Nshuti Bosco ni Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umwe mu bagezweho mu Rwanda, agiye gukora igitaramo cy’amateka kibimburira ubukwe afite mu Ugushyingo 2022.
Nshuti Bosco uheruka gushyira hanze indirimbo “Yanyuzeho”, yateguye igitaramo yise “Unconditional love Live Worship Concert” yatumiyemo abaramyi batandukanye.
Ni mu gihe uyu muhanzi usengera mu itorero rya ADEPR , yitegura ubukwe afite ku wa 19 Ugushyingo 2022.
Uyu muhanzi yanyuze mu makorali atandukanye arimo New Melodie na Siloam Choir ari no mu azamufasha gususurutsa igitaramo cye cyizitabirwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Byitezwe ko iki gitaramo kizafatirwamo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zitandukanye ziri kuri alubumu ye ateganya gushyira ahagaragara.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Bosco Nshuti avuga ku gitaramo cye n’impamvu yise “Unconditional Love Live Worship Concert” yavuze ko yacyise atyo kubera urukundo ruhebuje Imana yakunze abari mu Isi.
Yagize ati: “Ni urukundo rudafite ikintu na kimwe rushingiyeho, ni urukundo Imana yakunze abana bayo, nirwo ruzaduhuriza muri kiriya gitaramo, tujyane narwo mu muziki wo kuramya. Ni igitaramo kizaba kirimo byinshi bitandukanye, icyo nsaba abantu ni ukuzahagera gusa.”
Yakomeje agira ati “Abantu batari mu Rwanda nabo ntitwabibagiwe bazamenyeshwa uburyo bazakurikira iki gitaramo mu minsi ya vuba.”
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 30 Ukwakira 2022 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Aho yatumiyemo abahanzi bakomeye muri gospel barimo Alex Dusabe uherutse kuvuga ko atakora ibitaramo byishyuje, iki cyikaba aricyo cya mbere azagaragaramo.
Abandi batumirwa bazafatanya na Bosco Nshuti barimo James & Daniella, Josh Ishimwe, Patient Bizimana, Alarm Ministries.
Bosco Nshuti yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Ni muri Yesu”, “Isaha y’Imana” , “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Ngoswe n’ingabo”,”Utuma nishima” n’izindi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 mu myanya yisumbuye ndetse na 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

