Kigali: Bakusanyije miliyoni 7 Frw bacanira santeri yari itinyitse

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimiye abaturage b’Akagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka bakusanyije miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo santeri ya Biryogo ya Masaka ishobore gucanirwa.
Abaturage bakibona amashanyarazi bariruhukije, kuko kunyura mu muhanda udacaniwe cyane cyane mu masaha y’umugoroba byabateraga icyikango.
Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, yabashimye ubwo hatahwaga amashanyarazi yo ku muhanda wa Biryogo mu Murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro, ku Cyumweru taliki 23 Ukwakira 2022.
Dr Mpabwanamaguru, ashimira abaturage bo mu Murenge wa Masaka by’umwihariko abo mu Kagari ka Cyimo, igikorwa cyo kwicanira bakoze mu buryo bubafasha kongera umutekano.
Yashimangiye ko abaturage ba Masaka bagana mu cyerekezo cy’iterambere bemye, agaragaza ko ubwo mu Biryogo hamurikiwe ngo ejo cyangwa ejobundi hazaba hari n’umuhanda wa kaburimbo.
Dr Mpabwanamaguru yabasabye gufata neza ibikorwa remezo, ati: “Turimo turagira ubujura bw’abantu biba intsinga z’amashanyarazi nagira ngo mbakangurire kurinda umutekano n’ubusugire bw’ibikorwa remezo.
Nagira ngo mbibutse ko iyo umuntu yibye ibikorwa remezo, Leta igashyiramo amafaranga mu kubisana, mwibuke ko ya mafaranga bashyizemo yagakwiye kuba akoreshwa mu gukwirakwiza bya bikorwa remezo ahandi bitaragera”.
Aha ni ho ahera asaba abaturage ba Masaka kudahishira uwonona ibyo bagezeho.
Yasabye kandi abaturage batuye mu tundi Tugari gutekereza ku cyo bakwiye gukora aho batuye kugira ngo harusheho kuba heza kandi bibe igisubizo mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’umutekano.
Gisagara Jean de Dieu ukuriye Komite yakurikiranye ibikorwa byo gucanira santeri ya Biryogo, avuga ko igitekerezo cyavuye mu baturage ubwabo bacururiza muri santeri ya Biryogo.
Asobanura ko muri iyi santeri hari umwijima bigatuma abacuruzi bashobora kugenda kare kubera ipungenge z’umwijima.
Ati: “Twishyize hamwe tubitekerezaho ni bwo twaje kwegera ubuyobozi bw’Akagari ka Cyimo na bwo butugeza ku buyobozi bw’Umurenge wa Masaka badukorera ubuvugizi badusabira Umujyi wa Kigali aya mapoto n’amatara hanyuma natwe twegeranya ubushobozi”.
Manirakiza François Xavier ahamya ko kuba bacaniwe ari igikorwa cyiza, ati “Hari ubwo umuntu yajyaga ahanyura nimuroboga akagenda afite impungenge ariko cyane cyane kuri kiriya gice kigaruka hirya ku Gitaraga. Ubu aya matara icyo agiye kudufasha, ni mu buryo bw’umutekano nko kuba abantu bashobora kugenda nta kintu bikanga”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka Alfred Nduwayezu, yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage 30 bashoboye kwishyira hamwe bagakusanya miliyoni 7 mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Yongeraho ko Umujyi wa Kigali washoboye gutanga amapoto n’amatara mu rwego rwo kunganira abaturage. Gahunda ya Leta, nuko amashanyarazi mu Rwanda mu mwaka 2024 azaba ari 100%.

