U Rwanda na UAE byasezeranye gufatanya koroshya ubucuruzi n’ishoramari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Amasezerano yasinywe hagati y’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ndetse n’Urwego rushinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ni umusaruro w’ingenzi waranze Inama y’Ubucuruzi yahuje inzego z’ubucuruzi z’u Rwanda n’izaturutse muri icyo Gihugu.

Iyo nama yabereye i Kigali ku wa Kabiri taliki ya 25 Ukwakira 2022, yabaye umwanya wo kuganira ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari aboneka mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho abashoramari bo ku mpande zombi bemerewe kuyabyaza umusaruro.

Amasezerano y’ubufatanye bw’izo nzego zihuza abikorera mu bihugu byombi, yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa PSF Good Ruzibiza, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubucuruzi n’Inganda muri UAE Humaid Mohamed Ben Salem.

Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kabiri, habaye ibiganiro bihuza abacuruzi bo ku mpande zombi aho baganiriye ku bufatanye mu kurushaho kwagura ubucuruzi bwabo, abo mu Rwanda bakagura ibikorwa byabo muri UAE ndetse n’abo muri icyo gihugu bakongera ibyo bakora mu Rwanda.

Ubufatanye bw’abacuruzi ubwabo bwitezweho gutanga umusaruro ufatika mu bucuruzi n’ishoramari bikorwa mu Rwanda no muri UAE, cyane ko impande zombi zishimira amahirwe zishobora gusangira muri ubwo bufatanye.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya UAE byiyemeje iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari ku bushake bwa Politiki bw’ibihugu byombi byiyemeje kubaka ubutwererane buhamye mu bya dipolomasi.

Umubano w’u Rwanda na UAE mu bya dipolomasi watangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1995,  kuva icyo gihe kugeza ubu ibihugu byombi bikaba bishimira imikoranire ishingiye ku bwubahane n’ubutwererane bikomeje kubakwa mu nyungu z’abaturage babyo.

Ibihugu byombi bifitanye ubutwererane bumaze gushinga imizi mu nzego zirimo uburezi, amahoteli, ubukerarugendo no kwakira abantu, ubucuruzi n’ishoramari, bijyana no kugenderana guhoraho hagamijwe kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.

Mu mwaka wa 2015, ni bwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gufungura Ambasade muri Abu Dhabi n’Ibiro by’uruhagarariye i Dubai. Mu 2019, Guverinomay’u Rwanda yahaye Amb. Emmanuel Hategeka inshingano zo kuba Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri UAE.

Ku ya 12 Ugushyingo 2019, ni bwo Amb. Hategeka yashyikirije impapuro zo guhagararira u Rwanda Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe wa UAE akaba n’Umuyobozi wa Dubai.

Ku rundi ruhande, taliki ya 23 Mutarama 2017, Ambasaderi wa UAE mu Rwanda ufite icyicaro I Kampala muri Uganda yashyikirije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame inyandiko zimwemerera  guhagararira Igihugu cye.

Ku ya 6 Nzeri 2017, Perezida wa UAE yasinye iteka ryemeza gufungura Ambasade i Kigali, umwanzuro wakurikiwe no kuba Ambasaderi mushya Hazzaa Mohammed Al-Qahtani yarashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira icyo gihugu afite icyicaro i Kigali guhera muri Kamena 2018.

UAE ibona amahirwe atangaje mu kwimakaza imikoranire myiza n’u Rwanda nk’Igihugu gifite ubucuruzi n’ishoramari bikomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, kikaba n’amarembo yizewe y’isoko ryagutse ry’Afurika y’Iburasirazuba n’umugabane w’Afurika muri rusange.

Kuri ubu ingendo zihuza Kigali na Dubai zaroroshye kuko indege za RwandAir zizikora inshuro enye mu cyumweru, ku buryo n’ubucuruzi bukorwa mu bihugu byombi bwarushijeho koroha.  

Ubwami bwa Dubai ni Bumwe muri burindwi bugize UAE, ukaba ari na wo mujyi uri mu mijyi mike ku Isi ifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE