U Rwanda rwikomye RDC yubuye kurugira urwitwazo mu bibazo byayo

“Guverinoma y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma ibirego bikomeje kandi bidafite ishingiro, bigira u Rwanda izingiro ry’ibibazo bya politiki y’imbere mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”
Ubwo ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’aho ubuyobozi bukuru bwa RDC bukomeje kubunza ibirego mu bihugu n’ibitangazamakuru bitandukanye, bushinja u Rwanda kuba ari rwo rwihishe inyuma y’ubushobozi bw’inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Bunagana zikaba zikomeje gufata n’ibindi bice biwukikije.
Mu cyumweru gishize, imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’aho Ingabo z’icyo Gihugu (FARDC) zongeye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 zari zitegereje ko Guverinoma yatanga amahirwe y’ibiganiro bisubiza uburenganzira bamwe mu Banyekongo bamburwa uburenganzira bwo kwitwa abaturage muri gakondo yabo bitwa Abanyarwanda hashingiwe gusa ko abenshi muri bo bazi kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Bivugwa ko imirwano yongeye kubura muri Teritwari ya Rutshuru guhera ku wa Kane taliki ya 20 Ukwakira, bikaba byaraviriyemo ibihumbi by’abaturage cyane cyane abo mu gace ka Ntamugenga guhunga ibyabo ndetse nyuma kakaba kari mu bivugwa ko twigaruriwe n’inyeshyamba za M23 nyuma yo kunesha FARDC.
Mu kiganiro Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiranye na BBC mu cyumweru gishize yavuze ko umubano we na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame utameze neza, ashinja u Rwanda kuba rukomeje kugaba ibitero mu gihugu ayoboye.
Tshisekedi yagiye kuri BBC akubutse mu Bwongereza na ho bivugwa ko yaganyiye Umwami Charles III agaragaza u Rwanda nk’isoko y’ibibazo Igihugu cye gifite, nubwo M23 ari umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikabakaba 130 ibarizwa mu bice bitandukanye bya RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nubwo Perezida Tshisekedi agenda avuga ko bashyize imbere gushaka ibisubuzo mu buryo bwa dipolomasi ku bibazo by’umutekano muke wabaye akarande mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ibyo akomeje kuvuga ndetse n’ibikorwa bya FARDC ku kibuga bimunyomoza.
Yagize iti: “Imvugo n’ibikorwa bye biragaragaza ko Guverinoma ya RDC yahisemo inzira y’intambara. Ikiruseho, Ingabo za FARDC zikomeje kwifatanya n’inyeshyamba zirimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ubwiyongere bw’ibitero bya FARDC ku nyeshyamba z’Abanyekongo za M23 bugaragaza ukwirengagiza uburyo bwo gukemura amakimbirane bwemejwe n’Akarere, burimo urugendo rw’amahoro rwa Nairobi ndetse n’urwa Luanda.”
U Rwanda ruvuga kandi ko amagambo y’urwango n’ubwicanyi bushingiye ku ivangura rikorerwa abitwa Abanyarwanda bikomeje gukaza umurego, kimwe n’uko FARDC ikomeje gukoresha ibitwaro biremereye cyane cyane yibanda ku duce twegereye umupaka w’u Rwanda.
Ibirego bidafitiwe gihamya bidahwema gusukwa ku Rwanda na byo bikomeje kwisukiranya, gusa u Rwanda rukaba rwongeye kugaragaza ko rwiteguye gukorana neza na RDC ndetse n’ibihugu byo mu Karere mu gushaka umuti urambye w’ubwumvikane buke n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC hashingiwe ku ngamba zashyizweho n’Akarere.
Bivugwa ko kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize kugeza uyu munsi imirwano ikomeje, abaturage basaga 23 000 bamaze guhunga bataye ibyabo nk’uko byemejwe n’Ibiro bihuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru ahari yemeza ko nibura abaturage 10 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri ibyo bitero, abandi batagira ingano barakomereka. Mu bahunze ibyabo harimo abarenga 2 500 bambutse umupaka bahungira muri Uganda.
Umuryango w’Abibumbye wo wemeza ko iyi mirwano yubuye i Rutshuru yongereye umubare w’impunzi zataye ibyazo muri Teritwari ya Rutshuru, ukaba wamaze kurenga 396 000.