Isomo intumwa za Rhenanie Palatinat zigiye ku banyeshuri b’i Nyange

Abashyitsi baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat bayobowe n’Umuyobozi w’iyi Ntara Malu Dreyer basuye Igicumbi cy’Intwari z’Imena z’abanyeshuli b’i Nyange, avuga ko nta gikwiye kuba gitandukanya abantu, bakwiye kucyamaganira kure.
Yagize ati: “Tugomba kwiga ko nta cyakadutandukanyije twakabaye umwe icyaba icyo ari cyo cyose. Icyo twigiye hano ni uko irondaruhu n’ivangura bigenda bitangira bigaragara gake gake, tugomba kubyitondera, tukavuga ngo oya”.
Malu Dreyer yashimye ubutwari bw’abanyeshuri banze kwitandukanya, abo bwahitanye ndetse n’abakiriho barokotse ubwo bwicanyi. By’umwihariko yashimye ubutwari, umurava bagaragaje, kubaka urubyiruko rw’ahazaza heza h’u Rwanda, bitanga ishusho nziza.
Yashimiye abari bitabiriye uwo muhango wo gusura Igicumbi cy’Intwari z’Imena z’abanyeshuli b’i Nyange, avuga ko kuhasura byakomeza ndetse ko bazakangurira abo mu Ntara ayobora kuzaza kwigira ku butwari bw’abo banyeshuri bari bakiri bato bagaragaje.
Malu Dreyer kandi yavuze ko umubano uzakomeza kujya mbere kandi ugakomeza kurangwa n’ubutwererane hagati y’impande zombi.
Ni uruzinduko rugamije guha icyubahiro izo ntwari z’abanyeshuri b’i Nyange.
Umwe mu barokotse igitero cy’i Nyange akaba na Perezida wa Association KOMEZUBUTWARI, Sindayiheba Phanuel yasobanuye uburyo abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange aho bamwe bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, banze kwitandukanya igihe baterwaga n’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, bakavuga ko bose ari Abanyarwanda.
Yagize ati: “Abacengezi badusabye kwitandukanya bati: “Abatutsi bajye ukwabo n’Abahutu ukwabo”, abo bana bagaragaje ubutwari basubiza abacengezi bagira bati “Twese turi Abanyarwanda”.

Yakomeje avuga ko icyo gihe abacengezi babirayemo babatera gerenade, baranabarasa ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi, undi yitabye Imana muri 2018 azize indwara, abakiriho ni 39. Abo bose bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatinat urangwa n’ibikorwa byivugira.
Ku birebana n’uruzinduko rw’abo mu Ntara ya Rhenanie Palatinat yavuze ko ari umwanya wo kubagaragariza ibyo bakoze mu gihe cyatambutse kandi byagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Yagize ati: “Baje kwizihiza imyaka 40 ishize kuva 1982, ubwo iyo Ntara yagiranye umubano na za Komini (ubu ni Uturere) n’iyo Ntara, bakaba baje kwizihiza ibyagezweho biri mu byiciro binyuranye ari mu burezi, mu buhinzi, mu bikorwa remezo, mu kwibuka, mu muco n’ibindi”.
Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe CHENO, Mukasarasi Godelieve yashimiye Intara ya Rhenanie Palatinat uruhare igira mu mishinga y’ubutwererane yashyigikiye harimo n’ibikorwa by’ishuri ryisumbuye rya Nyange, ndetse n’umubano urangwa hagati y’u Rwanda n’iyo Ntara uhamye.
Sindayiheba Phanuel ashimira Leta y’u Rwanda uruhare yagize mu kuba hafi abo banyeshuri by’umwihariko ingabo z’igihugu RDF zabatabaye, byose bikaba byaratewe n’ubuyobozi bwiza.




