Kicukiro: Imiryango 26 yasezeranye yasabwe kubana akaramata

Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yasabye imiryango 26 yasezeranye kubana byemewe n’amategeko mu Murenge wa Masaka kubana akaramata no kutazarira mu nshingano z’umuryango.
Yabigarutseho ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022. Ubuyobozi bwa Kicukiro bwasabye imiryango yasezeranye kuba intumwa ya gahunda yitwa ‘Akaramata’ kugira ngo imiryango ibana ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ikomeze kwegera ubuyobozi kandi ko bwiteguye kubakira.
Umutesi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yagize ati: “Twiteguye kubakira bityo mukabana mu mutekano, mukabana bizwi bityo ntihagire ihohotera riba hagati y’abashakanye, umwe abwirwa cyangwa acyurirwa ko adafite ijambo muri urwo rugo cyangwa ko igihe icyo ari cyo cyose yarusohorwamo”.
Yasabye kandi imiryango 26 yasezeranye kuzabana akaramata, ikabana neza, ikirinda amakimbirane bityo ikarera neza abo yabyaye.
Yakomoje kuri gahunda ya ‘Wizarira’.
Asobanura ko iyi gahunda igamije kwiyibutsa inshingano haba ku batanga serivisi ndetse no ku baturage kuko ngo bafite uburenganzira bwo kumenya no kugira inshingano.
Ati: “Inshingano ya mbere y’abaturage ni ukuba abanyagihugu beza ariko bigahera mu miryango, tubana gute nk’abashakanye? Gahunda ya Wizarira ni ukongera kugaruka mu rugo no mu miryango tukisuzuma”.
Asaba abaturage ko badakwiye kuzarira muri gahunda zireba igihugu nko mu bikorwa by’umuganda, muri gahunda ya EjoHeza, gahunda ya Mituweli, kuboneza urubyaro na gahunda y’Isuku.
Ati: “Gahunda ya Wizarira igamije kongera kwikubita agashyi ntidutegereze ko ikintu kiri bukorwe ari uko hari umuyobozi waje kukikwibutsa, duhere aka kanya twibukiranya kutazarira mu nshingano zacu nk’abagize umuryango ariko no kutazarira mu nshingano zacu zo kwiyubakira igihugu”.
Uwimana Jeannette utuye mu Mudugudu wa Akabyeyi mu Kagari ka Ayabaraya wasezeranye na Naheza Pascal bavuga ko bamaranye imyaka 5 babana ku buryo butemewe n’amategeko.

Impamvu yabo yo kudasezerana bagaragaza ko ari ukutagira ubushobozi ariko ko kuba basezeranye bigiye gutuma babana neza.
Naheza yagize ati: “Kuba dusezeranye bizadufasha mu iterambere, gukora nta kintu umuntu akinga mugenzi we bityo tukabana duhuje nta kibazo”.
Uwimana Jeannette we yagize ati: “Kuba nari ntarasezerana niyumvagamo ko ndi indayi. Kuba nsezeranye ndiyumvamo ko mbaye umugore w’umugabo”.
Muhawenimana Israel utuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Mbabe na we avuga ko uwo bashakanye bamaranye imyaka ine n’igice.
Avuga ko gusezerana imbere y’amategeko bigiye kongera icyizere mu muryango wabo. Ati: “Gusezerana n’umutware wanjye bimpaye icyizere cyo kubana neza, mwizeye na we anyizeye”.
Ashimangira ko bagiye kujya bafatanya mu bikorwa bibateza imbere nk’umuryango.
Ngendabanga Innocent utuye mu Kagari ka Mbabe mu Mudugudu wa Akamashashi avuga ko uwo bashakanye bari bamaranye imyaka 5 batarasezerana.
Asobanura ko impamvu yabiteye ari uko umugore wa mbere bari babanye nabi bigatuma batandukana batarasezerana.
Ati: “Mbere nari narashatse umudamu turananiranwa ariko twari tutarasezerana. Nafashe ingamba nziza ndavuga nti reka umudamu wa kabiri agire agaciro ataba indaya, abana abyaye bagire aho bashakirwa”.
Imiryango yasezeranye byemewe n’amategeko, igaragaza ko nyuma yo gusezerana hari byinshi bigiye kuyifasha bityo igakora kandi igatera imbere.
Nyuma y’igikorwa cyo gusezeranya imiryango yabanaga bitemewe n’amategeko, ubuyobozi bwakiriye ibibazo 15 by’abaturage kandi bihabwa umurongo.
Abana bari barataye amashuri na bo bahawe ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo guca impamvu zituma abana bata amashuri.
