu gutegura Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ubumenyi no kongera imirimo (National Skills Development and Employment Promotion Strategy/NSDEPS).
Intego nyamurkuru z’umushinga zirimo gutanga ihuzabikorwa riboneye mu guteza imbere uruhererekane rw’ubumenyi no kwimakaza umurimo, gushyira imbere ubumenyi bukenewe mu gihe kizaza mu nzego zitandukanye, kugaragaza ubumenyi bw’ibanze buzaba bugezweho mu bihe biri imbere, guhozaho uburyo bw’ikoranabuhanga buhujwe kandi bukora igihe cyose, kongera ubumenyi bushya ndetse no guhanga umurimo bijyana no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho.
Abifuza kugira uruhare muri ubu bushakashatsi banyura ku kuri uyu muyoboro (Link): https://forms.gle/LB7UEXxjtQDyY5xw7